00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hitimana Thierry yagizwe umutoza muri Simba SC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Hitimana Thierry yagizwe Umutoza wungirije muri Simba SC yo muri Tanzania.

Hitimana watoje Namungo FC na Mtibwa Sugar muri icyo gihugu, azakorana n’Umutoza mukuru, Umufaransa Didier Gomes Da Rosa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Nzeli 2021, ni bwo ubuyobozi bwa Simba SC bwerekanye Hitimana Thierry nk’Umutoza wungirije w’iyi kipe iri gukina imikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Amakuru yatangajwe uyu munsi anyujijwe ku rukuta rwa Instagram rwa Simba SC avuga ko iyi kipe ishaka kugera kure mu marushanwa mpuzamahanga.

Hitimana Thierry yitabajwe nk’umutoza wungirije kugira ngo azakorane n’Umufaransa Didier Gomes udafite ibyangombwa bimwemerera gutoza amarushanwa ya CAF kuko afite “UEFA A”.

Ni ku nshuro ya kabiri Hitimana Thierry agiye kungiriza Didier Gomes kuko bigeze gukorana muri Rayon Sports hagati ya 2013/14.

Hitimana Thierry yagizwe Umutoza wungirije muri Simba SC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .