00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo kwitega muri Shampiyona y’u Rwanda yagarutse

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Ukwakira 2021 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda y’umwaka w’imikino wa 2021/22 iratangira ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Ukwakira 2021, nyuma y’iminsi 123 gusa hasojwe iya 2020/21 yegukanywe na APR FC idatsinzwe.

Iyi Shampiyona nshya igiye kuba mu buryo butandukanye n’ubw’iheruka, yo yabaye mu gihe cy’amezi abiri gusa kubera COVID-19, amakipe akabanza guhura mu matsinda mbere yo kujya mu kindi cyiciro cyarimo amakipe ahataniye igikombe n’ahataniye kuguma mu Cyiciro cya Mbere.

IGIHE yakoze isesengura kuri Shampiyona nshya, yegeranya ibintu bitanu bishobora kuzayiranga.

Ihangana rikomeye hagati y’amakipe

Iyo Shampiyona y’u Rwanda igiye gutangira, benshi baha amahirwe amakipe ya APR FC na Rayon Sports bitewe n’uko ari yo akunze kwiharira ibikombe.

Gusa, nk’uko byagaragaye mu mwaka ushize w’imikino, hari andi makipe akwiye gutekerezwaho arimo AS Kigali yabaye iya kabiri mu mwaka ushize w’imikino, Kiyovu Sports yongeye kwiyubaka igura abakinnyi benshi batandukanye na Police FC yaguze amazina akomeye.

Mukura Victory Sports ni imwe mu makipe yagaragaje ko ahagaze neza mu myiteguro ya Shampiyona nk’uko byagenze no kuri Bugesera FC.

Gasogi United, Musanze FC, Etincelles FC na Gorilla FC zari mu makipe ataritwaye neza ubushize, na zo zariyubatse zigura abakinnyi batandukanye nubwo bigoye kuzitekereza ku gikombe.

Gicumbi FC na Etoile de l’Est zazamutse mu Cyiciro cya Mbere muri uyu mwaka w’imikino, zagize iminsi itandatu gusa yo kwiyubaka mbere y’uko isoko rifunga ndetse zishobora kugorwa no kwisanga ku rwego rw’andi makipe zigiye guhangana na yo.

Hitezwe abanyamahanga bakora ikinyuranyo

Hari hashize imyaka umunani, amakipe yo mu Rwanda yifashisha abakinnyi batatu b’abanyamahanga muri 18 bajya ku rupapuro rw’umukino.

Uretse APR FC, Police FC na Marines FC zikinisha Abanyarwanda gusa, andi makipe menshi yariyubatse bikomeye nyuma y’uko muri iyi mpeshyi, FERWAFA yemeye ko umubare w’abanyamahanga uva ku bakinnyi batatu ukagera kuri batanu.

Nubwo ari abo batanu bazajya bitabazwa ku mukino umwe, hari amakipe yaguze abanyamahanga benshi kugira ngo bizayafashe guhinduranya abakinnyi bakora ikinyuranyo hagamijwe kubona umusaruro mwiza.

Igaruka ry’abafana ku kibuga

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda baheruka ku kibuga mbere ya tariki ya 14 Werurwe 2020 ubwo Minisiteri y’Ubuzima yatangazaga ko hari umurwayi wa mbere wabonetse, wasanganywe icyorezo cya COVID-19.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, hashize amezi 19 abafana batemerewe kugera ku kibuga mu buryo bweruye, uretse ku mukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports ku wa 24 Ukwakira 2021, aho byafashwe nk’igerageza ry’uburyo abafana bagarurwa kuri stade.

Nubwo Minisiteri ya Siporo yemeye ko abafana bemewe ku kibuga ari abangana na 50% by’ubushobozi bwa stade, kuba abantu barikingije kandi bakaba bafite ibipimo bya COVID-19 bigaragaza ko ari bazima, impungenge ziracyari ku biciro.

Kuri ubu, igiciro cy’igipimo cyihuse cya COVID-19 ni 5000 Frw. Bamwe mu bafana bagaragaza ko aya mafaranga ari menshi iyo uyongeyeho ayo basabwa kugira ngo babashe kwinjira ku mukino.

Amakipe ashobora kugorwa n’amikoro

Menshi mu makipe yo mu Rwanda ashingiye ku bigo n’inzego za Leta zirimo uturere.

Uretse amafaranga atangwa n’abo bafatanyabikorwa, andi ni ava ku bibuga, atangwa n’umuterankunga wa Shampiyona cyangwa ava mu bucuruzi.

Ubu buryo bwa nyuma busa n’ubutabaho muri ruhago Nyarwanda kuko ni gake uzabona ikipe yagurishije umukinnyi ku buryo imubanamo amafaranga afatika yagira icyo ayifasha mu bindi bikorwa cyangwa mu igurwa ry’abandi bakinnyi.

Kuri ubu, umuterankunga wa Shampiyona ni Bralirwa yatanze miliyoni 640 Frw mu gihe cy’imyaka ine, buri kipe ikaba ishobora kubona miliyoni 8 Frw ku mwaka w’imikino, adafite kinini yakemura mu mibereho yayo.

Kugorwa n’ibiciro bihanitse biturutse ku kwipimisha COVID-19 kw’abafana kuri buri mukino bishobora kuba imbogamizi ikomeye ku makipe asanzwe acungira ku mikoro yavuye ku kibuga.

Ikindi gishobora kujegeza ubukungu bw’amakipe ni uburyo yiyubatse, agura abakinnyi benshi biganjemo abanyamahanga kandi uburyo yinjizaga bukaba bushobora kugabanuka.

Igitutu ku batoza bamwe

Kuva ku mutoza wa APR FC, Adil Mohamed Erradi, ushaka kwegukana Shampiyona ya gatatu yikurikiranya, byaba ngombwa akabikora adatsinzwe nk’uko byagenze mu nshuro ebyiri ziheruka, kugeza ku bandi bo mu makipe 15 bazaba bahanganye, umwaka w’imikino wa 2021/22 ushobora kuzasozwa na bake.

Nshimiyimana Eric wa AS Kigali yaguriwe abakinnyi batandukanye ngo yongere agerageza amahirwe yo kwegukana Shampiyona mu gihe Masudi Djuma wa Rayon Sports ategerejweho kongera kuyihesha igikombe nk’uko yabikoze mu 2017, ariko ikaba imaze imyaka itatu idasohoka.

Frank Nuttal wa Police FC, Haringingo Francis wa Kiyovu Sports ni abandi batoza babiri bazahura n’igitutu gikomeye nyuma y’uko amakipe yabo yashoye menshi ashaka abakinnyi bakomeye.

Igitutu gishobora kandi no kwiyongera ku bandi batoza abarimo Guy Bukasa wasubiye muri Gasogi United na Frank Ouna wa Musanze FC, bombi bagiye gutangira Shampiyona bari ku gitutu nyuma y’uko amakipe yabo atitwaye neza mu myiteguro.

Gahunda y’umunsi wa mbere; imikino izajya itangira saa 15:00

Ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Ukwakira

  • Rayon Sports vs Mukura VS (Stade de Kigali)
  • Espoir FC vs AS Kigali (Stade Rusizi)
  • Marines vs Gasogi United (Stade Umuganda)
  • Kiyovu Sports vs Gorilla FC (Stade de Kigali, 18:00)

Ku Cyumweru, tariki ya 31 Ukwakira

  • Etincelles FC vs Rutsiro FC (Stade Umuganda)
  • Etoile del’Est vs Police FC (Stade Ngoma
  • Musanze FC vs Bugesera FC (Stade Ubworoherane)
  • APR FC vs Gicumbi FC (Stade de Kigali)
Abafana bemerewe gusubira kuri stade nyuma y’amezi 19
Amakipe yose yariyubatse, amwe yongera umubare w'abanyamahanga yakoreshaga
APR FC yatwaye Shampiyona ebyiri ziheruka idatsinzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .