Igitangaza kiri muri Rayon Sports ni nde? Sidibé? Sarpong ni iki? – KNC

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 10 Kanama 2019 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United akaba na nyiri Radio na TV 1, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), asanga nta gihambaye kiri muri Rayon Sports ndetse ko Oumar Sidibé na Michael Sarpong ari abakinnyi nk’abandi bose.

Mu kiganiro yagiranye na FunClub, KNC yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda nta mukinnyi w’igitangaza uhari kandi ko bose bari ku rwego rumwe, yongeraho ko ntagihambaye kiri muri Rayon Sports ndetse ko yo na APR FC zigize amahirwe make zigahura na Gasogi United byamushimisha kurushaho.

Ati “ Njye mbona amakipe yose ari amwe n’abakinnyi bose bari ku rwego rumwe. Igitangaza kiri muri Rayon Sport se ni ikihe? Sidibé? Ariya ni amazina. Sarpong? Sarpong ni iki? Ni umukinnyi nk’abandi bose.”

KNC yavuze ko intego ze ari ukubaka Gasogi ifite igitinyiro ku buryo ikipe iyo ariyo yose bagiye gukina izajya iza itaje gutoragura amanota.

Yemeje kandi ko ikipe ye itazamera nk’andi menshi yiyemeje kwiyambika ubucocero akitesha ishema n’icyubahiro.

Ku bijyanye n’abakinnyi barya ruswa ngo batsindwe, KNC avuga ko abo ari nk’ibintagazi ndetse ko ku babikora baba baragizwe n’abazibaha nk’aho bajugunya umwanda.

Ati “Umukinnyi ujya kurya ruswa kugira ngo atsindwe ntaba akiri umukinnyi aba yabaye ikintagazi. Burya umuntu iyo aguhaye ruswa aba akugize nka poubelle [ikimoteri] bajugunyamo umwanda. Utekereza ko umuntu yaguha ruswa ngo ejo akugure se? Icyo ni cyo abakinnnyi bagomba gutekerezaho.”

Juju cyangwa amarozi avugwa mu mupira wo mu Rwanda cyane cyane ku batoza n’abakinnyi, KNC abibona nkaho ari bwo bugoryi bwa mbere bubaho.

Ati “Ubwo ni bwo bugoryi bwa mbere rero. Mbere na mbere ntekereza yuko ibyo ari wo mwanda ariko ugiye kugabanuka. Niba tugifite abantu bagitekerereza muri ibyo bintu cyane cyane bituruka mu batoza, umutoza akumva ko gukoresha imyitozo myiza no gutegura mu mutwe abakinnyi bidahagije utazanye inuma n’ibindi nk’ibyo, bikwereka ubwenge bw’abantu bari mu mupira wacu.”

Gasogi United iyobowe na KNC izakina icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2019/2020 nyuma yo kuzamuka ivuye mu Cyiciro cya Kabiri, inatwaye igikombe.

KNC yemeza ko ikipe ye ije guhanganira ibikombe na Rayon sports na APR FC, dore ko we abona byose bishoboka.

Nyiri Gasogi United KNC avuga ko Rayon Sports ifite abakinnyi basanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza