00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe ya Nirisarike yasanze iya Rwatubyaye mu irushanwa rishya ry’u Burayi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Gicurasi 2021 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Urartu FC ikinamo myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Nirisarike Salomon, yabonye itike yo kuzakina amajonjora y’irushanwa rishya rya Europa Conference League mu mwaka w’imikino wa 2021/22.

Nirisarike na bagenzi be, babigezeho ku wa Gatanu nyuma yo gusoza Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Armenia bari ku mwanya wa gatatu n’amanota 41 ubwo batsindaga Pyunik igitego 1-0.

Uretse Alashkert FC yegukanye igikombe ikaba izakina amajonjora yo gukina amatsinda ya UEFA Champions League, Noah yabaye iya kabiri, Urartu FC ya gatatu na Ararat FC ya kane, zose zizakina ijonjora rya mbere ry’irushanwa rishya rya UEFA Europa Conference League.

Iri rushanwa rizaba bwa mbere mu mwaka w’imikino wa 2021/22, ryemejwe mu kwezi gushize mu rwego rwo kongera ihangana mu makipe y’i Burayi.

Rizajya ryitabirwa n’amakipe umunani yabaye aya gatatu mu matsinda ya Europa League, ahure n’ayabaye aya kabiri mu matsinda ya Europa Conference League mbere y’uko hatangira gukinwa 1/8 kizahuza amakipe yakomeje muri icyo cyiciro n’ayayoboye amatsinda y’iri rushanwa nyir’izina.

Tottenham yabaye iya karindwi mu Bwongereza, AS Roma yabaye iya karindwi mu Butaliyani na Rennes yabaye iya gatandatu mu Bufaransa ni andi makipe azakina iri rushanwa, ariko yo akazaryitabira mu ijonjora ribanziriza amatsinda (irya kane).

Undi Munyarwanda ufite ikipe izagaragara muri rushanwa kugeza ubu ni Rwatubyaye Abdul ukinira FC Shkupi yo muri Macedonia, na yo izahera mu ijonjora rya mbere muri Nyakanga 2021.

Umukino wa nyuma w’iri rushanwa rishya rya Europa Conference League rizitabirwa n’amakipe 184, uzabera i Tirana muri Albania ku wa 25 Gicurasi 2022.

Abakinnyi ba Urartu FC bishimira kubona itike yo gukina irushanwa rya Europa Conference League rizaba ari irya gatatu i Burayi, inyuma ya Champions League na Europa League
Nirisarike Salomon akinira Urartu FC guhera muri Gashyantare 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .