Ikoranabuhanga rya VAR rishobora gusimbura abasifuzi bo ku ruhande

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 26 Kanama 2019 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) riyobowe n’Umutaliyani, Gianni Infantino, ryashyizeho agashami kiga uburyo ikoranabuhanga ryarushaho kugira uruhare mu mupira w’amaguru, cyane cyane mu ifatwa ry’ibyemezo birebana n’uyu mukino ukundwa n’abatari bake.

Ikinyamakuru The Mirror cyabonye amakuru ko mu kurushaho gukoresha ikoranabuhanga muri ruhago, abasifuzi bo ku ruhande bazwi nka ba “Linesmen” bashobora gusimbuzwa ikoranabuhanga ryifashisha amashusho “Video assistant referee, VAR”, umukino ukazajya uyoborwa n’umusifuzi umwe wo hagati.

Umwe mu bakora muri FIFA yabwiye icyo kinyamakuru ati "FIFA yamaze gushyiraho ishami ryiga kuri ibi. Ese abasifuzi bo ku ruhande bazasimbuzwa burundu za camera na mudasobwa mu kwemeza kurarira cyangwa kurengura? Umunsi umwe bizashoboka.”

Ni ibintu byaba byumvikana cyane, kubera ko mu gihe mbere iyo habaga ikintu umusifuzi wo hagati ntakibone neza yagishaga inama abamwungirije bo ku mpande z’ikibuga cyangwa uwo ku ruhande byabereyeho, mu gihe ubu icyemezo gikomeye nko gutanga penaliti, iyo bitagaragaye neza, umusifuzi wo hagati yitabaza VAR.

Nyuma y’aho VAR itangiye gukoreshwa ariko, ntivugwaho rumwe aho bamwe bavuga ko igiye kwica ya marangamutima n’impaka byaranze umupira w’amaguru mu myaka yose umaze, abandi bagashima ko yakuyeho ukwibwa kwa hato na hato.

Muri shampiyona y’Abongereza muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/2020 ikoranabuhanga rya VAR ryatangiye gukoreshwa, ariko abafana n’abasesenguzi bakomeje kujya impaka ku ikoreshwa ryaryo, rimwe na rimwe ugasanga ibyemezo bifatwa rishingiweho na byo bisiga impaka zitari nke.

Ikoranabuhanga rya VAR risigaye rishingirwaho mu gufata icyemezo cya nyuma
Umukino ushobora kuzajya ugenerwa umusifuzi umwe aho kuba batatu nk'uko bisanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza