Imbamutima za Ciza Hussein wasezeye Mukura akerekeza muri Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Kamena 2019 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Kapiteni w’ikipe ya Mukura Victory Sports, Ciza Hussein yasezeye ku bafana b’iyi kipe yari amaze imyaka itandatu akinira, aho yerekeje muri Rayon Sports bamaze kumvikana.

Ciza Hussein yari amaze iminsi yarumvikanye na Rayon Sports, aho icyatumye atayisinyira ari amafaranga atarabonekeye igihe, yanga gushyira umukino ku masezerano atayahawe.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, uyu mukinnyi yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Facebook, ashimira Mukura Victory Sports yari amazemo imyaka itandatu kuva ayigezemo mu 2013.

Ati "Ndagira ngo mfate akanya gato nshimire umuryango wa Mukura nyuma y’imyaka itandatu nari maze mu ikipe hamwe namwe. Byari byiza ndetse no mu bihe bibi mwanyeretse urukundo rw’ikipe. Nifuzaga gukomezanya namwe ariko umuntu arakura, ni umwanya wo gufata icyemezo nkajya ahandi. I Huye ni mu rugo, Mukura ni umuryango. Ndabifuriza amahirwe no gukomeza. Naje nemye kandi ngiye nemye.”

Kwerekeza muri Rayon Sports kwa Ciza Hussein ni inzozi zibaye impamo kuko iyi kipe yigeze no kumushaka mu 2015, aho yari kumugurana na Hakizimana Muhadjiri, ariko Mukura imwongerera amasezerano.

Ciza yatangiriye umupira mu ikipe nto y’abana ya Etoile de Bwiza aho yakuriye afite imyaka 10, ahamara imyaka ibiri ajya mu ikipe yo mu cyiciro cya gatatu ya se wa Ndikumana Hamadi Katauti wabaye umukinnyi w’ikirangirire mu Rwanda ahantu atigeze abona amahirwe yo gukina cyane kuko harimo abakinnyi bamurutaga mu myaka banamurusha mu kibuga barimo na Kwizera Pierrot wakiniye Rayon Sports.

Ciza yakiniye Dynamic umwaka umwe mbere yo kubengukwa na Atlético Olympique ayikinira imyaka itanu. Umutoza Kaze Cédric wamutozaga ni we wamuzanye muri Mukura mu 2013.

Ciza wahamagawe mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yakinnye CECAFA muri 2013 ku mazina ya Ciiza Mugabo Hussein, iri zina Mugabo akaba yararyiswe n’abakinnyi bakinanaga muri Mukura kubera ko yakundaga kuvuga ngo ‘mugabo’ (bikunda gukoreshwa n’Abarundi). Na we yagezweho n’inkubiri yo kwambura ubwenegihugu abanyamahanga bakiniye Amavubi, ntiyongera guhamagarwa kuva mu 2014.

Yaje gusaba ubwenegihugu mu nzira zemewe n’amategeko ndetse arabuhabwa, aho yongeye guhamagarwa mu Mavubi muri Nzeri 2018, ku mukino u Rwanda rwakiriyemo Côte d’Ivoire mu gushaka itike ya CAN 2019.

Avuye muri Mukura Victory Sports nyuma yo kuyifasha gutwara Igikombe cy’Amahoro cya 2018 no kuyigeza mu ijonjora rya nyuma rigana mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Ciza Hussein wamaze kumvikana na Rayon Sports, yasezeye kuri Mukura Victory Sports
Ciza yari amaze imyaka itandatu akinira Mukura
Ciza na Onesme ubwo Mukura yari ivuye gukina na Free State Stars muri Afurika y'Epfo muri CAF Confederation Cup
Ciza Hussein yishimira igitego yatsindiye Mukura ku mukino ikipe ye yatsinzwemo na Police FC muri shampiyona
Bertrand Iradukunda ahanagura urukweto rwa kapiteni we nyuma yo gutsinda igitego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza