00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbere ya Perezida Samia Suluhu Hassan, Yanga SC yatsinze mukeba Simba SC (Amafoto)

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 4 Nyakanga 2021 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Yanga SC yasubiriye mukeba wayo, Simba SC, iyitsinda igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona witabiriwe na Perezida wa Repubulika ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ku wa Gatandatu.

Ni umukino buri mutoza yari yakoresheje abakinnyi be bakomeye, cyane ko ari umukino amakipe asanzwe ari amakeba muri Tanzania.

Saa Kumi z’amanywa za Kigali ni bwo umufuzi yari atangije uyu mukino, witabiriwe n’abafana benshi ku mpande zombi nk’ibisanzwe kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa.

Ku munota wa 12, Zawadi Mauya yaboneye igitego Yanga SC ku mupira yateresheje ukuguru kw’iburyo ari inyuma y’urubuga rw’amahina rwa Simba SC, umupira uhita werekeza mu izamu.

Kuva ubwo, Yanga yakomeje gukina neza ikanyuzamu igasatira biciye kuri Tuisila Kisinda na Feisal Salum, bari bagoye ba myugariro ba Simba SC barimo Joash Onyango na Pascal Wawa bakinaga mu mutima w’ubwugarizi.

Kapiteni wa Simba, Jonh Raphaël Bocco, yanyuzagamo agashaka gutungura umunyezamu wa Yanga, Faluk Shikhalo ariko agasanga ahagaze neza mu izamu.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye ikipe ikunzwe na benshi muri Tanzania, iyoboye n’igitego kimwe ku busa.

Igice cya kabiri cyatangiranye n’impinduka ku ruhande rwa Simba SC yahise ikuramo Erasto Nyoni wasimbuwe na Hassan Dilunga kugira ngo ajye kongera imbaraga mu busatirizi bw’ikipe ye.

Byatumye Simba SC yongera gusatira izamu rya Yanga biciye kuri Bernard Morrison wagerageje uburyo bwose bushoboka, ariko ba myugariro ba Yanga bamubera ibamba.

Simba SC yongeye gukora impinduka ku munota wa 70 ubwo yakuragamo Lwanga agasimburwa na Kagere Meddie wagombaga gufatanya na Jonh Bocco mu busatirizi. Gusa izi mpinduka nazo nta kinini zafashije iyi kipe kuko Kibwana na Mwamnyeto bari bahagaze neza mu bwugirizi bwa Yanga.

Uko iminota yicumaga, niko Simba SC yashakaga ibisubizo byo kwishyura igitego kuko byageze aho iyi kipe ikinisha ba rutahizamu batatu barimo Kagere Meddie, Jonh Bocco na Mugalu wari wabanje ku ntebe y’abasimbura, ariko biranga.

Simba SC yabonye uburyo bwo kwishyura igitego ku mupira mwiza Bernard Morrison yari ahawe na Lwanga ku munota wa 77 ariko umupira awucisha ku ruhande rw’izamu.

Yanga yakomeje gucunga izamu, umukino urangira itahanye amanota atatu yatumye ihita igira amanota 70 mu mikino 32 imaze gukina, mu gihe Simba SC ya mbere ifite amanota 73 n’imikino 30 imaze gukina.

Simba SC yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona, isigaje gukina na KMC FC ikinamo Mugiraneza Jean Baptiste na Coastal Union iri ku mwanya wa 17 mu makipe 18 akina iyi shampiyona.

Simba SC yari yabanjemo Aishi Manula, Shomari Kapombe, Mohamed Hussein, Pascal Wawa, Joash Onyango, Taddeo Lwanga, Bernard Morrison, Jonh Bocco, Clatous Chama na Louis Miquissone.

Yanga SC yo yari yabanjemo Faruk Shikhalo, Kibwana Shomary, Adeyum Saleh, Dickson Job, Mukoko Tonombe, Tuisila Kisinda, Bakari Mwamnyeto, Zawadi Mauya, Yacouba Songne na Deus Kaseke.

Perezida wa Repubulika ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan yari yaje kureba uyu mukino w'abakeba uhagurutsa n'iyonka muri Tanzania
Perezida Samia Suluhu Hassan yari yitabiriye uyu mukino
Kapiteni wa Simba SC, Jonh Bocco ntacyo atakoze ariko igitego kirabura
Ni umukino uba urimo ishyaka ku mpande zombi
Tuisila Kisinda yagoye abakinnyi ba Simba SC
Zawadi Mauya ubwo yari amaze gutsindira ikipe ye igitego
Louis Miquissone nawe yakunze kugora abakinnyi ba Yanga SC
Erasto Nyoni ntabwo byamworoheye kuko nyuma y'iminota 45 yahise asimburwa
Abakinnyi 11 Yanga SC yari yitabaje kuri uyu mukino
Abafana ba Simba SC bo bari bizeye ko batahana amanota atatu ariko icyizere cyabo cyaraje amasinde
Abafana ba Yanga SC ntabwo bari bizeye ko batahana amanota atatu
Simba SC yaje gukina yaramaze kwegukana igikombe cya shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .