00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyizere ni cyose mu bakinnyi b’Amavubi mbere yo gucakirana na Centrafrique i Kigali

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 2 Kamena 2021 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi ine abakinnyi b’Amavubi batangiye umwiherero, bafite icyizere cy’uko imikino ibiri ya gicuti bazakiramo Ikipe y’Igihugu ya Centrafrique izabongerera imbaraga zo kwitegura amarushanwa ari imbere.

Ikipe y’Igihugu Amavubi ikomeje imyitozo iri kubera kuri Stade Amahoro, aho yitegura imikino ibiri izakina na Centrafrique ku wa Gatanu tariki ya 4 Kamena no ku wa Mbere tariki 7 Kamena 2021.

U Rwanda rwateguye iyi mikino ya gicuti, mu rwego rwo kurufasha mu myiteguro yo kuzakina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi iteganyijwe kuzakinwa muri Nzeri, aho Ikipe y’Igihugu Amavubi izakina na Mali ndetse na Kenya mu gushaka iyi tike yo kujya muri Qatar mu 2022.

Myugariro Rwatubyaye Abdoul ukinira Shkupi FC yo muri Macedonie, yavuze ko we na bagenzi be bafite icyizere cyo gutsinda imikino ibiri ya gicuti bazakina na Centrafrique.

Ati “Ni ikipe twakinnye imikino ibiri, iya mbere iradutsinda indi turanganya i Huye. Urebye imikino yombi ijya gusa kuko twatsinzwe mu minota ya nyuma. Ni imikino izaba ari iy’ingufu kuko Centrafrique ikina umukino w’ingufu cyane.”

“Ndatekereza ko iyi mikino ya Centrafrique izadufasha kwitegura imikino yo muri Nzeri, kuko bajya gukina umukino na Mali tuzakina nayo.”

Mu gihe Rwatubyaye avuga ibi, na mugenzi we wahamagawe bwa mbere mu Amavubi, Ngwabije Bryan Clovis ukinira SC Lyon mu Bufaransa, yavuze ko yishimiye icyizere yagiriwe cyo kwambara umwambaro w’Ikipe y’Igihugu cye cy’amavuko.

Ati “Ni iby’agaciro kuri njye guhagararira Ikipe y’Igihugu Amavubi. Umwuka ni mwiza mu mwiherero na bagenzi banjye. Twatangiye kumenyerana, nizeye ko nzaba mvuga Ikinyarwanda neza mu minsi iri imbere. Nari nsanzwe nzi igihugu cyanjye. Twizeye kuzitwara neza ku mukino wa Centrafrique.”

Ikipe y’Igihugu Amavubi irimo gukora imyitozo inshuro imwe ku munsi bitewe n’uko umutoza wayo mukuru, Mashami Vincent aherutse kuvuga ko batifuza kunaniza abakinnyi cyane.

Biteganyijwe ko uyu munsi, ari bwo Ikipe y’Igihugu ya Centrafrique igera i Kigali, ikazakora imyitozo ku wa Kane, tariki ya 3 Kamena 2021 mbere yo gukina umukino wa gicuti wa mbere n’u Rwanda.

Amavubi amaze iminsi ine atangiye imyitozo itegura imikino ibiri ya gicuti, azakina na Centrafrique
Ngwabije Bryan Clovis ufite umupira, yishimiye guhamagarwa mu Amavubi bwa mbere
Rwatubyaye Abdoul ahamya ko imikino ya gicuti ya Centrafrique izafasha Amavubi gutegura iyo muri Nzeri
Buhake Clément ukina muri Strømmen IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Norvège, amaze iminsi ibiri akorana imyitozo na bagenzi be
Mugunga Yves ukinira APR FC ni inshuro ya mbere yahamagawe mu Amavubi
Myugariro wa Rayon Sports FC, Niyigena Clément, ni ku nshuro ya mbere yambaye umwambaro w'Ikipe y'Igihugu Amavubi
Samuel Gueulette wa RAAL La Louvière yo mu Bubiligi, nawe ni inshuro ye ya mbere ahamagawe mu Amavubi
Kwitonda Alain wa Bugesera FC, nawe ni ubwa mbere yahamagawe mu Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .