Imbere y’abafana mbarwa, Police FC yanganyije na AS Kigali 2-2 (Amafoto)

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 11 Mutarama 2019 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Police FC yakiriye AS Kigali kuri Stade ya Kigali mu mukino wa shampiyona utitabiriwe, amakosa menshi ya ba myugariro ku mpande zombi atuma aya makipe anganya 2-2.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Mutarama 2019 nibwo hakinwe imikino ibiri ibimburira indi y’umunsi wa 14 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’.

Umukino ukomeye wahuje abatoza babiri b’abanyamahanga, Albert Mphande wa Police FC ukomoka muri Zambia n’Umurundi Masudi Djuma Irambona.

Ni amakipe yombi akomeye yatangiye umukino atihutisha umupira, byatumye iminota 10 ya mbere irangira nta kipe irasatira indi ngo igaragaze inyota yo gushaka igitego.

Police FC ku munota wa munani niyo yatangiye kuyobora umukino inahusha uburyo bubiri bwashobora kuyifasha gufungura amazamu ku minota ya 18 na 34, aho rutahizamu Songa Isaie yananirwaga gusongamo imipira yari itewe na Nzabanita David hanze y’urubuga rw’amahina, ikagarurwa n’umunyezamu Bate Shamiru witwaye neza.

Ikipe ya Masudi itagaragazaga imbaraga nyinshi yasimbuje mu gice cya mbere, Fuadi Ndayisenga wavunitse yatanze umwanya kuri Ntate Djumaine bakomoka mu Burundi.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0 ariko Police FC yarushije AS Kigali kugera imbere y’izamu ariko ntiyarirebamo. Byababaje cyane Albert Mphande yanga kujya gutanga inama mu kiruhuko, yoherezayo umwungirije Nshimiyimana Maurice bita Maso.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Police FC, Jean Paul Uwimbabazi asimnbura Songa Isaie binatanga umusaruro iyi kipe ikomeza kwiharira umupira.
Ariko ku makosa ya ba myugariro bayo Manzi Senser Huberto na Hakizimana Issa bahagaze nabi, AS Kigali yabatanze kubona igitego ku munota wa 58 cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ku mupira wari urenguwe na Harerimana Rashid Leo.

Iki gitego cyishyuwe bidatinze kuko Police FC yakoresheje imbaraga. Igitego cyayo cyabonetse ku munota wa 64 gitsinzwe na Antoine Dominique Ndayishimiye wasigaranye n’umunyezamu Bate Shamiru, acomekewe umupira na Peter Otema.

Nyuma y’iminota 10 AS Kigali yongeye kubona amahirwe yiherewe nab a myugariro ba Police FC ku mupira wahinduwe na Ntate Djumaine uhushwa na Manzi Sensere usanga Ishimwe Kevin ahagaze neza, atsinda igitego cya kabiri cy’abanyamujyi.

Mu gihe abafana bake ba AS Kigali bizeraga kuririmba intsinzi, Antoine Dominique yongeye kubababaza atsinda igitego cyo kwishyura cya Police FC ku mupira watakajwe na myugariro wa AS Kigali Harerimana Rashid Leo, ku munota wa 86.

Amakipe yombi yanganyije 2-2, naho mu wundi mukino wahuzaga APR FC na Espoir FC i Rusizi, ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ibona intsinzi y’igitego 1-0 cyatsinzwe na Nshimiyimana Amran.

Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
Police FC yakiriye AS Kigali ku kibuga isanzwe yitorezaho
AS Kigali yari ifite abafana 14 kuri uyu mukino
Bate Shamiru yagoye cyane Police FC ariko ba myugariro be ntibamujya inyuma
Wari umukino w'indyankurye
Umutoza Mphande yagaragaje ukutishima kuri uyu mukino
Abafana ba AS Kigali bababajwe n'uburyo ikipe yabo yishyuwe mu gihe intsinzi bumvaga bayifite
Ally Niyonzima ntabwo yari mu bakinnyi 18 AS Kigali yakoresheje kuri uyu mukino
Amabendera yari ahari ariko nta bantu bayari inyuma
Ba myugariro ba AS Kigali bananiwe kurinda Ndayishimiye Antoine Dominique
Ba myugariro ba AS Kigali barangaye batsindwa ibitego bibiri mu buryo batumva
Bake bafanaga Police FC bari bitwaje ingoma za kinyarwanda
Nubwo abafana bari bake ariko bitanze
Bamwe bafataga amafoto y'urwibutso
Ibitego byombi bya Police FC byatsinzwe na Antoine Dominique Ndayishimiye
Imbaraga zari zose ku mpande zombi
Ishimwe Kevin yagoye cyane Manzi Senser Huberto
Kapiteni wa Kigali Murengezi Rodrigue na Mpozembizi Mohamed wa Police FC barwanira umupira
Umutoza Mphande yahozaga abakinnyi ku gitutu
Mu minota ya mbere Nzabanita David Saibad yateye amashoti abiri yashoboraga kubyara ibitego ariko Bate yitwara neza
Ni umukino warebwe n'abantu mbarwa
Stade yari yambaye ubusa

Umutoza Albert Mphande yahobeye Ndayishimiye wamutsindiye
Umutoza Masudi Djuma ntabwo yishimiye uyu musaruro

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza