00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere ya Hoteli ya FERWAFA yongeye kubakwa nyuma y’imyaka ine imirimo yarahagaze (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Kanama 2021 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Kera kabaye, nyuma y’imyaka ine imirimo yo kubaka Hoteli ya FERWAFA ihagaze kubera ikibazo cy’amikoro, imirimo yo gukomeza kuyubuka yasubukuwe ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kanama 2021 ndetse byitezwe ko bizagera hagati mu mwaka utaha, igice cya mbere cy’ibyumba 40 cyaramaze kurangira.

Iyi hoteli byatangajwe ko izaba igizwe n’ibyumba bigera kuri 88, yatangiye kubakwa muri Kanama 2015, aho yagombaga kurangira mu mpera za 2016. Yagombaga kuzura itwaye miliyoni 4$, yari kuva ku baterankunga babiri b’ingenzi.

Binyuze muri gahunda ya FIFA Forward 1, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ryari ryageneye FERWAFA miliyoni 2$ yo gushyigikira uyu mushinga wa hoteli.

Binyuze kandi mu bwumvikane n’umubano wari hagati ya FRMF ya Maroc na FERWAFA, bemeye ko amafaranga yabo yo muri FIFA, angana na miliyoni 2.25$, azahabwa FERWAFA ikayakoresha mu kuzuza umushinga wayo wo kubaka hoteli.

Gusa, ntibyagenze uko byari byateganyijwe, ahubwo nyuma yo gushyirwaho ibuye ry’ifatizo na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino, ku wa 25 Gashyantare 2017, imirimo yahagaze nyuma y’umwaka umwe kandi yari igeze kuri 53%.

Ibi byaturutse ku kuba Maroc itaratanze inkunga yayo yari yemeye ndetse na FIFA ikaba yari gutanga andi mafaranga ari uko imirimo yo kubaka iyi hoteli igeze kuri 75%

Kera kabaye imirimo yo kubaka iyi hoteli yasubukuwe: Ibyumba bisaga 40 bizuzura mu mezi 10

Komite ya FERWAFA iyobowe na Nizeyimana Mugabo Olivier, igiye kumara amezi abiri itowe, ni iya gatatu y’iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru iri gukurikirana iyubakwa rya hoteli kuva mu 2015 nyuma y’iya Nzamwita Vincent De Gaulle wazanye uwo mushinga akava ku buyobozi muri Werurwe 2018 ndetse na Rtd Brig Sekamana Jean Damascène wamusimbuye.

Kuri iyi nshuro, birasa n’aho ikiraje ishinga ubuyobozi bushya bwa FERWAFA ari ugushyira imbaraga muri uyu mushinga byitezwe ko uzagabanyiriza iri Shyirahamwe amafaranga menshi ryatangaga rikodeshereza amakipe y’Igihugu mu gihe na ryo rizungukira mu gucumbikira andi .

Ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kanama 2021, Nizeyimana Olivier n’abo bakorana, basuye ahari kubakwa iyi hoteli i Remera (iruhande rw’icyicaro cya FERWAFA), ndetse batangiza bundi bushya ibikorwa byo kubaka iyi hoteli bizamara amezi 10 uhereye ubu, ni ukuvuga kugeza muri Kamena 2022.

Kuri ubu, Sosiyete y’Abashinwa ya China Civil Engineering Construction Company (CCECC Rwanda Ltd)] iri kubaka icyiciro cya mbere cy’iyi hoteli kizatwara miliyoni 2,6$, kizaba gifite igice cyo hasi (Ground Floor) n’inzu enye hejuru yacyo (étage enye).

Igice cyo hasi kizaba kirimo urwakiriro, ibyumba bibiri binini by’inama, ibyumba bibiri biri ku rwego rwo kwakira Umukuru w’Igihugu (Presidential suites) na restaurants ebyiri. Hari kandi n’aho gushyira ibinyabiziga (parking).

Ku bice byo hejuru, étage imwe (inzu yo hejuru) izaba igizwe n’ibyumba 10. Ni ukuvuga ko iki gice kiri kubakwa kizaba kigizwa n’ibyumba 40.

FERWAFA yamaze kubona amafaranga angana na miliyoni 2,5$ yatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Maroc ndetse n’andi ya FIFA.

Uburyo FERWAFA yagize igitekerezo cyo kubaka iyi hoteli

Umushinga wo kubaka hoteli cyari igitekerezo cy’ingoma ya FERWAFA yari iyobowe na Nzamwita Vincent De Gaulle hagati ya 2014 na 2018, aho binyuze muri gahunda ya FIFA Forward, buri shyirahamwe ryatangaga umushinga Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ryariteramo inkunga.

FERWAFA yasabye gufashwa kubaka hoteli y’inyenyeri enye, yari kuba ifite ibyumba 88 ndetse ikaba yari yitezweho kuzungukira iri shyirahamwe, bikanagabanyiriza Leta umutwaro wo kwishyura amafaranga menshi mu zindi hoteli zifashishwa n’amakipe y’Igihugu mu mwiherero.

Yari kuba kandi inzira yo kwinjiriza Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru amafaranga menshi, kuko yari gukoreshwa mu bucuruzi butandukanye.

Iyi hoteli byari biteganyjwe ko izuzura itwaye hafi miliyari 4 Frw, aho 65% byari kuba ari amafaranga yatanzwe na FIFA mu gihe andi mafaranga yagombaga kuva mu nguzanyo cyangwa inkunga FERWAFA yari guhabwa n’andi mabanki y’imbere mu gihugu.

Muri Nyakanga 2017, nyuma y’inama idasanzwe ya CAF yabereye i Rabat muri Maroc, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Maroc (FRMF), Fouzi Lekjaa, yasinyanye amasezerano na Nzamwita De Gaulle wayoboraga FERWAFA, yo gufasha mu kubaka iyi hoteli.

Maroc yari yemereye u Rwanda ko ruzahabwa miliyoni 2.25$ yagenerwaga na FIFA muri gahunda ya FIFA Forward, agahita ajya mu bikorwa byo kubaka hoteli ya FERWAFA.

Kugeza icyo gihe, kubaka hoteli byasaga n’ibishoboka cyane kuko FIFA yagombaga gutanga 65% naho Maroc igatanga 35%.

Habuze iki ngo FIFA na Maroc bitangire amafaranga ku gihe?

Kutabonekera igihe kw’amafaranga bari bemerewe na FIFA na FRMF ya Maroc ni byo byatumye imirimo yo kubaka iyi hoteli ihagarara kuva mu ntangiriro za 2018.

Ubwo imirimo yo kubaka iyi hoteli yari igeze muri 50%, FERWAFA yahaye FIFA inyemezabwishyu kugira ngo iyihe amafaranga yayemereye, na yo iyisaba kugaragaza aho izakura amafaranga ayifasha kugeza imrimo muri 70% kugira ngo itange ayo yemeye.

Byabaye ihurizo kuri FERWAFA yari imaze iminsi isa n’iyahebye amafaranga y’Abanya-Maroc. Kutabonekera igihe kw’amafaranga y’aba barabu byatewe n’uko byahuriranye no kuba iki gihugu cyariyamamarizaga kuzakira Igikombe cy’Isi cya 2026, mu gihe amatora yari ateganyijwe mu mpeshyi ya 2018 ubwo habaga Igikombe cy’Isi mu Burusiya, bityo bikaba byari gufatwa nko gutanga ruswa ku bindi bihugu bizatora.

Amatora yabaye ku wa 13 Kamena 2018, yarangiye Maroc igize amajwi 65, itsindwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique byari byishyize hamwe, byo byagize amajwi 134.

Nyuma yaho, FERWAFA yongeye gusaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Maroc ko ryabaha inkunga ryemeye kugira ngo umushinga ugezwe ku rwego FIFA yifuzaga ikabona kurekura amafaranga yayo. Byasaga n’aho Maroc ibigendamo gake kugeza ubwo impande zombi zahujwe n’abo mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

FIFA yahuje impande kugeza byumvikanyweho ko Maroc itanga amafaranga ndetse n’uru rwego rushinzwe umupira w’amaguru ku Isi, rwemera gushyigikira iyubakwa ry’iyi hoteli.

CCECC Rwanda Ltd yaciye FERWAFA agera kuri miliyari 1 Frw ni yo izakomeza kubaka hoteli

Imirimo yo kubaka Hoteli ya FERWAFA yatangiye muri Kanama 2015 ikorwa na sosiyete ya EXPERTS-CO, ariko iza gukomwa mu nkokora n’uko muri Gashyantare 2016, hagaragajwe ko hashobora kuba harabayemo amakosa mu mitangire y’isoko kuri sosiyete yagombaga kuyubaka.

Byabaye ngombwa ko muri Nyakanga uwo mwaka, hashyirwa ku isoko gupiganira gukomeza kubaka iyi hoteli.

Mu ugushyingo 2016, iyari Minisiteri ya Siporo n’Umuco na FERWAFA byasinyanye amasezerano na sosiyete y’Abashinwa, China Civil Engineering Construction Company (CCECC Rwanda Ltd) kugira ngo ibe ariyo izakomeza gukora iyo mirimo.

Nyuma y’ukwezi kumwe, China Civil Engineering Construction Company yatangiye imirimo, yiyemeza kuba yujuje iyi hoteli mu gihe cy’amezi 18, yagombaga kurangirana na Gicurasi 2018.

Nyuma yo guhagarara kw’imirimo mu ntangiriro za 2018 kubera ibura ry’amafaranga, ubuyobozi bwa FERWAFA bwari bukuriwe na Rtd Brig Gen Sekamana, bwatangiye gutekereza uburyo umushinga wo kubaka hoteli wakurwaho ahubwo ikaba yahindurwamo ikigo cy’imyitozo.

Binyuze mu nama y’Inteko Rusange, “Abanyamuryango bamubwiye ko bidashoboka ahubwo ubuyobozi bwa FERWAFA bugomba gukora ibishoboka byaba ngombwa hagafatwa inguzanyo, ikuzura cyangwa bwaba butabishoboye bukavaho."

Mu 2019, abanyamuryango ba FERWAFA babwiwe ko yari imaze guhomba hafi kuri miliyari 1 Frw yagombaga kwishyurwa sosiyete y’Abashinwa yubaka hoteli kubera imirimo yahagaze mu gihe yo yakomeje kubara inyungu.

Uretse ayo mafaranga yishyuwe Abashinwa bakemera guhagarika kubara, na sosiyete yari ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’inyigo ya hoteli [PRISME], hari amafaranga yishyuzaga, yose ahamwe akaba miliyari 1.15 Frw iri shyirahamwe ryahombye muri uyu mushinga.

Mu 2020, FERWAFA yishyuye izi sosiyete ndetse isesa amasezerano yari ifitanye na China Civil Engineering Construction Company (CCECC Rwanda Ltd).

Gusa, nyuma yo kongera kubona amafaranga yo kubaka hoteli, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryongeye gusinyana amasezerano na sosiyete zombi muri Nyakanga uyu mwaka, bemeranya ko imirimo igiye gukorwa izatwara amezi 10.

Hoteli ya FERWAFA yabanje gufungisha bamwe mu bayobozi b’iri Shyirahamwe

Hoteli ya FERWAFA yatangiye kubakwa muri Kanama 2015, ariko bigeze muri Gashyantare 2016, imirimo ihagarikwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko abayubaka nta burenganzira babifitiye.

Guhera muri Kamena 2016, Mulindahabi Jean Olivier wari Umunyamabanga wa Ferwafa , Nzamwita Vincent De Gaulle wayiyoboraga na Eng. Adolphe Muhirwa wari uhagararariye Light Construction and Consultancy Engineers Ltd yari ishinzwe kugenzura ibitabo bikubiyemo ubusabe bw’abifuza kubaka Hoteli ya FERWAFA, bose bashinjwe icyaha cyo gutanga isoko mu buryo butemewe n’amategeko, ryahawe sosiyete ya Experts Company Limited ya Gatabazi Protais, byarangiye akatiwe gufungwa imyaka itatu.

Mu iburanisha, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagaragaje ko Me Mulindahabi yagize uruhare mu gutanga isoko ariha Expert Co kandi yaratse amafaranga menshi bikarangira ahombeje Ferwafa arenga miliyoni 260Frw, mu gihe rwahamije Eng. Adolphe Muhirwa kuba icyitso muri uyu mugambi.

Aba bagabo bombi bahamwe n’icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu, ariko byemezwa ko batakoze icyaha cyo gutonesha uwatsindiye isoko ryo kubaka Hoteli ya FERWAFA.

Uwari Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent De Gaulle, yaregwaga gusinya amasezerano yo guha isoko Experts Co, ariko atagize uruhare mu kubaha isoko, kuko atari mu bagize akanama k’amasoko.

Urukiko rwasanze Nzamwita Vincent De Gaulle nta cyaha yakoze, kuko yashyize umukono ku masezerano atateguye, yari yateguwe na Me Mulindahabi Kabahizi Olivier.

Adolphe Muhirwa wafatwaga nk’icyitso muri uru rubanza, wakoze isuzumabumenyi ku bapiganwaga, urukiko rwamuhanishije gufungwa amezi atandatu, kimwe na Mulindahabi Olivier Kabahizi.

Nyuma yo kujurira, mu Ukwakira 2017, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasuzumye ubuhamya bwatanzwe n’impande zombi, rusanga Me Mulindahabi Olivier, Eng. Muhirwa Adoplhe ari abere kuko ubushinjacyaha butagaragaje uruhare rwabo mu mitangire y’isoko byongeye kandi bakaba batari mu kanama gatanga isoko.

Kuri Nzamwita Vincent De Gaulle umucamanza yavuze ko na we agomba kuguma kuba umwere kuko ubushinjacyaha bwamureze gusinya ku masezerano atanga isoko nta bubasha abifitiye nyamara mu gusuzuma ibi, urukiko rwarasanze ari we ufite ubwo bubasha

Abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA batambagijwe ahari kubakwa hoteli ku wa Gatandatu
Umukozi wa CCECC Rwanda Ltd asobanurira abayobozi ba FERWAFA ibijyanye n'iyi hoteli n'uburyo imirimo yo kuyubaka izakorwamo
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, n'abo bakorana batangije isubukurwa ry'imirimo yo kubaka iyi hoteli ku wa Gatandatu
Hoteli ya FERWAFA niyuzura izaba igizwe n'ibyumba bigera kuri 88
Abayobozi ba FERWAFA bafata ifoto hamwe n'abakozi ba CCECC Rwanda Ltd igiye gukomeza imirimo yo kubaka hoteli
Ibikoresho bizifashishwa mu kubaka iyi hoteli byatangiye kwegeranywa

Aho imirimo yahagarariye ni uku hoteli yari imeze:

Imirimo yo kubaka iyi hoteli yahagaze mu ntangiriro za 2018 ubwo yari igeze muri 50%

Igishushanyo mbonera cy’iyi hoteli y’inyenyeri enye ubwo izaba imaze kuzura yose:

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .