Imikino mike kuri Stade Amahoro nk’intandaro yo kumara amezi atanu Isonga idahemba abatoza

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Nzeri 2016 saa 03:46
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Isonga FC butangaza ko kuba uyu mwaka nta mikino myinshi yabereye kuri Stade Amahoro ari kimwe mu byatumye abakozi bayo bagiye kumara amezi atanu batabona umushahara.

Isonga ubusanzwe iterwa inkunga na Minisiteri ya Siporo n’Umuco, yari yatangaje ko uyu mwaka izakoresha ingengo y’imari iri hagati ya miliyoni 150 na 200, ku ikipe yabo itarashoboye kugera muri ¼ cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri iheruka kwegukanwa na Pépinière FC.

Iyi kipe yahisemo gukoresha abana batarengeje imyaka 16, uyu mwaka yavuzwemo ibibazo bitandukanye birimo kudafata abakinnyi neza, imirire mibi n’umwanda, haza no kwiyongeraho kudahemba abatoza batandukanye bagiye bayicamo.

Aganira na IGIHE, Perezida wa Isonga, Muramira Gregoire, yadutangarije ko koko iki kibazo gihari, ariko ko kigiye gukemuka.

Yagize ati “Ni byo, twari tumaze igihe tudahemba abakozi bacu, gusa hari igihe bibaho ko amafaranga atabonekera igihe nkuko twabyifuje. Twavuganye na Minispoc, byose twarabirangije. Turizera ko bitarenze icyumweru amafaranga ari bube yagejejwe kuri ba nyirayo”.

Uretse amafaranga asanzwe Minisiteri ya Siporo n’Umuco igenera Isonga, iyi kipe inabona 10% by’amafaranga yaturutse ku mukino amakipe yakiniye kuri Stade Amahoro.

Muri uyu mwaka ushize wa shampiyona, iyi stade yakiriye umukino ubanza n’uwo kwishyura hagati ya Rayon Sports na APR FC, aho iyi mikino yombi yinjije 42 317 000 Frw. Hejuru y’aya mafaranga, hakaba hiyongeraho 12 531 000 Frw yavuye ku mukino wa APR FC na Yanga mu mikino ya Orange CAF Confederation Cup, ihuza amakipe yatwaye shampiyona mu bihugu akomokamo.

Nubwo iyo mikino itatu yashoboye kuvamo agatubutse, ngo ubuke bw’imikino yabereye kuri Stade Amahoro, na bwo buri mu byongereye ibibazo Isonga nkuko Muramira yakomeje abitangaza.

Ati “Ubundi tubona ku mafaranga yaturutse ku mikino y’amakipe asanzwe yabereye kuri Stade Amahoro ariko uyu mwaka yabaye mike cyane. Imikino myinshi yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.”

Umuyobozi w'Isonga FC, Muramira Gregoire

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko kugeza ubu abakozi b’iyi kipe baheruka umushahara mu kwezi kwa kane, aho uku kwezi barimo ari ukwa gatanu badafata amafaranga ayo ari yo yose.

Hari andi makuru avuga ko imicungire mibi y’amafaranga, ari kimwe mu byatumye Minisiteri ya Siporo iseta ibirenge mu gutanga amafaranga muri iyi kipe, maze bikarangira abatoza babigendeyemo.

Muri uyu mwaka ushize wa shampiyona, iyi kipe yanyuzemo abatoza batandukanye barimo Jimmy Mulisa kuri ubu utoza Amavubi ndetse na Mugisha Ibrahim wasubiye muri APR FC. Aha kandi, harimo n’abatoza bakiyirimo nka Gatera Mussa, umutoza w’abazamu Kabalisa Kaliopi na Aimable wungirije. Kuri aba, hiyongeraho abaganga ndetse n’Ushinzwe Imibereho y’Ikipe ( Team Manager).

Ubusanzwe mu mwaka wa 2012, Isonga yashyizwe mu cyiciro cya mbere itanyuze mucya kabiri, ahanini hagamijwe gukomeza gukurikirana abakinnyi bari bakubutse mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’abari munsi y’imyaka 17.

Uretse aba bakinnyi bari bavuye muri Mexique, iyi kipe yagiye ikomeza kuzamura abandi bakinnyi batandukanye nka Danny Usengimana ukinira Police FC kuri ubu, Nshuti Savio Dominique wa Rayon Sports na Kwizera Olivier ukinira Bugesera FC.

Jimmy Mulisa uherutse gufasha Amavubi gukura inota muri Ghana ni umwe mu baciye mu Isonga uyu mwaka
Abakinnyi nka Sibomana Patrick Papy(wambaye ingofero) bazamukiye mu Isonga FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza