Impamvu itangaje yatumye rutahizamu wa Bayern Munich atazakina n’Amavubi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 Werurwe 2021 saa 05:00
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Cameroun izakina n’Amavubi y’u Rwanda, idafite rutahizamu wayo ngenderwaho, Eric Maxim Choupo-Moting ukinira Bayern Munich, kuko habayeho kwibeshya ubwo hoherezwaga email y’ubutumire.

Eric Maxim Choupo-Moting ni umwe mu bakinnyi umutoza Toni Conceiçao yari yatanze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun kugira ngo bahamagarwe.

Ikinyamakuru Bild cyatangaje ko impamvu uyu mukinnyi atigeze agaragara ku rutonde rwatangajwe ari uko ubutumwa bwa email bwari kohererezwa ikipe ya Bayern Munich, byarangiye bwongeye kohererezwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun.

Uku kwibeshya ngo kwagaragaye igihe cyagiye nyamara umutoza yari yiteze ko Choupo-Moting yahamagawe.

Se w’uyu mukinnyi yatangarije Naja TV ati "Navuganye na federasiyo kugira ngo menye uko byagenze [kugira ngo umuhungu wanjye atahamagarwa]. Nabajije Bayern Munich bemeza ko batabonye ubwo butumire."

Yakomeje agira ati “Ikigaragara ni uko bohereje ubwo butumire kuri email itari yo kandi babibonye ku wa Mbere.”

Cameroun izabanza kwakirwa n’ikipe y’Igihugu ya Cap-Vert tariki ya 26 Werurwe, iminsi ine mbere yo kwakira Amavubi y’u Rwanda tariki ya 30 Werurwe i Douala.

Iki gihugu kizakira Igikombe cya Afurika cya 2021 mu ntangiriro z’umwaka utaha, cyamaze kwizera kubona itike dore ko igifite amanota 10 ku mwanya wa mbere mu itsinda F, kirusha Mozambique na Cap-Vert amanota atandatu mu gihe u Rwanda rufite amanota abiri.

Kubura Eric Maxim Choupo-Moting bivuze ko amahitamo ya Toni Conceiçao mu busatiriza azaba ari hagati ya Karl Toko-Ekambi, Vincent Aboubakar na Stéphane Bahoken.

Eric Maxim Choupo-Moting ntazakina umukino w Cap-Vert n'uw'Amavubi kubera ko atahamagawe
Choupo-Moting asanzwe ari kapiteni wa Cameroun

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .