00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima za Buhake ukina muri Norvège wahamagawe mu Amavubi

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 29 Gicurasi 2021 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Buhake Twizere Clèment ukina mu cyiciro cya kabiri muri Norvège, yavuze ko yageze ku nzozi ze zo guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi nyuma y’imyaka 14 avuye mu Rwanda.

Ku nshuro ye ya mbere, umunyezamu Buhake Clèment ukinira Strommen IF yo mu cyiciro cya kabiri muri Norvège, yahamagawe mu bakinnyi 34 b’ikipe y’Igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri ya gicuti izayihuza na Centrafrique mu ntangiriro za Kamena.

Uyu munyezamu w’imyaka 24 y’amavuko, yahamagawe nyuma y’uko mu minsi ishize yari yatangaje ko azashimishwa cyane no gukinira ikipe y’Igihugu cye cy’amavuko kuko yakivuyemo akiri muto.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Buhake yavuze ko ashimishijwe no kuba inzozi ze yazigezeho ubwo yahamagarwaga mu Amavubi ku wa Gatanu.

Ati “Ku myaka yanjye biranshimishije cyane. Kuko ku myaka 24 ntabwo ari benshi babona ayo mahirwe. Byerekana ko hari akazi nakoze kandi nishimiye ko abatoza babihaye agaciro. Icyiciro cya kabiri nkinamo ni icyiciro gikomeye gisaba gukoresha imbaraga nyinshi.“

“Kuri njyewe navuga ko ari inzozi zanjye zibaye impamo kuko kuva nkiri umwana nifuzaga kuzakinira ikipe y’Igihugu cyanjye cy’amavuko none mbigezeho. Kuba nahamagawe gusa bisobanuye ikintu gikomeye. Mbese ndishimye cyane mu mutima wanjye.“

Uyu munyezamu yakomeje avuga ko kuba yahamagawe, agomba kuzakoresha imbaraga ze zose kugira ngo abashe kubona umwanya ubanzamo, anagire umwanya uhoraho mu ikipe y’Igihugu.

Ati “Njyewe nzaba nje gutanga imbaraga zanjye zose kugira ngo abe ari njye uzaba nimero ya mbere mu izamu ry’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’. Nzakora ibishoboka ku buryo abatoza bazangirira icyizere cyo kumbazamo.“

Muri iki kiganiro, yasoje aha ubutumwa Abanyarwanda, abizeza kuzafatanya na bagenzi be bakabaha ibyishimo.

Ati “Ubutumwa naha Abanyarwanda ni uko njye na bagenzi banjye tuzafatanya tukabaha ibyishimo. Ikindi nabwira Abanyarwanda ni uko nje kubaha imbaraga zanjye zose.“

Abajijwe niba yaba abona umwanya wo gukina mu ikipe ye, yasubije ko akina ndetse ko ari mu bo igenderaho.

Ati “umwaka ushize nakinnye imikino 15 muri 30 dukina. Turi abanyezamu babiri mu kipe ya mbere, umutoza araduhinduranya tugakina imikino itandukanye. Uyu mwaka mu mikino itatu tumaze gukina nta n’umwe ndakina ariko imikino ikurikiraho abatoza bambwiye ko ari njye uzayikina.“

Buhake Clèment wavukiye i Rubavu, we n’umuryango we bavuye mu Rwanda afite imyaka 10, berekeza i Burayi muri Norvège mu 2008 aho bamaze imyaka 14.

Buhake ahamya ko inzozi ze zabaye impamo kuba yahamagawe bwa mbere mu kipe y'Igihugu Amavubi
Buhake Clément ni umusore ufite indeshyo nziza ku banyezamu
Uyu munyezamu agiye kumara imyaka 15 we n'ababyeyi be batuye muri Norvège

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .