00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu 8 bikwiye gutuma RIB yinjira muri ruhago y’u Rwanda

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 15 Kamena 2021 saa 02:33
Yasuwe :
0 0

Mu mupira w’amaguru w’u Rwanda ndetse no mu yindi mikino, hakunda kuvugwamo ruswa ariko biragoye kumva uwayihamijwe ngo anakurikiranwe n’inzego zibishinzwe.

Iyo ukurikiranye umupira w’amaguru w’u Rwanda usanga uko imyaka ishira hakomeza kuvugwamo ibintu bisa n’umwanda birimo amarozi, ruswa, ubugambanyi n’ibindi.

Nubwo ibyo byose bikomeza kuvugwa, ruswa ni icyaha gihanwa n’amategeko ndetse Leta y’u Rwanda yahagurukiye kukirwanya yivuye inyuma.

Gusa, iyi ruswa ivugwa muri siporo biragoye kumva uwayihamijwe cyangwa se yakozweho iperereza ryimbitse ngo hanatangazwe ibyarivuyemo.

Mu Ugushyingo 2019, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ruswa mu Rwego rw’Umuvunyi, Gashumba Jeanne Pauline, yavuze ko bashobora kwinjira mu mupira w’u Rwanda mu gihe cyose bizaba bigaragaye ko habamo ruswa mu makipe.

Ati’’ Mu makipe naho tujyamo, iyo dusanze harimo ibyuho bya ruswa dutanga inama, ariko na none iyo dusanze hari ibyaha byakozwemo biri mu nshingano z’Urwego rw’Umuvunyi, dukora iperereza ryimbitse. Twasuye amakipe atandukanye, twatangiriye kuri AS Kigali y’abakobwa n’abahungu, twagiye muri Sunrise FC, twagiye muri Mukura VS, tuzajya no mu yandi atandukanye. Abo twabakoreye raporo ndetse aho bishobora kugaragara ko habayemo ruswa dushobora kubyinjiramo.’’

Ingero nshyinshi zitandukanye zigaragaza ko umupira w’amaguru wamunzwe na ruswa, zikomeje kwiyongera uko imyaka ishira, ariko nta muntu wigeze ahanirwa kuyitanga cyangwa kuyakira nubwo hari benshi bemera ko bayihawe cyangwa abandi bakavugwaho kuyitanga.

1. Musanze FC iheruka kuvugwamo ruswa

Mu kwezi gushize, nyuma y’uko Musanze FC itsinzwe na Gasogi United ibitego 4-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera, Seninga Innocent watozaga iyi kipe yo mu Majyaruguru, yavuze ko Mussa Ally Sova na myugariro Dushimumugenzi Jean bahawe ruswa na Nsanzumuhire Dieudonné ’Buffet ’ usanzwe ari perezida w’abafana b’iyi kipe, ngo bitsindishe maze uyu mutoza yirukanwe.

Muri iyi kipe kandi, ubwo batsindwaga na AS Kigali FC 4-2 mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane, nyuma yawo hahise hahagarikwa abakinnyi babiri barimo Nyandwi Saddam na Samson Ukwechuku baketsweho gusheta (Betting cyangwa match-fixing) maze bakitsindisha.

2. Mu 2018, Mukura VS yavuzwemo ruswa

Ubwo Mukura Victory Sports yageraga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2018, yawukinnye idafite Bukuru Christophe icyo gihe waketsweho kurya ruswa y’abayobozi ba Rayon Sports FC.

Ubwo uyu uwo mwaka w’imikino wari urangiye, Bukuru Christophe yahise agurwa na Rayon Sports yakiniye umwaka umwe mbere yo yo kujya muri APR FC.

Mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, mbere y’uko shampiyona y‘icyiciro cya mbere isubikwa, habanje guhagarikwa bamwe mu basifuzi bagiye bitwara nabi ndetse bamwe mu bayobozi b‘amakipe bagatanga ibirego muri FERWAFA bavuga ko basifuriwe nabi.

3. Mvukiyehe Juvénal na Karekezi Olivier bavuze ko hari abakinnyi ba Kiyovu Sports bahawe ruswa

Ku mukino Kiyovu Sports yatsinzwemo na Marines FC ibitefo 3-0 mbere y’uko shampiyona isubikwa mu mpera za 2020, muri iyi kipe yambara icyatsi n’umweru havuzwe byinshi.

Karekezi aganira na Radio B&B Umwezi FM, yasobanuye ibijyanye na ruswa yavuzwe muri Kiyovu ku mukino batsinzwemo na Marines FC.

Yagize ati “Gutsindwa na Marines FC 3-0 nabyakiriye nk’ibisanzwe kuko mu mupira habamo gutsinda, gutsindwa no kunganya. Nabyakiriye ko nyine abakinnyi basuzuguye Marines FC iraza irabatsinda.”

“Ahubwo nyuma yaho mu kwezi kwa 12 bahagarika Shampiyona, Perezida ubwe yarambwiye ati hari abakinnyi bariye ruswa. Ndamubwira nti ni bande?, arabampa bagera kuri barindwi. Ndamubwira nti se Perezida iki kibazo turagikemura gute ko ntashaka ko abakinnyi bamenya ko mbizi? Wowe urakora iki? Wabahamagaye muravugana? Ati ’narabamahagaye barabinyemerera’. Barabimwemereye, baramubwira ngo hari abantu bari muri komite yashize, baduhaye amafaranga.”

4. Abakinnyi ba Rayon baketsweho ruswa

Mu mukino wahuje ikipe ya Gasogi United iherutse kunganyamo 1-1 na Rayon Sports FC ubwo basozwaga imikino y’amatsinda mu kwezi gushize, hari bamwe mu bakinnyi bashyizwe mu majwi ko baba bahawe amafaranga n’abantu batamenyekanye ngo bitsindishe uyu mukino. Aha bahera ku ikosa Kwizera Olivier yakoreye Nzitonda Eric wa Gasogi United, rikavamo penaliti.

Aha kandi, bavuga ko abakinnyi nka Manace Mutatu ndetse na Sugira Ernest bihesheje amakarita atukura, babikoze nkana aho bashobora kuba bari bahawe ruswa ngo biheshe ayo makarita.

5. Abasifuzi basigaye bakekwaho kurya ruswa

Mu 2020, uwari ukuriye Komisiyo y‘abasifuzi muri FERWAFA, Gasingwa Michel, yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko rwakurikirana ruswa ikomeje kuvugwa mu mupira w’amaguru, biciye mu basifuzi basifura mu byiciro byombi.

Icyo gihe, Gasingwa yagiranye ikiganiro na Radio 1 avuga ko asaba urwego rwa RIB kuza gukora iperereza kuri iyi ruswa ivugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Yagize ati “Ndasaba ninginga rwose RIB ko yadufasha ikaza gukora iperereza kuri ibi bivugwa mu makipe yacu no mu basifuzi kugira ngo ababikora babiryozwe. Kandi babishyizemo ingufu ndahamya ko hari abafatwa kuko ibyo bintu birahari ariko gufatana umuntu ibimenyetso simusiga ni byo bibura gusa, ariko ruswa iratangwa.”

6. Kunyereza umutungo w’amakipe

Ku wa 25 Gicurasi 2020, nibwo RIB yakiriye ikirego cy’uwahoze ari Umuyobozi wa Rayon Sports FC, Munyakazi Sadate, wareze abahoze bayobora iyi kipe mbere y’uko we atorwa n’abanyamuryango bayo, abarega kunyereza umutungo wayo ugera hafi kuri miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Kuva icyo gihe, abayobozi n’abahoze bayobora Rayon Sports FC batangiye guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu iperereza kugira ngo hegeranywe amakuru y’iri nyerezwa ry’umutungo ryabayeho nk’uko Munyakazi Sadate yabigaragaje mu ibaruwa yandikiye Umukuru w’Igihugu.

Ntabwo iperereza ryigeze rihagarara kuko kugeza magingo aya, RIB iracyarikora, cyane ko icyaha cya ruswa mu Rwanda, ari icyaha gihanwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ndetse inzego za Leta y’u Rwanda zitandukanye zikaba zidahwema gukangurira Abanyarwanda n’abatura Rwanda kurwanya ruswa mu buryo bwimazeyo.

7. Abayobozi ba Rayon Sports bavuzweho ruswa

Mu 2018 ubwo Rayon Sports FC yakuraga intsinzi kuri LLB y’i Burundi ya 1-0 cya Hussein Shaban Tchabalala, Muhirwa Prosper wari Visi Perezida w’iyi kipe yafungiwe mu Burundi akekwaho guha ruswa abakinnyi ba LLB.

Icyo gihe, CAF yahagaritse Muhirwa imyaka ibiri atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru. Abandi bahanwe ni Rukundo Patrick, Mudaheranwa Shaffy na Nkusi Jean Paul mu gihe Rayon Sports yahanishijwe gutanga amande y’ibihumbi 15$.

8. Abayobozi ba FERWAFA baketsweho ruswa

Muri Nzeri 2018, Umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Régis na Ruhamiriza Eric wayoboraga komisiyo y’amarushanwa muri iri Shyirahamwe, bahamagajwe na RIB kubera gukekwaho guha ruswa umusifuzi Jackson Pavaza wari waje gusifura umukino wagombaga guhuza Amavubi na Cote d’Ivoire.

Icyo gihe, uwari Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yemeje ayo makuru ari ukuri ko uru rwego rwatumijeho aba bayobozi bombi, avuga ko aba bakozi ba FERWAFA, bari kubazwa ku cyaha cya ruswa bashinjwe n’uwo musifuzi witwa Jackson Pavaza ukomoka mu gihugu cya Namibia.

Jackson Pavaza yari yatanze ikirego mu Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ashinja abo bayobozi ko bashatse guha ruswa abasifuzi yari ahagarariye ngo babogamire ku ikipe y’Amavubi.

Pavaza Jackson ni we wari umusifuzi wo hagati muri uwo mukino akaba yari afatanyije na bagenzi be batatu barimo, David Shaanika, Shoovaleka Nehemia na Matheus Kanyanga.

Mu kirego Pavaza yatanze, yavuze ko abo bayobozi bamuzaniye amafaranga muri envelope ya kaki, akababwira ko adashobora kwemera impano ivuye kuri buri wese, kuko n’amategeko ya CAF atabyemera.

Yagize ati” Sinigeze nshaka no kumenya umubare wayo, narayanze ndayabasubiza mpita ngeza ikirego kuri CAF.”

Ibi byose, bikaba biri mu mpamvu zikwiye gutuma RIB nk’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ikwiye kubikurikirana kugira ngo ko mu gihe koko yasanga muri ruhago y’u Rwanda hatangwa rusawa, ibashe kubihanira abayitanga inakumire abandi baba batekereza kuzayitanga nk’icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Seninga Innocent yavuze ko Buffet ukuriye abafana ba Musanze FC yahaye ruswa abakinnyi babiri kugira go bitsindishe maze yirukanwe
Karekezi Olivier aherutse kuvuga ko hari abakinnyi barindwi ba Kiyovu Sports bariye ruswa ku mukino Marines FC yabatsinzemo ibitego 3-0
Gasingwa Michel aherutse gusaba RIB gukora iperereza kuri ruswa ivugwa mu mupira w'amaguru mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .