Kwamamaza

‘Iki cyumweru nikirangira tutarumvikana na Masoudi, turatangaza undi mutoza’

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 11:49' na Manzi Rema Jules


Bitarenze iki cyumweru, Rayon Sports izaba yamaze kumenya niba izagumana n’umutoza Masoudi Djuma wayihesheje igikombe cy’Amahoro ariko akaba nta masezerano akiyifitemo.

Rayon Sport yatangaje ko ishobora kumvikana na Masoudi cyangwa igahitamo umwe mu batoza benshi b’abazungu bakomeje kugaragaza inyota yo kuyerekezamo.

Iyi kipe yagaragaye ku isoko cyane igura abakinnyi ndetse inongerera amasezerano abo yari isanganywe, ntirabona umutoza kuko ibiganiro na Masoudi Djuma wari usanzwe ayitoza bitaratangira ndetse ikaba ifite umubare munini w’abatoza bakomeje gusaba aka kazi biganjemo abakomoka ku mugabane w’u Burayi.

Umunyamabanga w’iyi kipe, Gakwaya Olivier yabwiye IGIHE ko bitarenze iki cyumweru baraba bamenye umutoza mushya uzafata Rayon Sports mu mwaka wa 2016-2017.

Yagize ati "Biteganyijwe ko Masoudi agera mu Rwanda uyu munsi [kuwa Mbere] noneho tukamenya igihe tuzatangirira ibiganiro tureba niba twakomezanya. Bigenze neza yahaguma ariko tunafite abatoza benshi barimo gusaba akazi, birumvikana iki cyumweru nikirangira tutumvikanye tuzatangaza undi."

Gakwaya avuga ko bitarenze kuya 15 Kanama, Rayon Sports igomba kuba yatangiye imyitozo bityo mbere y’iyo tariki igiye gukoresha imbaraga nyinshi mu kurangiza iby’umutoza ndetse no kugura abandi bakinnyi babiri nibura barimo rutahizamu na myugariro bazayifasha mu marushanwa Nyafurika, Orange CAF Confederation Cup izitabira.

Masoudi Djuma yakinnye muri Rayon Sports anayigiriramo ibihe byiza kuko yatwaranye nayo igikombe cya shampiyona muri 2004 icyo gihe ni nawe wari kapiteni.

Yageze muri Rayon Sports nk’umutoza wungirije mu Ukuboza 2015 aje gufatanya n’Umubiligi Ivan Jacky Minnaert.

Yaje kugirwa umutoza mukuru muri Gashyantare 2016 ubwo Ivan yasezeraga akerekeza muri Kenya gutoza AFC Leopards.

Masoudi yafashije Rayon Sports gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma, ayifasha kurangiza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona by’umwihariko atsinze amakipe akomeye arimo APR FC yatsinze 4-0, Police FC yatsinze 3-1 na Kiyovu Sports 2-0.

Masoudi Djuma (wambaye ikoti) amaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba Rayon Sports

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved