Ibintu 20 bitazibagirana mu mwaka w’imikino 2018/19 urangiye mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Nyakanga 2019 saa 02:57
Yasuwe :
0 0

Umwaka w’imikino 2018/19 mu Rwanda wabaye umwihariko, aho wagaragayemo byinshi bitandukanye birimo agashya ko gutangira hatangwa igikombe cya shampiyona.

Muri uyu mwaka ni bwo Rayon Sports yaguze umunya- Brésil, Raphael Da Silva, wayitsindiye igitego kimwe gusa mu gihe cy’amezi atandatu, ubwambure bw’abakinnyi bushyirwa hanze mu gihe APR FC yanyujije umwenyo mu bakinnyi bayo igasezerera 16, bane bagatizwa.

Raphael Da Silva wari witezweho ibitangaza nka Mesiya, yasezerewe na Rayon Sports ayitsindiye igitego kimwe rukumbi

IGIHE yasubije amaso inyuma igaruka ku by’ingenzi byaranze uyu mwaka w’imikino wasojwe mu Cyumweru gishize dore ko abawutangiye baseka bawusoje baririra mu myotsi aka wa mugani ngo ‘useka neza ni useka nyuma’.

1. APR FC yawutangiye imwenyura, iwusoza yifashe mapfubyi

Tariki ya 19 Ukwakira ubwo APR FC yari yakiriye Amagaju FC ku mukino wa mbere wa shampiyona nshya, ni na bwo yahawe igikombe cya Shampiyona yari yaregukanye mu mwaka wabanje.

Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi bayo, imihigo yari yose kuri iyi kipe yiyita umwami w’ibikombe mu Rwanda dore ko bigoranye ko hari umwaka watambuka nta cyo ibitse mu kabati kayo.

Nyuma y’imyaka itandatu APR FC yongeye gusoza umwaka w’imikino nta gikombe yegukanye kuko yabaye iya kabiri muri shampiyona, ikanasezererwa muri 1/8 mu Gikombe cy’Amahoro, itsinzwe na AS Kigali.

APR FC yatangiye shampiyona ishyikirizwa Igikombe yari yaratwaye mu mwaka w'imikino wabanje
APR FC yasoje umwaka w'imikino nta gikombe itwaye, yagowe n'impera z'umwaka w'imikino

2. Amakipe 12 yo mu cyiciro cya mbere yatandukanye n’abatoza bakuru

Nyuma y’iminsi ibiri ibanza ya shampiyona, Cassa Mbungo André yabaye umutoza wa mbere watandukanye n’ikipe yatozaga ubwo yabwiraga Kiyovu Sports ko atazakomezanya na yo kubera ibirarane by’amezi asaga atatu yari imubereyemo. Yabishyize mu bikorwa ikipe isigarana Kirasa Alain.

Mu Ugushyingo, uwari umutoza wa APR FC, Umunya-Serbia, Ljubomir Petrović, yayisezeyeho nyuma y’uko asabwe n’abaganga guhagarika akazi bitewe n’uburwayi bw’umutima yari afite.

Police FC yatangiranye n’umunya-Zambia, Albert Mphande, yasoje umwaka w’imikino iri kumwe na Nshimiyimana Maurice Maso.

Espoir FC yatangiye iri kumwe na Okoko Godefroid yasoje iri kumwe na Saidi Abed ‘Makasi’, AS Kigali yazanye Masudi Djuma mu ntangiriro zawo, iwusoza yaramwirukanye kimwe na Etincelles FC yirukanye Nduhirabandi Abdul Karim ‘Coka’.

Bugesera FC yatandukanye na Seninga Innocent, imusimbuza Muhire Hassan na we kuri ubu wasimbuwe na Bisengimana Justin wari watangiye umwaka ari muri Sunrise FC.

Gicumbi FC yirukanye Bizimana Abdu ‘Bekeni’, Kirehe FC yirukana Kalisa François mu gihe Amagaju FC yirukanye Muhoza Jean Paul.

Rayon Sports na yo ntiyabashije gusoza umwaka iri kumwe na Robertinho kuko atongerewe amasezerano ubwo yari amaze gutwara shampiyona bigatuma adatoza igikombe cy’Amahoro.

Amakipe yasoje umwaka w’imikino adahinduye abatoza ni Mukura Victory Sports (n’ubwo kuri ubu yatandukanye na Haringingo), AS Muhanga, Marines FC na Musanze FC.

Wagner do Nacimento, Robertinho na Ramdhan bahesheje Rayon Sports shampiyona bose ntibakibarizwa muri iyi kipe

3. Ibihano bikarishye kuri Caleb na Kit Manager wa Rayon Sports

Mu Ugushyingo, uwari rutahizamu wa Rayon Sports, Bimenyimana Bonfils Caleb yahagaritswe imikino ine nyuma yo gukubita umufana wa Sunrise FC mu mukino wabereye i Nyagatare ndetse ibi bihano biza bisanga ikarita itukura yabonye ku mukino wa Kiyovu Sports, asiba imikino itanu yikurikiranya.

Muri uyu mukino ubwo wari ugeze hagati, umufana wa Sunrise yinjiye mu kibuga, maze asatira abakinnyi ba Rayon Sports, bituma Bonfils Caleb amukubita umugeri agwa hasi.

Akanama ka Ferwafa gashinzwe imyitwarire kanzuye ko Caleb ahagarikwa imikino ine ndetse agatanga n’ihazabu y’amafaranga 30,000 Frws.

Dushimimana Claude ushinzwe ibikoresho bya Rayon Sports (Kit Manager), yahagaritswe umwaka wose atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru, ndetse akanatanga ihazabu y’amafaranga 50,000 Frw.

Ikipe ya Sunrise nayo itarabashije kugenzura umufana wayo winjiye mu kibuga, yahanishijwe kuzakira umukino utaha nta mufana uri ku kibuga.

Bimenyimana Bonfils Caleb wakiniraga Rayon Sports, yahagaritswe imikino ine azira gukubira umufana wa Sunrise FC

4. Umutoza wa Police FC yahagaritswe amezi ane

Muri Werurwe, akanama gashinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kafatiye ibihano bikarishye umutoza wa Police FC, Albert Mphande, kamuhagarika igihe cy’amezi ane adakandagira ku kibuga kuko yashatse gusagarira abasifuzi ku munsi wa 19 wa shampiyona ikipe ye yari imaze gutsindwamo n’Amagaju FC ibitego 2-1 kuri Stade ya Kigali.

Uyu umutoza wa Police FC, yagabanyirijwe ibi bihano nyuma yo kujuririra iki cyemezo, ahanishwa imikino itatu n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw, gusa uyu mwanzuro wasanze Ubuyobozi bw’ikipe bufite igitekerezo cyo kumwirukana.

Uwari umutoza wa Police FC, Albert Mphande yahagaritswe amezi ane atagera ku kibuga kubera gusagarira abasifuzi, ariko aza kujurira ibihano bigirwa gusiba imikino itatu

5. Imvururu hagati y’abafana ba APR FC n’aba Rayon Sports

Amakipe ya Rayon Sports na APR FC yaciwe amande n’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, nyuma y’uko abafana bayo bateje imvururu ku mukino wayahuje tariki ya 20 Mata kuri Stade Amahoro.

Ubwo uyu mukino Rayon Sports yatsinzemo APR FC igitego 1-0 cyabonetse mu minota y’inyongera kuri penaliti wari urangiye, abafana ku mpande zombi bari mu ruhande nimero 10 na 11, bateranye amacupa n’ibindi bari bafite.

Komisiyo y’imyitwarire muri FERWAFA yihanangirije amakipe yombi, inayahanisha kwishyura ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100 Frw.

Abafana ba Rayon Sports n'aba APR FC barashyamiranye ku mukino uheruka guhuza amakipe yombi

6. Gutegana imyenda

Uyu mwaka w’imikino waranzwe no gutegana imyenda hagati y’amakipe kugira ngo iyasuye nibura iyo guhindura, iterwe mpaga.

AS Muhanga yatumye Gicumbi FC ikinana imyenda ya Real Madrid, Sunrise FC ituma Mukura Victory Sports yambara imyenda y’ikipe y’abasaza y’i Huye, Gicumbi FC ituma Bugesera FC ijya gutira imyenda abanyeshuri mu gihe Musanze FC yatumye Kirehe FC ikinisha imyenda y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

AS Muhanga yateze imyenda Gicumbi FC, bituma iyi kipe yo mu Majyaruguru ijya gushaka iya Real Madrid

7. APR yahawe akabyiniriro ka Deux zeros

APR FC yamaze imikino itanu ya mbere muri shampiyona itsinda ibitego 2-0 mbere y’uko itsinda Rayon Sports 2-1.

Iyi mikino itanu ibanza yaje yiyongera ku yindi itandatu APR FC yatsinzemo ibitego 2-0 mu mikino ya nyuma ya shampiyona y’umwaka w’imikino waherukaga.

APR FC yahagaritswe na Bugesera FC mu mukino banganyije igitego 1-1 mu mpera z’Ukuboza.

8. Amahindura ya Mukura Victory Sports

N’ubwo umwaka utarangiye neza ku bakunzi ba Jaune Noir, ibyishimo byari byose mu ntangiriro zawo nyuma y’uko iyi kipe itwaye Igikombe cy’Amahoro cya 2018, ikongera guserukira u Rwanda nyuma y’imyaka 17.

Iyi kipe yagarukiye mu ijonjora rya ryuma rigana mu matsinda ya CAF Confederation Cup, yamaze amezi atatu itazi uko gutsindwa bimera kugeza ubwo yatakazaga umukino yahuyemo na Police FC tariki ya 24 Mutarama ku bitego 3-2.

Mukura Victory Sports yagize amezi atatu ya mbere aryohereye, yashegeshwe n'amikoro impera z'umwaka w'imikino ziba mbi

9. Imisifurire yagarutsweho

Uyu mwaka w’imikino wavuzwemo imisifurire mibi aho abafana benshi batashye babaye.

Urugendo rwo kuva i Gicumbi kugera i Huye, rwabaye rurerure ku bafana ba Mukura bari bamaze kunganyiriza mu Majyaruguru ubwo Hakizimana Louis yahaga Gicumbi penaliti mu minota ya nyuma muri Gashyantare.

Mu Ukuboza, Rayon Sports yasabye FERWAFA ko izatongera gusifurirwa n’umusifuzi wo ku ruhande, Ndagijimana Théogène kubera igitego cyayo yanze mu mukino yatsinzwemo na APR FC ibitego 2-1.

Muri Mata, abafana ba APR FC batashye bababaye bavuga ko bibwe n’abasifuzi bayoboye umukino ikipe yabo yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0 cyabonetse kuri penaliti yo ku munota wa nyuma.

Umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Etincelles ku munsi wa 16 wa shampiyona wasize hahagaritswe umusifuzi wo hagati Ngabonziza Jean Paul azira kwanga igitego ikipe ya Etincelles yatsinze muri uyu mukino yatakaje ku gitego 1-0. Ngabonziza yahanwe imikino ine adasifura.

10. Abakinnyi batatse inzara, bamwe bahagarika imyitozo

Tariki ya 23 Mata uyu mwaka, abakinnyi b’Amagaju bandikiye ubuyobozi bwabo babubwira ko umusaruro mubi ikipe yari ifite waterwaga n’inzara dore ko bari bafitiwe amezi abiri y’ibirarane ndetse bavuze ko bashobora guhagarika imyitozo.

Nyuma y’ibyumweru bibiri, ikibazo nk’iki cyagaragaye i Kirehe, abakinnyi banga kujya mu myitozo, aho umutoza Sogonya Hamiss ‘Kishi’ yisanze ku kibuga wenyine.

Abakinnyi ba Kirehe FC bishyuzaga ubuyobozi amezi ane batahembwe ndetse n’amafaranga bamwe bemerewe n’ikipe ubwo bagurwaga.

Espoir FC, Kiyovu Sports, Mukura Victory Sports, Sunrise FC na Rayon Sports ni andi makipe yavuzwemo kudahembera abakinnyi ku gihe bamwe banga kwitabira imyitozo.

11. Bugesera FC yimuriwe umukino kabiri, inacumbikira Amagaju

Bugesera FC ni imwe mu kipe yakiniye ku bibuga byinshi (5) bitandukanye mu mikino yakiriye kubera ko iri kubakirwa Stade igezweho aho yari isanzwe yakirira i Nyamata.

Ku munsi wa 11 wa shampiyona wabaye mu Ukuboza 2018, Bugesera FC yagombaga kwakiramo Espoir FC, wasubitswe kubera imvura nyinshi yaguye, ikibuga cya APEBU Nyamata wari kuberaho kikuzura amazi. Wahise wimurirwa ku munsi wakurikiyeho, ujyanwa i Kigali ku Kicukiro.

Ku munsi wa 13 wa shampiyona, Bugesera FC yakiriye Amagaju FC umukino ntiwaba ku munsi wari uteganyijweho kubera imvura yaguye maze Amagaju FC yashakaga guhita isubira i Nyamagabe, agobokwa na Bugesera FC yayicumbikiye, bakina bukeye bwaho tariki ya 7 Mutarama. Amagaju FC yatsinze uyu mukino ku gitego 1-0.

12. Guhangana hagati y’abatoza n’abakinnyi ba APR FC byatumye isoza umwaka w’imikino nta gikombe itwaye

Nyuma y’imyaka itandatu, APR FC yongeye gusoza umwaka w’imikino nta gikombe itwaye mu Rwanda, aho yasoje shampiyona iri ku mwanya wa kabiri mu gihe mu Gikombe cy’Amahoro, yasezerewe na AS Kigali muri 1/8.

Iyi kipe yaranzwe no kugongana cyane kw’abatoza bayo barimo Zlatko Krmpotić na Jimmy Mulisa n’abakinnyi nka Byiringiro Lague, Bigirimana Issa, Hakizimana Muhadjiri na Iranzi Jean Claude.

13. APR FC yamaze iminsi itandatu gusa muri CAF Champions League

Nyuma yo kwegukana shampiyona iheruka, APR FC ntiyahiriwe mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, aho yasezerewe na Club Africain yo muri Maroc mu ijonjora rya mbere ryabaye mu minsi itandatu gusa.

Umukino wa mbere wabaye tariki ya 28 Ugushyingo, APR FC inganya ubusa ku busa, igeze muri Maroc nyuma y’iminsi itandatu, itsindwa ibitego 3-1.

14. Rayon Sports yegukanye shampiyona, Amagaju na Kirehe FC ziramanuka

Rayon Sports yari imaze imikino 19 yikurikiranya idatsindwa, yatsindiye guhagarira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League y’umwaka utaha w’imikino nyuma y’uko yegukanye shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya cyenda.

Amagaju FC yari amaze imyaka 10 mu cyiciro cya mbere na Kirehe FC yari imazemo imyaka itatu, ni yo makipe yamanutse mu cyiciro cya kabiri mu gihe hataramenyekana amakipe azayasimbura kuko mu cyiciro cya kabiri bari gukina imikino ya ¼.

Rayon Sports yegukanye igikombe cya cyenda cya shampiyona ubwo yari imaze imikino 19 yikurikiranya idatsindwa

15. AS Kigali zombi zegukanye Igikombe cy’Amahoro

AS Kigali y’abagabo yongeye kwegukana Igikombe cy’Amahoro yaherukaga mu 2013, ni nyuma y’uko yari imaze gutsinda Kiyovu Sports ku mukino wa nyuma mu gihe mu bagore byari ku nshuro ya mbere iri rushanwa ribaye, ikipe y’Umujyi iryegukana intsinze Scandinavia WFC igitego 1-0.

16. Kiyovu Sports yatsindiwe ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatanu

Nyuma y’imyaka 21 Kiyovu Sprts itagera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, uyu mwaka yahahuriye na AS Kigali, yongera gutsindwa ibitego 2-1 ndetse iba ikipe ya mbere itsinzwe imikino ya nyuma myinshi muri rushanwa.

Ahandi yatsindiwe ku mukino wa nyuma ni mu 1988, 1995, 1996 no mu 1998 aho yanze gukina ubwo yari guhura na Rayon Sports na yo imaze gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ry’igihugu inshuro enye.

Kiyovu Sports yanditse amateka mabi yo kuba ikipe ya mbere itsindiwe ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'igihugu inshuro eshanu

17. Rambura WFC yatsinzwe ibitego 6-0 mu minota 40, ihita iva mu kibuga

Ubusanzwe shampiyona y’u Rwanda mu bagore, irangwa no kubonekamo ibitego byinshi cyane ku makipe aba yahuye na AS Kigali WFC imaze gutwara igikombe inshuro 10 zikurikiranya.

Mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona mu cyiciro cya mbere cy’abagore wakinwe tariki ya 19 Gicurasi kuri Stade ya Kigali, wamaze iminota 40 gusa, aho AS Kigali yanyagiye Rambura WFC ibitego bitandatu ku busa, iyi kipe isohoka umukino utarangiye ngo kubera ko umupira utegandaga kubera amazi.

18. Shampiyona y’abana n’abasaza

Nyuma y’imyaka myinshi bivugwa ndetse bigashyirwa no mu mihigo ya bamwe, kera kabaye, FERWAFA yatangije shampiyona y’abana bari munsi y’imyaka 15 na 17 mu gihe n’abakuze, bari hejuru y’imyaka 35, bashyiriweho icyiciro cyabo mu Gikombe cy’Amahoro.

Ikipe y’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda yitwa (ALWAHAD) yegukanye Igikombe cy’Amahoro mu cyiciro cyabo.

19. Shampiyona y’icyiciro cya kabiri yaranzwe na mpaga

Amategeko mashya y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) avuga ko buri kipe yakiriye umukino igomba kuzajya iba ifite imbangukiragutabara ku kibuga ndetse n’ikibaho cyandikwaho numero z’abakinnyi bagiye gusimburana, iki akaba ari nacyo cyandikwaho iminota yongerewe ku isanzwe ikinwa.

Ibi byari bimenyerewe mu cyiciro cya mbere uyu mwaka byashyizwe no mu cyiciro cya kabiri maze amakipe amenshi atangira aterwa mpaga kubera kubura ibi bisabwa ku kibuga.

Gasabo United, Unity FC na Esperance FC zatewe mpaga rugikubita ariko imikino y’amatsinda yarangiye nta yo ibashije kugeza kuri eshatu zishobora gutuma ihita ikurwa muri shampiyona.

20. Kwihuza kwa Kiyovu na AS Kigali

Umwaka w’imikino ushize warangiye havugwa ubusabe bwa AS Kigali na Kiyovu Sports, zombi zandikiye Umujyi wa Kigali zisaba gukora ikipe imwe.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’Umujyi bwagiranye n’itangazamakuru bwavuze ko Njyanama ya wo ari yo izafata icyemezo cya nyuma kuri ubu busabe muri uku kwezi.

Ibi ariko, bishobora kudakunda kuko AS Kigali ikataje mu kwiyukaba, yongeramo amaraso mashya kugira ngo izabashe kwitwara neza muri CAF Confederation Cup.

Mu 2006 ni bwo Renaissance FC yihuje na Kigali FC, zikora ikipe imwe yiswe AS Kigali.

AS Kigali y'abagabo n'iy'abagore zombi zegukanye Igikombe cy'Amahoro uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza