00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe ya Iran y’Abagore yashinjwe gukinisha umunyezamu w’umugabo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 Ugushyingo 2021 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Iran yashinjwe gukinisha umugabo nk’umunyezamu ubwo Ikipe y’Igihugu yayo y’abagore yahuraga na Jordanie yasabye ko hasuzumwa igitsina nyacyo cy’umunyezamu.

Zohreh Koudaei w’imyaka 32, yakuyemo penaliti ebyiri ubwo Iran yatsindaga Jordanie kuri penaliti 4-2 mu mukino wabereye muri Uzbekistan ku wa 25 Nzeri, bihesha Iran kubona itike yo kuzakina Igikombe cya Aziya cy’Abagore bwa mbere mu mateka yayo.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Jordania, Igikomangoma Ali bin al-Hussein, yashyize ubutumwa kuri Twitter buriho ibaruwa isaba Impuzamashyirahamwe ya ruhago muri Aziya (AFC) ko hasuzumwa igitsina cy’umunyezamu Koudaei.

Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’Ikipe y’Igihugu ya Iran yahakanye ibyo bashinjwa, avuga ko Jordanie yahabwaga amahirwe muri uwo mukino, yashatse izindi mpamvu nyuma yo gutsindwa.

Umuvugizi wa AFC yavuze ko batagira icyo bavuga ko iperereza riri gukorwa.

Ali bin al-Hussein wabaye Visi Perezida wa FIFA, yavuze ko niba ibyabaye ari byo, bikabije, asaba AFC gukanguka ikabukurikirana.

Gusa, umutoza wa Iran, Maryam Irandoost, yanyomoje ibivugwa, avuga ko ko abaganga babo basuzumye buri mukinnyi mu bijyanye n’imisemburo yabo y’umubiri, asaba abafana kutagira impungenge.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Varzesh3 ku Cyumweru, uyu mutoza yavuze ko Koudaei yaherukaga gukinira igihugu cye mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Aziya hagati ya 2008 na 2010.

Ati “Tuzatanga ibyangombwa byose Impuzamashyirahamwe ya ruhago muri Aziya izifuza tutiriwe duta umwanya.”

Ibaruwa y’Ishyirahamwe rya ruhago muri Jordanie yanditswe ku wa 5 Ugushyingo, ivuga ko iki gihugu cyagize impungenge ku kuba uyu mukinnyi yaba yari yemerewe gukina iyi mikino.

Igaragaza ko kandi Ikipe ya Iran y’Abagore ifite amateka yo kubeshya abakinnyi ikinisha abatari abagore n’abakoresha imiti itemewe, isaba ko byakurikiranwa.

Ku ruhande rwa Irandoost, we yagize ati “Ibirego bavuga ni urwitwazo rwo kutemera ko batsinzwe n’Ikipe ya Iran y’Abagore. Abanya-Jordanie biyumvaga nk’abafite amahirwe yo kubona itike…nyuma batsinzwe…bibaho guhita ushaka impamvu kugira ngo nturyozwe impamvu wananiwe kugera ku nshingano.”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iran ryigeze kuvuga ko rizajya ripima abakinnyi babo ntacyo rigendeyeho kugira ngo harebwe igitsina cy’ukuri.

Guhindura igitsina byemewe muri Iran kuva hagati mu myaka ya 1980 ubwo Ayatollah Ruhollah Khomeini yatangaga uburenganzira bwo kubikora nubwo nyuma byakuweho.

Igikombe cya Aziya cy’Abagore kizaba mu 2022, kizabera mu Buhinde muri Mutarama.

Ikipe ya Iran y’Abagore yashinjwe gukinisha umunyezamu w’umugabo
Zohreh Koudaei w'imyaka 32 yibajijweho nyuma yo gufasha Iran gutsinda Jordania mu mezi abiri ashize
Zohreh Koudaei yakuyemo penaliti ebyiri z'Abanya-Jordania
Zohreh Koudaei yashimiwe na bagenzi be nyuma yo gufasha Iran kubona itike y'Igikombe cya Aziya
Igikomangoma Ali bin al-Hussein wigeze kwiyamamariza kuyobora FIFA yasabye AFC gukanguka igakurikirana ibyakozwe na Iran
Ibaruwa yanditswe n'Ishyirahamwe rya ruhago muri Jordania risaba ko hasuzumwa igitsina cya Zohreh Koudaei

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .