Ikibazo cy’amarozi na ruswa muri ruhago cyahagurukije Minispoc na Komite Olempiki

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 5 Gicurasi 2018 saa 02:36
Yasuwe :
0 0

Abayobozi ba Minisiteri ya Siporo n’Umuco mu Rwanda (Minispoc) na Komite Olempiki bahagurukiye ikibazo cy’ikoreshwa ry’amarozi n’itangwa rya ruswa bivugwa mu mupira w’amaguru, banafata ingamba ku wo bizagaragaraho.

Kenshi mu Rwanda abakinnyi, abatoza n’abayobozi b’amakipe bakunze gutunga agatoki ruswa yo mu mupira w’amaguru, ihabwa bamwe ngo bitsindishe cyangwa guharirana bakanavuga ku ikoreshwa ry’amarozi ariko ntibemere gutanga ibimenyetso ibyo ari byose.

Mu cyumweru gishize, Niyibizi Suleiman utoza Miroplast FC, na we yareruye avuga ko abakinnyi be n’abasifuzi bahawe ruswa na Kiyovu Sports nyuma y’uko yari imaze kumutsinda ibitego bibiri ku busa mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona wakinwe ku wa 27 Mata 2018, ariko ntiyigeze agaragaza ibimenyetso byayo.

Nyuma yo kubona ko iki kibazo kigenda gifata indi ntera, abayobozi ba Minisiteri ya Siporo n’Umuco mu Rwanda na Komite Olempiki ku wa Kane, tariki 3 Gicurasi 2018, bakoranye inama n’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (Ferwafa) ukunze kugaragaramo ruswa n’amarozi, biga ku buryo byahashywa burundu.

Mu itangazo Komite Olempiki yasohoye, yavuze ko hari imyitwarire y’abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abasifuzi ishobora kuba yafatwa nka ruswa cyangwa amarozi kandi ari ikibazo giteye inkeke cyambika isura mbi umupira w’amaguru n’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Twagaye abayobozi ba siporo batangaza ku mugaragaro ko hari ruswa yatanzwe ku mukino uyu n’uyu kandi nta bimenyetso bifatika, bashobora kuba babitewe no kutemera ibyavuye muri uwo mukino. Mu gihe haba hari ibimenyetso bigaragaza ko hashobora kuba hari ruswa yatanzwe byaba byiza bishyikirijwe inzego zibishinzwe kugira ngo bikurikiranwe.”

Muri iyo nama hanarebwe ku kibazo cy’amategeko adatomora neza uburiganya n’imigenzo itemewe, Ferwafa isabwa kuyasubiramo kugira ngo uwo ruswa n’amarozi bizongera kugaragaraho azabihanirwa by’intangarugero.

Mu Ukuboza 2016, mu nama idasanzwe yahuje Ferwafa n’abayobozi b’amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere yiga ku kibazo cy’ikoreshwa ry’amarozi n’ibindi bikorwa bitajyanye na ruhago bibera ku bibuga by’umupira w’amaguru, yafatiwemo imyanzuro ikomeye yo guhana ababigaragayemo.

Muri ibi biganiro harebwe ingaruka mbi imyumvire y’amarozi ifite ku iterambere rya ruhago mu Rwanda aho usanga byarageze no mu bakinnyi bakinana mu ikipe, umwe yavunika akavuga ngo mugenzi we niwe umuroga, abana bakiri bato bakaba bumva ko ntaho bagera bataroze n’ibindi.

Icyo gihe hanzuwe ko umutoza uzagaragaraho imyitwarire yavuzwe haruguru FERWAFA izajya imuhanisha kudatoza imikino ine n’amande y’amafaranga y’u Rwanda 200.000. Umukinnyi bizagaragaraho azajya ahanishwa kudakina imikino itatu n’amande y’amafaranga y’u Rwanda 100.000Frw. Ikipe byagaragayemo inshuro eshatu izajya ikatwa amanota atatu n’amande y’amafaranga y’u Rwanda 500.000.

Izindi nkuru wasoma:

-  Ferwafa yahagurukiye amarozi ishyiraho n’ibihano ku bazongera kuyakoresha

-  Kuki amakipe yo mu Rwanda akomeje kwizera amarozi?

Itangazo rya Komite Olimpiki
Ikibazo cy’amarozi na ruswa muri ruhago cyahagurukije Minisiteri ya Siporo n'Umuco na Komite Olempiki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza