Igitego cya Michaël Seri uzacakirana n’Amavubi cyahize ibindi mu Bwongereza

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Nzeri 2018 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Igitego cy’Umunya-Côte d’Ivoire, Jean Michaël Seri, uri i Kigali guhangana n’Amavubi, ni cyo cyatowe nk’icyiza kurusha ibindi byose byatsinzwe muri shampiyona y’u Bwongereza muri Kanama.

Uyu mukinnyi Fulham yaguze uyu mwaka miliyoni 18 z’ama pound imukuye muri Nice mu Bufaransa, yatsinze igitego cyiza ku ishoti yatereye kure bakina na Burnley ku munsi wa Gatatu wa shampiyona tariki 26 Kanama.

Icyo gitego cyari cyashyizwe muri bine bigomba kuvamo icyiza cy’ukwezi gihanganye n’icya Lucas Moura Tottenham Hotspurs, Roberto Pereyra wa Watford n’icya David Silva wa Manchester City.

Nyuma y’amatora harimo ayakozwe n’abafana n’ay’abakemurampaka, igitego cy’uyu Munya-Côte d’Ivoire nicyo cyaje ku isonga akaba ariwe wahembwe.

Uyu mukinnyi wifujwe bikomeye n’amakipe nka FC Barcelona ariko agahitamo kujya muri Fulham yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza uyu mwaka, ari i Kigali aho agomba gufatanya na bagenzi be mu ikipe y’igihugu bakina n’Amavubi.

Ni umukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda H mu gushaka itike yo kuzitabira igikombe cy’Isi cya 2019 uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 9 Nzeri ukazabera kuri stade ya Kigali.

Kureba uyu mukino itike ya make ni 2000 Frw ahasanzwe, ahatwikiriye akaba 5000Frw naho abifuza kuzicara mu cyubahiro bakazishyura 25000Frw.

Iki gitego Jean Michaël Seri yagitsinze Fulham yahuye na Burnley
Jean Michaël Seri ashimira Imana nyuma yo gutsinda igitego cyiza ku munsi wa gatatu wa shampiyona y'Ubwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza