Kwamamaza

Imanishimwe na Rwatubyaye ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports igiye gukoresha

Yanditswe kuya 1-10-2016 saa 07:16' na Jah d'eau DUKUZE


Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 27 izakoresha mu mwaka wa shampiyona utaha, urutonde rugaragaramo abakinnyi batatu kuri ubu ibyabo bitari byamenyekana.

Imanishimwe Emmanuel werekeje mu ikipe ya APR FC, Rwigema Yves APR FC ikivuga ko ari uwayo ndetse na Rwatubyaye Abdoul APR FC yatanze mu gihugu cya Romania, ni bamwe mu bakinnyi bagaragara ku rutonde iyi kipe yatanze muri Ferwafa, initegura kuzatanga muri CAF ngo bazayifashe mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Imanishimwe Emmanuel wagize uruhare mu mukino APR FC iheruka gutsindamo Rayon Sports 3-0, ngo ubuyobozi bw’ikipe yahozemo bwatunguwe n’uburyo Ferwafa itarimo gukemura ikibazo cye ngo kive mu nzira, aho byanarangiye umuyobozi w’iyi kipe Gacinya Denis abajije iki kibazo mu nteko rusange ya Ferwafa iheruka kubera i Musanze, nk’uko yaje kubidutangariza nyuma.

Yagize ati: “Nabajije Ferwafa niba yararangije guca urubanza kuko mu ikipe y’igihugu nabonye bamuhanagara bakavuga ko ava muri APR kandi Ferwafa ifite ikirego cyacu”.

“Nabivugiye mu nteko rusange ntanga urugero kuko bitari no ku murongo w’ibyirwa, bambwira ko mbere yuko shampiyona itangira bizaba byamenyekanye niba ari umukinnyi wa Rayon Sports cyangwa se niba azahanwa”.

Imanishimwe na Shasir bombi bashyizwe ku rutonde rw'abakinnyi Rayon Sports izifashisha

Mu gihe ikibazo cya Imanishimwe cyari kitarabonerwa igisubizo, ikipe ya Rayon Sports yahise ijya mu ikipe ya APR FC, ikuramo undi mukinnyi Yves Rwigema, umukinnyi ubuyobozi bwa APR butangaza ko ari uwabwo ku buryo bwemewe n’amategeko kuko akibafitiye amasezerano.

“ Nta mwanya uhari wo kuvuga kuri ibyo kuko nta cyabaye, uretse kuba yarakuriye mu ishuri rya ruhago ryacu, Yves Rwigema yari anadufitiye amasezerano. Ese abamusinyishije baba bafite ibaruwa imurekura(release letter)?”.

Yves Rwigema yasinyiye Rayon Sports nubwo APR FC ikivuga ko ari umukinnyi wayo

Kuri aba bakinnyi bose bari mu bibazo, hiyongeraho Rwatubyaye Abdoul iyi kipe yasinyishije ariko akaba atari yagera mu myitoza na rimwe. Amakuru agera ku IGIHE, avuga ko uyu wahoze ari myugariro wa APR FC, kuri ubu yibereye muri Romania aho ashobora no gutangira gukina vuba, ni nyuma yo kubona ibaruwa imusohora muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Rayon Sports, yaraye itsinze Amagaju ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Huye kuri uyu wa Gatanu. Iyi stade, ni yo iyi kipe izanahuriraho na Mukura kuri iki cyumweru, aho ikomeje kwitegura shampiyona izatangira tariki ya 14/10/2016 igasozwa tariki ya 26/6/2017.

Abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka wa shampiyona mushya:

- Bashunga Abouba
- Imanishimwe Emmanuel
- Irambona Eric
- Ishimwe Issa Zappy
- Kakure Mugheni Fabrics
- Kwizera Pierrot
- Manishimwe Djabel
- Nahimana Shasir
- Mussa camara
- Mugisha François
- Manzi Thierry
- Romami Frank
- Rutinywa Gonzarez
- Rwatubyaye Abdul
- Rwigema Yves
- Senyange Yvan
- Muhire Kevin
- Munezero Fiston
- Mutuyimana Evariste
- Ndayishimiye Eric Bakame
- Niyonzima Olivier Sefu
- Mutsinzi Ange
- Nova Bayama
- Nshuti Dominique Savio
- Nsengiyumva Idrissa
- Nsengiyumva Mustapha
- Ndayisenga J d’ Amour

Rwatubyaye yashyizwe ku rutonde rw'abakinnyi bazakinira Rayon Sports nubwo itari yamuca iryera kuva yamusinyisha
Rutahizamu Camara ari ku rutonde rwa Rayon Sports ya 2016-2017

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 4 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved