Umupira washyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere na wo ni uwo mu bwo bw’inyenyeri ‘starball’, ukazakinwa mu mikino ya nyuma ya Champions League ya 2020/21 uhereye muri 1/8 kugeza ku mukino wa nyuma uzabera kuri Atatürk Olympic Stadium ku wa 29 Gicurasi 2021.
Finale Istanbul 21 nk’uko wiswe, witiriwe umujyi wa Istanbul uzakira umukino wa nyuma uyu mwaka, wakozwe mu rwego rwo kwizihuza imyaka 20 uruganda rwa Adidas rumaze rukora imipira y’inyenyeri.
Guhera mu 2001 ni bwo iyi mipira yatangiye gukorwa hagendewe ku kirango cya UEFA Champions League ndetse birangira ibaye ikimenyetso cy’iri rushanwa rya mbere ry’amakipe ku Isi.
Finale Istanbul 21 igizwe na buri bwoko bwakozwe mu mikino 20 ya nyuma ya UEFA Champions League yabanje. Uriho imirongo mito y’umutuku igaragaza buri mwaka n’umujyi wakiniwemo umukino wa nyuma mu gihe agace iherereyemo kerekana ubwoko bw’umupira wakozwe icyo gihe.
Uko amakipe azahura muri 1/8 cya UEFA Champions League (imikino ibanza)
Ku wa Kabiri tariki ya 16 Gashyantare
- FC Barcelone vs Paris Saint-Germain
- RB Leipzig vs Liverpool
Ku wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare
- FC Porto vs Juventus
- Seville vs Borussia Dortmund
Ku wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare
- Atlético Madrid vs Chelsea
- Lazio vs Bayern Munich
Ku wa Gatatu tariki ya 24 Gashyantare
- Atalanta vs Real Madrid
- Borussia Moenchengladbach vs Manchester City

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!