Hey yasezereye umukinnyi mu bari mu myitozo y’Amavubi ajya gushakira u Rwanda Cecafa

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 1 Ukuboza 2017 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Antoine Hey yasezereye Buteera Andrew yari yahamagaye nyuma mu Mavubi asigarana 23 agomba guhagurukana nabo kuri uyu wa Gatanu berekeza muri Kenya mu mikino ya Cecafa aho bafite intego yo kwegukana iki gikombe u Rwanda ruheruka mu 1999.

Buteera wamaze igihe kinini yaravunitse ariko akitwara neza aho agarukiye mu kibuga harimo n’umukino wo ku Cyumweru gishize ikipe ye ya APR FC yanganyijemo na Mukura VS igitego 1-1 ariwe uyitsindiye, byatumye kuwa Mbere ahita yongerwa mu bakinnyi bitegura imikino ya Cecafa Challenge Cup 2017.

Nyuma y’iminsi itatu akorana n’abandi imyitozo niwe wasezerewe kuri uyu wa Kane kuko imyitozo yakozwe n’abakinnyi 23 bagomba kwerekeza muri Kenya. Hey aganira n’abanyamakuru yavuze ko Buteera yasizwe kubera ko ataragaruka ku rwego rwiza bityo akaba ashobora kuzakoresha mu marushanwa ataha.

Yagize ati “Buteera yaje nyuma y’igihe kijya kugera ku mwaka yari amaze yaravunitse. Yakinnye imikino nk’irindwi ikomeye, afite ubushake, aranakora neza ariko aracyafite urugendo rurerure, aracyakeneye kugaruka mu bihe byiza. Ntabwo twamukoresha ataramera neza, ni inshingano zacu kumufasha kugaruka neza. Iri rushanwa ryaje hakiri kare kuri we ahari ashobora kuzakina CHAN 2018 ariko ubu ntabwo dushaka kwirengera ingaruka.”

Imyitozo yo kuri uyu wa Kane ntiyagaragayemo Yannick Mukunzi wari ku kibuga ari kwitabwaho n’abaganga kubera imvune yagize ariko umutoza yatangaje ko azamujyana muri Kenya kuko imvune ye idakomeye cyane ku buryo yamubuza kuzafasha bagenzi be.

Yagize ati “Twagize imyitozo ikomeye kuva ku wa Mbere no ku wa Kabiri ariko tugenda tugabanya mu rwego rwo kwirinda umunaniro. Imyiteguro yabaye myiza, twagize imvune imwe ya Yannick Mukunzi ariko nayo idakanganye, kuba atakoze imyitozo byari mu rwego rwo kwirinda.”

Hey yavuze ko Ikipe y’Igihugu igizwe n’abana bakiri bato ariko bafite ubushake bwo gukorera igihugu no kugihesha ishema bakaba bagiye muri Kenya bafite intego yo kwitwara neza no gushaka iki gikombe u Rwanda ruheruka kwegukana mu 1999 kuva icyo gihe rukaba rwaratsindiwe ku mukino wa nyuma inshuro esheshatu.

Muri Cecafa uyu mwaka Amavubi ari mu itsinda A hamwe na Kenya yakiriye irushanwa, Libya, Tanzania na Zanzibar biteganyijwe ko azahaguruka i Kigali kuri uyu Gatanu saa 15:15 yerekeza muri iki gihugu akaba ari nacyo bazahura mu mukino ufungura irushanwa uteganyijwe ku Cyumweru.

Abatoza baganira n'abakinnyi nyuma y'imyitozo
Antoine Hey yahaye icyizere Abanyarwanda ko agiye muri Cecafa gushaka intsinzi
Ni imyitozo ya nyuma mbere y'uko berekejeza muri Kenya
Abakinnyi b'Amavubi bagorora ingingo...
Kayumba Soter wa AS Kigali mu myitozo na Mico Justin wa Police FC
Kayumba Soter wa AS Kigali mu myitozo na Mico Justin wa Police FC
Manishimwe Djabel mu myitozo yo kuri uyu wa Kane
Myugariro Imanishimwe Emmanuel umaze igihe mu mvune nawe agomba kujyana n'Amavubi muri Kenya
Nshimiyimana Imran mu myitozo mbere yo kujya muri Kenya
Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent de Gaulle (ubanza ibumoso) areba Yannick Mukunzi utakoze imyitozo kubera imvune
Rutahizamu Nshuti Innocent wa APR FC, niwe Amavubi azaba agenderaho muri Cecafa
Rutanga Eric wa Rayon Sports agerageza amashoti ya kure amaze iminsi atera akavamo ibitego haba mu Mavubi no mu ikipe ye
Umunyezamu Kimenyi Yves umaze iminsi yigaragaza muri APR FC yagiriwe icyizere n'umutoza Antoine Hey
Usengimana agerageza guhindura umupira awuganisha mu izamu
Usengimana Faustin yishimira igitego yari amaze gutsinda mu myitozo
Yannick Mukunzi utakoze imyitozo areba bagenzi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza