00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe y’Igihugu ya U23 yahawe abatoza bungirije mu Amavubi makuru

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 22 Kamena 2021 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Mbere yo kwerekeza muri CECAFA izabera muri Ethiopia mu kwezi gutaha, Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23 (Amavubi U-23) yahawe Habimana Sosthène nk’Umutoza Mukuru wayo.

Mu gihe habura amasaha make ngo hahamagarwe ikipe y’Igihugu y’abari munsi y’imyaka 23 (U23), iyi kipe igomba kuzatozwa n’abatoza basanzwe ari abungiriza mu Ikipe Nkuru y’Igihugu ’Amavubi’.

Amakuru yizewe IGIHE yamenye, ni uko umutoza mukuru w’iyi kipe azaba ari Habimana Sosthène, akazaba yungirijwe na Kirasa Alain usanzwe ari n’umutoza mukuru w’agateganyo wa Gasogi United.

Kabalisa Calliopi utoza abanyezamu ba Rayon Sports FC na Mugabo Alexis utoza abanyezamu ba APR FC, umwe muri bo ni we uhabwa amahirwe yo kuzaba ari umutoza w’abanyezamu muri iyi kipe.

Mu gihe nta gihindutse, Ikipe y‘Igihugu y’abari munsi y’imyaka 23 izahamagarwa ku wa Gatatu tariki ya 23 Kamena 2021. Biteganyijwe ko CECAFA izabera muri Ethiopia izatangira tariki ya 3-18 Nyakanga 2021 mu Mujyi wa Dar Bahir.

Mu 2018 nibwo Ikipe y’Igihugu ya U23 yaherukaga gukina amarushanwa yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abari muri iki cyiciro cy’imyaka. Jimmy Mulisa ni we wari umutoza mukuru.

Mu myaka itatu ishize (mu 2018), Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya U23 yatsindiwe i Kinshasa n’ingimbi za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 5-0 ubwo bari mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’Ingimbi cyabereye mu Misiri mu 2019. Umukino ubanza wari wabere i Rubavu, amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Buri kipe y’Igihugu izaba yemerewe gukoresha abakinnyi batatu barengeje imyaka 23. Ni irushanwa rizakinwa n’abari munsi y’imyaka 23 cyangwa abayujuje.

Igihugu bazasanga cyakinishije abakinnyi barenze batatu barengeje imyaka 23, kizahanisha kimwe mu bihano bibiri birimo guhita gikurwa mu irushanwa cyangwa gicibwe amande.

Buri gihugu kizitabira iyi CECAFA U23, kigomba kuzatanga umusanzu w’ibihumbi 20$. Ikipe y’Igihugu y’abari munsi y’imyaka 23 ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iherutse kuvuga ko izitabira iri rushanwa.

Amakipe y’Ibihugu yatangiye imyitozo harimo Ethiopia, Uganda na Kenya. Umutoza Mukuru w’Ingimbi za Kenya, Stanley Okumbi, yahamagaye abakinnyi ba Gor Mahia na Tusker FC.

Ubushize Jimmy Mulisa yari yahamagaye abakinnyi 18:

Abanyezamu: Ntwari Fiacre wakiniraga APR FC, Nzeyurwanda Djihad wakiniraga Kiyovu Sports

Ba myugariro: Rwabuhihi Placide wakiniraga Kiyovu Sports, Buregeya Prince (APR FC), Nsabimana Aimable wakiniraga Minerva Punjab yo mu Buhinde, Mutsinzi Ange wakiniraga Rayon Sports FC, Nshimiyimana Marc wakiniraga AS Kigali FC na Ahoyikuye Jean Paul wakiniraga Kiyovu Sports.

Abakina hagati: Ishimwe Saleh (Kiyovu Sports), Manishimwe Djabel wakiniraga Rayon Sports FC, Nshuti Savio Dominique wakiniraga APR FC, Itangishaka Blaise (APR FC), Byiringiro Lague (APR FC), Muhire Kevin wakiniraga Rayon Sports FC.

Abataha izamu: Samuel Guelette (RAAL La Louvière yo mu Bubiligi), Biramahire Abeddy wakiniraga CS Sfaxien yo muri Tunisia, Ntahobari Asman Moussa wakiniraga Mukura VS na Nshuti Innocent wakiniraga Stade Tunisien yo muri Tunisia.

Habimana Sosthène (uri hagati) na Kirasa Alain (uri iburyo) ni bo bahawe Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Ingimbi
Jimmy Mulisa niwe wari umutoza mukuru wa U23 mu 2018
Ingimbi z'u Rwanda zari zahamagawe mu 2018
Ingimbi za Ethiopia zatangiye imyitozo itegura Cecafa izabera iwabo
Ingimbi za Kenya zatangiye imyitozo
Kirasa Alain ari mu batoza beza mu bakiri bato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .