Ibihugu by’Abarabu byashyigikiye ubusabe bwa Maroc bwo kwakira igikombe cy’Isi cya 2026

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Mata 2018 saa 04:16
Yasuwe :
3 0

Inama ya 29 y’Ibihugu by’Abarabu yabereye mu Mujyi wa Dhahran muri Arabia Saudite, yafashe icyemezo cyo gushyigikira ubusabe bwa Maroc bwo kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Ibyo bihugu ni Algeria, Bahrain, Comoros, Djibouti, Egypt, Iraq, Jordan, Kuwait, Lebanon, Libya, Mauritania, Maroc, Oman, Palestine, Qatar, Saudi Arabia, Somalia, Sudan, Syria, Tunisia, United Arab Emirates na Yemen.

Nk’uko RNA yabyanditse, itangazo rya Ambasade ya Maroc mu Rwanda rivuga ko ibihugu byose byitabiriye iyi nama yabaye ku Cyumweru byiyemeje gushyigikira Maroc.

Rigira riti “Umwanzuro w’inama ni uko ibihugu byose by’abarabu byiyemeje gushyigikira ubusabe bwa Maroc.”

Ku wa 17 Werurwe 2018 nibwo Maroc yashyize hanze igitabo gikubiyemo ibijyanye no guhatanira kwakira igikombe cy’Isi 2026. Irateganya kuzakoresha stade 14 n’ingengo y’imari ingana na miliyari 15.8 z’amadorali ya Amerika mu bikorwaremezo bitegura iyi mikino mu gihe ubusabe bwayo bwakwemerwa.

Mu ngengo y’imari izakoreshwa harimo miliyari eshatu na miliyoni 200$ azashorwa mu kubaka ibyumba 30,000 bya hoteli ziri mu mijyi izakira igikombe, mu mushinga uzaterwa inkunga n’abikorera; miliyari 3$ yo kwita kuri stade; mu bijyanye n’isukura hazakoreshwa miliyoni 900$, na miliyari 8,5 $ mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu.

Ubusabe bwa Maroc bwo kwakira igikombe cy’Isi bwashyigikiwe n’abantu batandukanye barimo n’uwahoze ari Perezida wa FIFA, Sepp Blatter, wavuze ko Maroc yasabye kenshi kwakira igikombe cy’Isi ntibyemererwe ariko noneho 2026 ari igihe cyayo.

Maroc yasabye gutegura igikombe cy’Isi mu 1994, 1998, 2006 na 2010 gusa hose ntibyigeze biyihira kugira ngo igihabwe.

Niramuka ibyemerewe izaba ibaye igihugu cya kabiri kibashije gutegura iri rushanwa muri Afurika nyuma ya Afurika y’Epfo mu 2010.

Ihanganye na Canada, Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byishyize hamwe nabyo bisaba kwakira iri rushanwa rikomeye ku Isi.

Biteganyijwe ko tariki 13 Kamena 2018 hazaterana inteko rusange ya FIFA ikiga ku busabe bw’ibihugu byagaragaje ubushake bwo kwakira iri rushanwa rizaba irya mbere rizitabirwa n’amakipe 48 aho kuba 32 nk’uko byari bisanzwe.

Inama ya 29 y’Ibihugu by’Abarabu yabereye mu Mujyi wa Dhahran muri Arabia Saudite yashyigikiye ubusabe bwa Maroc bwo kwakira igikombe cy’Isi cya 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza