Ikipe y’abanyamakuru yegukanye igikombe itsinze Vision 2020 FC y’abayobozi bakuru

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 3 Ugushyingo 2018 saa 04:11
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’abanyamakuru ‘Impamyabigwi FC’ yatsinze ikipe y’abayobozi bakuru b’igihugu n’abikorera, Vision 2020 FC, ibitego 2-1 mu mukino wo kuzirikana ubwisanzure bw’itangazamakuru rya Afurika.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu, wateguwe n’inama y’igihugu y’itangazamakuru ‘Media High Council’.

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru uteganyijwe tariki 7 Ugushyingo 2018 izi kipe zahanganye ariko ibyishimo bitaha mu Impamyabigwi kuko zashoboye gutsinda Vision 2020 FC ibitego 2-1.

Ibitego byinjijwe na Mugabo Jean Claude bita Barihenda ku munota wa 65 na Ndayikunda Josuée ku munota wa 88.

Vision 2020 FC, ikinwamo na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, yabonye igitego ku munota wa 78 kinjijwe na Nonde Muhamed usanzwe ari umutoza w’Isonga FC.

Uyu mukino wanitabiriwe n’umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard, washimye amakipe yombi asaba abanyamakuru gukomeza kugaragaza ubutore batangaza inkuru zitari impuha.

Ati “Twishimira kuba mu Rwanda abanyamakuru bakomeje gufatanya n’abandi kubaka igihugu. Ni intore kandi nizeye ko ubutore buzakomeza kubaranga bakaba nka Kimomo uvugwa mu mateka y’u Rwanda watangaje igaruka rya Ruganzu mu gihugu”.

Yakomeje agira ati “Uyu Kimomo niwe wavuyeho ijambo ngo ‘Inkuru yabaye Kimomo’ kuko yatangaje inkuru itari ibihuha. Ni nabyo twiteze ku itangazamakuru ryacu.”

Ikipe y’abanyamakuru yarimo abanyamakuru nka; Butare Leonard wa RBA, Ange Ndizera na Sadi Habimana ba Isango Star, kapiteni wabo Jado Max wa KFM, Mucyo Anther wa Radio 10, na Jean Pierre Mazimpaka wa IGIHE.

Naho ikipe ya Vision 2020 yari ifite; uwahoze ari Visi Perezida wa FRVB Kansiime Kagarama Julius, Perezida wa Sena Bernard Makuza n’abakinnyi bakinnye mu cyiciro cya mbere bazwi nka; rutahizamu Theoneste Muhayimana, Mouhamed Nonde n’umunyezamu Jumaine Hassan bita Kanyota uzwi muri Mukura VS.

Ikipe y'abanyamakuru yari yiganjemo abakiri bato
Impamyabigwi Butare Leonard ahanganye na Theoneste Muhayimana wakiniye amakipe nka APR FC, Mukura VS, Kiyovu sports na Rayon sports
Kapiteni Jado Max ashimira Ndayikunda Josuée (18) wabatsindiye igitego cya kabiri
Jean Pierre Mazimpaka ku mupira
Muhayimana wa Vision 2020 yagoye ba myugariro b'Impamyabigwi
Makuza abwira Muhayimana Theoneste icyakosorwa ngo haboneke intsinzi mu mikino itaha
Makuza yambitswe umudari w'ikipe yatsindiwe ku mukino wa nyuma
Yanashimiye ikipe y'abanyamakuru yitwaye neza
Umukino wayobowe n'abasifuzi b'abagore
Nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri Makuza Bernard ntiyabyumvaga
Bamporiki yasabye abanyamakuru kugumana ubutore bwo kudatangaza amakuru y'ibihuha
Ni igikombe cyo kwizihiza umunsi Nyafurika w'Intangazamakuru
Ni ibirori mu Mpamyabigwi
Kapiteni Jado Max ashyikirizwa igikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza