Ibirori i Nyamirambo nyuma y’uko Kiyovu Sports igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 1 Nyakanga 2019 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Byari ibirori mu muhanda uva kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kugera mu Biryogo aho abafana ba Kiyovu Sports bari bateguriye akarasisi abakinnyi babo nyuma yo gusezerera Police FC muri ½ maze igakatisha itike yo gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Kiyovu Sports yakomeje ku bitego bibiri yatsindiye hanze, isezerera Police FC banganyije ibitego 4-4 muri ½, isanga AS Kigali ku mukino wa nyuma, yo yasezereye Rayon Sports ku wa Gatandatu kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari anganyije ibitego 3-3 mu mikino yombi.

Iyi ntsinzi yari inyotewe n’abafana bataherukaga gukina umukino wa nyuma w’irushanwa rikomeye hano mu Rwanda dore ko Kiyovu Sports yaherukaga umukino wa nyuma w’iki gikombe mu mwaka w’1998, abenshi mu bari muri aka karasisi bataravuka abandi ari abana batibuka ibyo birori.

Aka karasisi katangiye abakinnyi binjira mu modoka z’abantu ku giti cyabo zari zibategerereje muri Stade dore ko imodoka yabazanye kuri Stade atari yo yabatahanye.

Basohotse bicaye mu mavatiri maze babanzirizwa imbere n’abamotari basanzwe bafana Kiyovu Sports mu gihe abandi baboneyeho kuryoherwa n’ibirori, abatwaye abafana basabwa n’ibyishimo.

Abafana batabashije kugenda n’imodoka cyangwa na moto bahisemo kumanuka n’amaguru buhoro buhoro dore ko n’uwagendaga n’amaguru yajyanaga na bo kuko buri wese mu cyiciro arimo yashoboraga kwisanga muri aka karasisi.

Umukinnyi Nizeyimana Djuma utabashije gukina uyu mukino kubera imvune yagize mu mukino ubanza, yagiye yicaye mu idirishya ry’imwe mu modoka ari nako afata amashusho y’ibyo birori by’akataraboneka mu gihe abandi nka Kalisa Rashid ukina hagati, myugariro Uwihoreye Jean Paul, Umunyezamu Nzeyurwanda Djihad ndetse na Serumogo Ally ukina hagati na bagenzi babo bagiye bicaye mu modoka.

Umutoza w’abanyezamu b’iyi kipe, Muhimpundu Rachid, yagiye afata amashusho ndetse akaba ari umwe mu bayoboye umurongo w’imodoka zari hagati ya 40 na 50.

Abafana benshi b’ingeri zitandukanye bari kuri Stade ya Kigali bitabiriye aka karasisi ko gushimira abakinnyi babo amateka babandikiye nyuma y’imyaka 21.

Kiyovu Sports izahura na AS Kigali ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’amahoro tariki ya 4 Nyakanga, izakegukana ikaba izahagararira u Rwanda muri Caf Confederations Cup 2019-2020. Amakipe yombi aheruka gusaba Umujyi wa Kigali ko yakwihuza agakora ikipe imwe.

Nizeyimana Djuma yafataga amashusho y'imbaga y'Abayovu yamugendaga imbere
Ahoyikuye Jean Paul ''Mukonya'' yishimiye aka karasisi
Rutahizamu Nizeyimana Djuma utakinnye umukino w'ejo yicaye mu idirishya ry'imodoka agenda afata amashusho na telefoni
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari mu byishimo nyuma yo gukatisha itike yo gukina umukino wa nyuma
Kalisa Rashid (mu idirishya) , Uwihoreye Jean Paul (hagati) ndetse na Saleh Ishimwe bishimiye ibirori bateguriwe n'abafana babo
Serumogo Ally yari yuzuye ibyishimo agaragiwe n'umubare munini w'abafana ba Kiyovu Sports
Byari ibyishimo ku bafana ba Kiyovu Sports
Imodoka nyinshi z'abafana ba Kiyovu zateguriwe abakinnyi batanze ibyishimo ku munsi w'ejo
Ababyeyi bavugirije impundu abasore ba Kiyovu babagejeje ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'amahoro
Umutekano wagenzurwaga neza na Polisi y'igihugu
Abafana ba Kiyovu Sports bararanye akanyamuneza n'icyizere ko bashobora gusohokera u Rwanda muri Caf Confederations Cup
Abafana bagendaga bavuza ingoma mu muhanda
Wari umubare munini w'abafana kandi b'ingeri zose
Uyu yicaye kuri moto yitwikira ibendera ry'ikipe ahoza ku mutima
Byageze aho bimwanga mu nda ahagarara kuri moto
Byari ibirori mu muhanda uva kuri Stade ya Kigali
Amafirimbi yavuzwaga ku bwinshi
Umurongo w'abafana wari muremure mu muhanda
Umufana ukomeye cyane wa Kiyovu Sports uzwi ku izina rya Bibi (hagati) nawe ntiyahatanzwe
Intsinzi y'ejo Abayovu bari bayinyotewe
Abapolisi bishimanye na Kiyovu Sports
Bamwe mu bapolisi beretse abafana ba Kiyovu Sports ko bifatanyije nabo muri aka karasisi
Muhimpundu Rachid utoza abanyezamu ba Kiyovu Sports yari mu byishimo
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bishimiye uyu munsi udasanzwe kuri bo
Moto zabanzaga imbere, abanyamaguru bagakurikiraho hanyuma ab'imodoka bakaza inyuma

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza