Ikipe ya Gicumbi FC yakoze impanuka igiye gukina batanu barakomereka

Yanditswe na Ngabo Roben , Thamimu Hakizimana
Kuya 27 Nzeri 2018 saa 03:59
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Gicumbi FC, yakoze impanuka ubwo yajyaga gukina n’ikipe ya Sorwathe FC, hashakishwa ikipe izasimbura Intare FC, yatangaje ko itazakina icyiciro cya mbere.

Ahagana saa sita n’iminota 50, nibwo Coaster yari itwaye iyi yerekezaga i Kigali, yagonganye n’ikamyo yo mu bwoko bwa Benz ifite pulake zo muri Tanzania, abakinnyi batanu bayo bakomereka cyane.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kigoma, Akagari ka Herezo mu Murenge wa Kageyo, mu gihe ikamyo yavaga i Kigali yerekeza i Gatuna.

Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko impanuka yatewe n’ikamyo yagenderaga mu ruhande rutari urwayo.

Yagize ati “Coaster yari itwaye ikipe ya Gicumbi yagonganye n’ikamyo yo muri Tanzania, yagenderaga mu mukono utari uwayo bigaragara ko umushoferi wayo yibeshye akagendera muri uwo mukono nk’uko iwabo babigenza”.

Yongeyeho ko ubwo uyu mushoferi wari utwaye iyi Kipe ya Gicumbi FC, yabonaga ko ikamyo yataye umuhanda yahise ayikubita ku mukingo kugira ngo batagongana, bituma abari imbere bakomereka.

Abakinnyi bakomeretse cyane ni Irène Dushimimana, Murangwa Thierry bakunze kwita Kabananga, Muhumure Omar, Théophile Musoni bakunze kwita Pato na Gasore Christian.

Umutoza wa Gicumbi FC, Bizimana Abdul bita Bekeni yabwiye IGIHE ko kuba babonye ubutabazi bwihuse byatabaye ubuzima bwabo.

Ati “Twagize amahirwe dutabarwa byihuse. Ntabwo byashobokaga ko ikipe ikomeza i Kigali ngo tujye gukina kuko buri umwe muri twe yari yagize ikibazo, gito cyangwa kinini”.

Yakomeje avuga ko bitewe nuko bari bakiri muri Gicumbi bahise bajya ku bitaro bya Byumba, abakomeretse cyane bakaba bakomeje kwitabwaho.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryahise ritangaza ko umukino wagombaga guhuza Gicumbi FC na Sorwathe FC, wari uteganyijwe saa cyenda n’igice wasubitswe kubera iyi mpanuka, ukazakinwa ku itariki itaramenyekana.

Imodoka yari itwaye abakinnyi ba Gicumbi FC yajyaga i Kigali gukina na Sorwathe FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza