00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubusesenguzi: Amavubi apfira he? Ibyo twabonye ku mukino wa Centrafrique

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 7 Kamena 2021 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Hashize igihe kinini umusaruro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi warabaye iyanga, kubona igitego ari nka "manu" iturutse mu ijuru, naho gutsinda umukino umwe bikaba igitangaza gisohora abantu mu nzu bambaye za Essuie-mains ijoro ryose.

Urebye wasanga umupira w’amaguru ari rumwe mu nzego zadindiye bidasanzwe kurusha izindi zose mu gihugu. Ntirutera akageri, gusa ibimenyetso biraca amarenga ko dushobora kubona impinduka nyuma y’aho Perezida Kagame akeburiye abawushinzwe.

Nyuma yo gutsinda Centrafrique mu mukino wa gishuti, abanyamakuru b’imikino mu Rwanda barimo Bayingana David wa B&B Fm na Kwizigira Jean Claude wa RBA, bakoze ubusesenguzi ku mikinire y’iyi kipe, bahuriza ku kuba ari nziza ikwiye kubungabugwa by’igihe kirekire.

Ku wa Gatanu tariki ya 4 Kamena 2021, nibwo Amavubi yatsinze 2-0 Repubulika ya Centrafrique mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Ni umukino wagiye gukinwa, Mashami Vincent utoza Amavubi yahamagaye umubare munini w’abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, biganjemo abashya, bitandukanye n’uko byari bisanzwe.

Nyuma y’uyu mukino, IGIHE yaganiriye n’abanyamakuru basanzwe bakurikirana ibijyanye n’imikino by’umwihariko Ikipe y’Igihugu Amavubi, bahuriza ku kuba abashinzwe gutegura Amavubi bakwiye kubungabunga ikipe ihari ubu.

Kwizigira yagize ati “Ntabwo twaha agaciro kanini ibitego bibiri, ahubwo turareba icyo bigiye gufasha mu kipe. Ni ibitego byabonetse byateguwe, ukabona abakinnyi barahuje. Njye uko nabonye abakinnyi batangiye, ni abakinnyi beza batweretse ko bahise bamenyerana na bagenzi babo.“

“Urebye umukinnyi ku mukinnyi, urebye nk’umunyezamu Buhake ni umunyezamu wifitiye icyizere akibutsa bagenzi be ahereye mu bwugarizi. Wareba Ngwabije afite impano idasanzwe. Ni umukinnyi ufite ubwenge bwinshi. Ni umukinnyi watweretse ko ari hejuru kuri byose myugariro asabwa kuba yujuje. Samuel Gueulette we ntabwo byari byiza cyane, ariko ubona ari umukinnyi mwiza.“

Uyu munyamakuru yasoje asaba abashinzwe gutegura ikipe y’Igihugu Amavubi, kuyiha umwanya ntikomeze kubaho nk’umwana w’impfubyi ku babyeyi bombi.

Ati “Nibicare bafate ikipe y‘Igihugu bayihe agaciro nk’ak’ikipe y’igihugu ikwiye.
Bayishoremo amafaranga. Bavuge bati niba Kevin Monnet-Paquet yaranze kwitaba ubutumira kuko ategerewe, bagende bamugereho bamwegere baganire imbona nkubone. Nidutegura neza byose bizagenda. Ikipe ihinduke bitewe n’ubushobozi ntihazabe ko hari abakinnyi bafite ibibanza bihoraho.“

Mu gihe Kwizigira avuga ibi, mugenzi we, Bayingana David nawe ntabwo ajya kure ye kuko abona igihe kigeza cyo kugira ngo hakine ushoboye kuko u Rwanda rufite abakinnyi benshi ahubwo bakwiye kwitabwaho.

Gusa Bayingana yashimishijwe cyane n’uko abakinnyi b’Amavubi bitwaye kandi hari harimo na bamwe bahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Ati “Wari umukino mwiza. Reka tunashimire ko amatariki ya FIFA yubahirijwe kuko ni ikintu cyiza. Twabonye Ngwabije, tubona Buhake n’abandi. Ni ko kamaro k’iyi mikino ya gicuti.“

Yakomeje avuga ko yashimishijwe n’imyitwarire y’abakinnyi muri rusange, ariko agaruka ku bakinnyi bari bakiniye bwa mbere Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Ati “Njye biranshimishije kuko umutoza akimara guhamagara uru rutonde, bamwe bavuze ko yataye flash-disk. Ngira ngo ni uko habayemo impinduka. Ikipe y’Igihugu igomba kuba ifunguye kuri buri mukinnyi witwaye neza. Twaramubotse Blaise muri Rayon Sports, twaramubonye Bacca muri Bugesera FC, twaramubonye Rukundo Denis wa Police FC ya Uganda, kuki bo utabaha amahirwe? Bazane urebe kuko nta gishya dutegereje ku basanzwe nka Fitina na Mangwende.“

“Nishimiye uko bitwaye ku nshuro yabo ya mbere. Kuki se Blaise atafata umwanya. Yakinnye neza cyane, Denis yakinnye, Radu ari kugaruka. Nashimishijwe cyane n’abakinnyi bashya.”

Bayingana yasoje asaba abashinzwe gutegura ikipe y’Igihugu ko bayiha umwanya uhagije, bagakomeza gushaka umukinnyi wese w’umunyarwanda waza gufatanya na bagenzi be.

Ati “Nabasaba gukoresha imbaraga zacu zose tukabona abacu bose, aho bari bashobora kuba hari aho bahuriye n’u Rwanda kuko imbaraga turazikeneye.
Biragaragara ko hari ba Ngwabije benshi na ba Buhake benshi. Ndifuza kuzabona 80% b’Amavubi bava hanze y’u Rwanda bigatera ishyari ryiza abakina iwacu mu Rwanda, nabo bagasohoka aho kugira ngo gukina mu kipe runaka biguheshe itike yo kuza mu Amavubi.”

Mu bakinnyi 34 Mashami Vincent yitabaje muri iyi mikino ibiri ya gicuti, 11 bahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu y’Amavubi.

Biteganyijwe ko undi mukino wa gicuti hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique, ukinwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Kamena kuri Stade Amahoro i Remera. Muri Nzeri, u Rwanda ruzakina na Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

Ishimwe Blaise wa Rayon Sports ku mukino we wa mbere mu Amavubi yagaragaje urwego rwiza
Mugunga Yves wa APR FC nawe iminota mike yakinnye yayikoresheje neza
Rukundo Denis wa Police FC (Uganda) yagaragaje urwego rwo hejuru mu mikinire ye
Buhake Clément wa Strommen IF, yo mu cyiciro cya 2 muri Norvège yitwaye neza ku mukino we wa mbere
Ngwabije Bryan Clovis yagaragaje impano idasanzwe
Samuel Gueulette wa RAAL La Louvière yo mu Bubiligi, ntabwo biraza neza ariko ni ikibazo cyo kumenyerana na bagenzi be gusa
Ntwari Fiacre (22) bwari ubwa kabiri ahamagawe mu Amavubi
Kwitonda Alain Bacca (7) ukinira Bugesera FC, yatunguye benshi mu Amavubi
Kwizigira Jean Claude wa RBA ahamya ko u Rwanda rutabuze abakinnyi ko ahubwo abashinzwe Ikipe y'Igihugu bakwiye kuyiha agaciro ikwiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .