Ifoto ya Winnie Kamau ari konsa umwana mu kiruhuko cy’umukino igiye kumuhindurira ubuzima

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Mata 2021 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Umugore wo muri Kenya, Winnie Kamau, wagaragaye ari konsa umwana mu karuhuko ko hagati mu mukino, yashimishije abatari bake, bamwe muri bo bifuza kumufasha.

Winnie Kamau yafotowe mu mukino wa gicuti wabaye ku wa 8 Werurwe 2021, wahuje ikipe ya Njambini na Karangatha hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Yafotowe yonsa umwana we w’umwaka umwe n’amezi atanu mu kiruhuko cy’umukino ubwo igice cya mbere cyari kirangiye.

Mu kiganiro yagiranye na NTV, yagize ati “Ntabwo namenye ko nafotowe ubwo nari ndi konsa. Umufotozi w’uwo munsi ni we watumye ifoto yanjye ikwirakwira hose, sinari mbizi kugeza ubwo natangiye kubona abantu benshi bampamagara.”

Muri uwo mukino, Winnie yari yambaye imyenda y’umuhondo ndetse agaragara ku ifoto ahagaze, ari konsa umwana ubwo igice cya mbere cyari kirangiye.

Umunyamakuru w’imikino, Carol Radull, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko abantu bamufasha kugera kuri uwo mugore, nyuma atangaza ko ari umukobwa wabyariye mu rugo ubana na nyirakuru.

Winnie Kamau yavuze ko nyuma yo kubyara, yafashe umwaka wose yita ku mwana we mbere yo gusubira mu kibuga.

Ati “Ngerageza kwita ku mwana wanjye mbifatanya n’akazi. Mu gitondo njya ku kazi, nkahava saa sita njya kureba umwana wanjye kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba, akaba ari bwo njya mu myitozo.”

Iyo atari gukina, Winnie aba agurisha amafaranga yo guhamagara kuri telefoni (M2U) kugira ngo ubuzima bukomeze.

Umutoza w’ikipe ikinamo uyu mugore, Wanjiri, yavuze ko ubu bamaze gufungura konti muri banki n’iya Winnie ubwe, kugira ngo hacishweho amafaranga y’abifuza kubatera inkunga.

Yavuze ko kuva iyi kipe yiyandikishije mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya (FKF) mu 2017, abakinnyi benshi yatangiranye na bo bayivuyemo kubera amikoro.

Winnie avuga ko kubyara bidashyira iherezo ku nzozi z’umugore cyangwa umukobwa.

Ati “Niba ubyaye ntibivuze ko ugomba guhagarika ibyo wakoraga kandi ukunda. Abana ni ingenzi mu buzima bw’ababyeyi. Ndi hano kubera umukobwa wanjye, ngiye kumenyekana kubera we.”

Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko ifoto ya Winnie izafasha iyi kipe kumenyekana no kubona ubufasha bushobora gutuma itangira gutegura abandi bakinnyi bakiri bato.

Hari abifuza gufasha Winnie Kamau nyum yo kubona ifoto ye ari konsa umwana mu kiruhuko cy’umukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .