00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imanishimwe Emmanuel wakiniraga APR FC yerekeje muri FAR Rabat (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Kanama 2021 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Myugariro w’ibumoso, Imanishimwe Emmanuel wari umaze imyaka itanu muri APR FC, yerekeje muri FAR Rabat (ASFAR) yo mu cyiciro cya Mbere muri Maroc, azakinira mu myaka itatu iri imbere.

Imanishimwe yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa saba z’ijoro rishyira kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Kanama 2021, yerekeza i Rabat muri Maroc.

Yari aherekejwe n’abarimo umufasha we, Uwase Claudine wari kumwe n’umwana wabo w’imfura, Mupenzi Eto ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC, Itangishaka Blaise bakinanaga n’abafana b’iyi kipe bazwi nka Nana Ozil na Rujugiro.

Amakuru IGIHE yamenye ku wa Gatandatu ni uko kumvikana ku mpande zombi byarangiye ndetse Imanishimwe Emmanuel azatangwaho ibihumbi 430$ (miliyoni 430 Frw) na FAR Rabat isanzwe ari ikipe ya gisirikare muri Maroc.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26, wari ugifite amasezerano muri APR FC, yaguzwe ibihumbi 130$ (agera kuri miliyoni 130 Frw) mu gihe we ubwe yahawe ibihumbi 300$ (miliyoni 300 Frw) ku masezerano y’imyaka itatu.

Mbere yo guhagaruka i Kigali, Imanishimwe yashimiye ubuyobozi bwa APR FC ku mahirwe bwamuhaye yo kujya gukomereza urugendo rwe rwo gukinira umupira w’amaguru muri Shampiyona ya Maroc isanzwe ari iy’abanyamwuga.

Ati “Ndashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC bwamapaye amahirwe nk’aya, ni amahirwe atagira uko asa, ndashimira cyane Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga, nkanashimira by’umwihariko Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC Gen James Kabarebe, yaramfashije cyane ni we wamvugishije bwa mbere mva mu ikipe ya Rayon Sports kugeza n’iyi saha aracyamfasha n’ubu nabonye ikipe ni ukubera we, yumve ko mushimiye mbikuye ku mutima.”

Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yari amaze imyaka itanu muri APR FC, aho yayigezemo mu 2016. Yari avuye muri Rayon Sports yakiniye imyaka ibiri nyuma yo kuva muri Aspor FC.

Asanzwe ari umukinnyi ubanza mu kibuga inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatangiye guhamagarwamo mu 2016.

APR FC iherutse kongerera amasezerano Niyomugabo Claude nk’umusimbura we mu gihe kandi ifite Ngabonziza Guillain ushobora gukina kuri uwo mwanya nyuma yo kuzamurwa mu Ikipe Nkuru.

FAR Rabat yashinzwe mu 1958, yasoje Shampiyona ya 2020/21 iri ku mwanya wa gatatu muri Maroc ndetse itozwa n’Umubiligi Sven Vandenbroeck wanyuze muri Simba SC yo muri Tanzania.

Imanishimwe Emmanuel yifotozanya n'umuryango we ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe
Imanishimwe Emmanuel asezera umugore we Uwase Claudine [Claudio]
Itangishaka Blaise wakinanaga na Imanishimwe muri APR FC, ari mu bamuherekeje
Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende' ari kumwe na Mupenzi Eto ushinzwe igura n'igurisha ry'abakinnyi muri APR FC
Nana Ozil usanzwe ari umufana wa APR FC, na we yari mu baherekeje Mangwende
Imanishimwe (hagati) ari kumwe na Mupenzi Eto (iburyo) na Rujugiro (ibumoso)
Imanishimwe Emmanuel (wa kabiri iburyo) azakinira FAR Rabat imyaka itatu

Amafoto: APR FC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .