Cristiano Ronaldo yataye igitambaro cya kapiteni mu kibuga ubwo yari amaze kwangirwa igitego ku munota wa nyuma, abasifuzi bemeza ko umupira utarenze umurongo nubwo amashusho yagaragarazaga ko wari wageze mu izamu.
Nyuma y’uwo mukino, Djordje Vukicević ukora muri stade ya Belgrade nk’ushinzwe kuzimya umuriro, yatoraguye icyo gitambaro nk’uko yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.
Ati “Ronaldo yari yarakaye cyane kandi bigaragara ko yababaye, ahita ata igitambaro cye cya kapiteni. Cyaguye hafi yanjye.”
Vukicević ngo yagitoye ubwo umukino wari urangiye maze yiyemeza kugishyira muri cyamunara kugira ngo hakusanywe inkunga yo kuvuza umwana ufite amezi atandatu, Gavrilo Djurdjević, ufite uburwayi bw’imikaya yo mu mugongo ikorana n’ubwonko yabaye mito ku rwego rukabije, buzwi nka spinal muscular atrophy.
Yavuze ko abo bakorana mu kuzimya umuriro ku kibuga, bose bemeranyijwe kuri icyo gitekerezo kugira ngo bafashe ababyeyi ba Gavrilo gukusanya miliyoni 2,1£ akenewe ngo avurwe.
Muri cyamunara yakozwe, igitambaro cya kapiteni Cristiano Ronaldo yataye, cyagurishijwe ibihumbi 64€ (agera kuri miliyoni 73 Frw).
Nyina wa Gavrilo, Nevena Djuridjević, yavuze ko batunguwe n’igikorwa cyakozwe ngo hashakwe amafaranga yo kuvuza umuhungu we.
Ati “Ntitwiyumvishaga uburyo abantu batatuzi bashobora gufata igitambaro bakagishyira muri cyamunara bagamije gufasha umwana wacu.”
Nevena yavuze ko mu gace batuyemo ka Čumić hafi n’umujyi wa Kragujevac, bamaze kuhakusanya ibihumbi 500€ (asaga miliyoni 575 Frw).



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!