Ikirego Neymar ashinjwamo gufata umugore ku ngufu cyateshejwe agaciro

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Nyakanga 2019 saa 05:04
Yasuwe :
0 0

Polisi yo mu gihugu cya Brésil yafashe icyemezo cyo gufunga ikirego umukinnyi w’umupira w’amaguru, Neymar, ashinjwamo gufata ku ngufu umugore witwa Najila Trindade.

Umushinjacyaha Mukuru wo mu Mujyi wa São Paulo yavuze ko bafashe iki cyemezo nyuma y’uko habuze ibimenyetso bishinja uyu mukinnyi, ariko yemeze ko ikirego kizashyikirizwa ubushinjacyaha bugafata icyemezo cya nyuma.

Iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa kuri Neymar nyuma y’uko ashinjwe na Najila Trindade ko yamufashe kungufu ubwo bari muri Hotel yo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, muri Gicurasi.

Ubwo yitabaga urukiko mu kwezi gushize, Neymar yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko uyu mugore agamije kumusebya.

Umuvugizi w’uyu mukinnyi yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko Neymar ntacyo yigeze avuga ko ku cyemezo cyafashwe na Polisi.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize, uyu mukinnyi wa Paris Saint-Germain yashyize amashusho y’iminota irindwi ku rubuga rwa Instagram, ahakana kuba yarafashe uwo mugore ku ngufu.

Muri aya mashusho, Neymar yagaragaje ubutumwa bwinshi bandikiranye kuri WhatsApp harimo n’amafoto y’ibanga ya Trindade.

Yavuze ko byabaye ngombwa ko abyerekana kugira ngo agarageze ko nta kidasanzwe cyabayeho.

Ubushinjacyaha buzafata icyemezo cya nyuma kuri iki kirego mu gihe cy’iminsi 15 gusa.

Neymar w’imyaka 27 kuri ubu ari muri Asia hamwe n’ikipe ye ya Paris Saint-Germain, aho bari kwitegura umwaka mushya w’imikino.

Najila Trindade yashinje Neymar kuba yaramufashe ku ngufu ubwo bari muri Hote y'i Paris mu Bufaransa
Neymar yahakanye ibyo ashinjwa ndetse Polisi yafunze ikirego kuko nta bimenyetso yabonye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza