Icyihishe inyuma y’isezererwa rya Manzi Thierry muri Rayon Sports

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Kamena 2019 saa 03:20
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Mbere nibwo Rayon Sports yasezereye uwari myugariro wo hagati ndetse akaba na kapiteni wayo Manzi Thierry hamwe na Niyonzima Olivier ‘Sefu’ ukina mu kibuga hagati, nyuma y’icyo yise kutumvikana ku kongera amasezerano muri iyi kipe.

Ushobora kwibaza byinshi kuri iyi baruwa aho umukinnyi ashobora kunanirwa kumvikana n’ikipe mu gihe umwaka wa shampiyona utaragera ku musozo dore ko usozwa nyuma y’Igikombe cy’Amahoro ndetse n’isoko ry’imbere mu gihugu rikaba ritarafungurwa, umukinnyi udafite ikipe yasinyiye bikaba byagorana ko ahita atandukana n’ikipe ikiri mu marushanwa ndetse anabereye kapiteni muri ubwo buryo.

Manzi Thierry yahawe igitambaro cyo kuyobora bagenzi be asimbuye Rwatubyaye Abdul werekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Guhera icyo gihe ntiyigeze aca ku ruhande ibibazo abakinnyi ayoboye bagiye bahura nabyo muri Rayon Sports cyane cyane icy’imishahara ndetse n’uduhimbazamusyi tutazira ku gihe.

Ibi byatumye abagize komite ya Rayon Sports batabyishimira nubwo ibi bibazo byasaga n’aho byagabanyutse kuva Perezida Paul Muvunyi agarutse muri iyi kipe.

Manzi azize kugumura bagenzi be kubera ibirarane

Mu gitondo kuwa Gatandatu, abakinnyi bose bagombaga kuza mu myitozo itegura umukino w’Igikombe cy’Amahoro bahuyemo na Marines FC, bazanye ibikoresho byose, bagakomezanya na byo mu mwiherero ku Ruyenzi.

Imyitozo yarabaye ndetse irangira neza. Mu gihe ikipe yari imaze kwinjira mu modoka yayo nibwo Manzi yabwiye bagenzi be ko mbere yo guhaguruka berekeza mu mwiherero ku Ruyenzi bakwiye kubanza bakaganira ku kibazo cy’ibirarane by’agahimbazamusyi harimo ako ku mukino wa nyuma wa Shampiyona bahuyemo na Marines FC gahwanye n’ibihumbi 25 Frw ndetse n’ako ku mukino w’igikombe cy’amahoro basezereyemo AS Kigali gahwanye n’ibihumbi 50Frw.

Aya yiyongeraho n’ayandi ibihumbi 500 Frw bari bemerewe nibaramuka batwaye igikombe cya Shampiyona kuko bari bafite impungenge ko Igikombe cy’Amahoro nikirangira batayabahaye bashobora kuzayamburwa.

Iyi nama yanzuye ko ikipe yose itagomba kujya mu mwiherero, ahubwo bagomba gutaha bagategereza ko bahamagarwa n’abagize komite kugira ngo bishyurwe utwo duhimbazamusyi. Ibi byose byabaga mu gihe Team Manager wa Rayon Sports Nkubana Adrien we yari kuri Hotel ategurira iyi kipe yari ategereje ko abakinnyi bagiye kuza bakarya bakaruhuka bitegura umukino bari bukine na Marines FC bukeye bwaho, ku Cyumweru.

Nkubana wakomeje kugerageza telefoni igendanwa ya Manzi Thierry ariko ntayifate kuko yari yayisize mu modoka, yifashishije Eulade, umuganga wa kabiri w’iyi kipe, maze amuha Manzi Thierry baravugana. Nkubana yasabye Kapiteni ko yakwemerera ikipe ikaza kurya hanyuma ikibazo bakakiganirho bari kuri Hotel kuko ibyo ikipe yari yabateguriye bitagombaga gupfa ubusa. Manzi yanze ko ikipe igenda ahubwo asaba ko imodoka yabasubiza mu ngo zabo.

Nkubana wari wahawe amafaranga ya mazutu iri bukure abakinnyi ku myitozo, ikabageza mu mwiherero hanyuma bukeye ikabakura mu mwiherero ibajyana kuri Stade ya Kicukiro ahari bubere umukino, yanze ko iyi modoka ihimbwa ‘indege yo ku butaka’ yacyura abakinnyi mu ngo zabo nk’uko kapiteni Manzi yari yabyifuje.

Nkubana wacunganaga na mazutu, yasabye Manzi ko yazana n’ikipe yose bagahurira kuri Sitasiyo ya Lisansi yo ku Gitikinyoni, bakumvikana uburyo ikibazo cyakemuka kitagize ingaruka ku mukino bari gukina ku Cyumweru. Yavuye ahari kubera umwiherero, n’ikipe iva ku kibuga cy’imyitozo cya Nzove maze bahurira ku Gitikinyoni saa Tanu z’amanywa (11:00), amarana n’uyu musore igihe kigera ku minota 30 baganira, gusa ntacyo byaje gutanga.

Uburyo Mugheni Fabrice na Habimana Hussein baje muri iki kibazo

Mu gihe Nkubana yari akiri kuganira na Manzi bashaka umuti w’iki kibazo, abandi bakinnyi bategereje ikiri buve muri ibi biganiro, nibwo Umunye-Congo ukina hagati muri iyi kipe Mugheni Kakule Fabrice ndetse na myugariro wo hagati Habimana Hussein babimburiye abandi mu gusohoka mu modoka y’iyi kipe.

Hussein wari waje mu myitozo nta bikoresho ari bukomezanye mu mwiherero yazanye (nk’uko yabibwiye Adrien), yabwiye abari mu biganiro ko abaye agiye nibarangiza kumvikana bari bumumenyeshe umwanzuro bafashe. Mugheni yasohotse atishimye, abwira umushoferi ko yabatahana bakarekana na komite iyobowe n’abantu babeshya ndetse ntiyanasezeye kuri Manzi Thierry na Adrien. Aba bombi bahise burira moto basiga ikipe ihagaze ku Gitikinyoni.

Nyuma gato y’igenda ry’aba babiri ibiganiro ntacyo byagezeho maze Manzi asaba bagenzi be bose ko niba imodoka y’ikipe itari bubageze mu ngo zabo bakurira moto bagataha. Tumushime Ally Tidjan (murumuna wa Manishimwe Djabel) ni we wasigaye mu modoka wenyine kuko atari yitwaje amafaranga yo gutega moto.

Manzi Thierry yasubiye mu modoka maze amusaba gusohoka, akamutegera moto imugeza iwe ku Kicukiro. Umushoferi w’imodoka ya Rayon Sports yakomeje aho bari gukorera umwiherero, ahageza imodoka saa saba z’amanywa (13:00).

Icyasembuye ubuyobozi bwa Rayon Sports bugafata umwanzuro wo gusezerera uyu mukinnyi

Ku Saa Cyenda z’igicamunsi cyo ku wa Gatandatu, nibwo Manzi yahamagaye kuri telefoni igendanwa Adrien wari wamaze gusubira mu mwiherero, ko yakohereza imodoka ikajyana abakinnyi mu mwiherero kuko barangije kumvikana na komite ya Rayon Sports, Adrien asubiza Thierry ko nta mazutu y’urwo rugendo ikipe yateganyije.

Nyuma y’igihe kigeze nko ku minota icumi, Manzi yarongeye ahamagara uyu ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe, amubwira ko mazutu ari buyishyiriremo.

Manzi wari wabanje guhamagara Muhirwa Prosper (wakunze kuvugwaho kutumvikana na Komite iyobowe na Perezida Paul Muvunyi) amumenyesha ko ikipe yabuze mazutu ibatwara mu mwiherero, yemerera uyu musore ko amafaranga yayo ari buboneke ndetse birangira anayatanze.

Ibi byababaje cyane komite ya Rayon Sports nk’uko byavugiwe mu nama yafatiwemo umwanzuro wo gusezerera uyu musore. Nyuma imodoka yaje gufata abakinnyi maze ikipe igera mu mwiherero saa 18:30, bukeye ijya kuri Stade ya Kicukiro ikina na Marines FC ndetse inatsinda ibitego 2-1 ikomeza muri ¼ .

Ibyakurikijwe kugira ngo Manzi Thierry asezererwe

Mu nama ya Komite y’ikipe yabaye ku munsi w’ejo iyobowe na Visi Perezida Muhirwa Freddy, yasuzumye ibibazo biri mu ikipe ya Rayon Sports, yageze ku kibazo cy’imyitwarire y’abakinnyi yitsa cyane kuri Manzi Thiery nk’umuyobozi wabo.

Kuba ikipe yaranze kujya mu mwiherero ku gihe, uyu musore ari we uyoboye abandi ndetse n’ibiganiro yagiranye na Adrien ntibigire icyo bitanga, byafashwe nko kugumura ikipe.

Kuba uyu musore yaranze kongera amasezerano mashya azarangirana n’aho Rayon Sports izagarukira mu gikombe cy’Amahoro, nabyo komite y’iyi kipe yabifashe nko kugumana uyu musore ukomeje kubasenyera ikipe nyamara mu gihe habura iminsi micye ngo batandukane nawe.

Komite ikaba yarafashe umwanzuro wo gutandukana na Manzi Thierry, ariko bakazamuhemba umushahara w’ukwezi kwa Gatandatu ungana n’ibihumbi 700 Frw asanzwe ahembwa ndetse n’agahimbazamusyi k’igikombe cya shampiyona kangana n’ibihumbi 500 Frw bemereye ikipe yose muri rusange.

Kwishyuza agahimbazamusyi ikipe yari yasezeranyijwe ko izahabwa niramuka itwaye igikombe cya Shampiyona no kutongera amasezerano nibyo byakoze kuri Manzi
Manzi Thierry yagizwe Kapiteni nyuma y'uko Rwatubyaye Abdoul yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Habimana Hussein yiyongera kuri Manzi Thierry mu bashinjwe imyitwarire mibi
Na Mugheni Fabrice yashyizwe mu majwi
JPEG - 154.1 kb
Mu byasembuye ubuyobozi bwa Rayon Sports harimo amafaranga ya mazutu Manzi yahawe na Muhirwa Prosper (hagati) udacana uwaka na Komite iyobowe na Muvunyi
Ibaruwa yandikiwe Manzi Thierry amenyeshwa ko asezerewe n'ubuyobozi bwa Rayon Sports
Ibarwa nkubana Adrien yandikiye komite ayimenyesha ukwigumura kwakozwe n'abakinnyi ba Rayon Sports bayobowe na Manzi
Iyi baruwa iri mu byahereweho hafatwa umwanzuro wo kumusezerera
Ibaruwa yandikiwe Niyonzima Olivier Sefu amenyeshwa ko atandukanye na Rayon Sports
Sefu nawe ari mu basezerewe n'ikipe ya Rayon Sports
Komite ya Rayon Sports iyobowe na Muvunyi (ibumoso) ndetse na Muhirwa Freddy (iburyo) yashinje Manzi Thierry kugumura bagenzi be


Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza