Heroes na Gasogi United ziyongereye amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Nyakanga 2019 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Amakipe ya Heroes na Gasogi United yiyongereye amahirwe yo gukina icyiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino nyuma y’uko yitwaye neza mu mikino ibanza ya ½ igamije gushaka amakipe azazamuka umwaka utaha.

Imikino ya playoffs mu cyiciro cya kabiri igeze muri ½, aho ibanza yabaye mu mpera z’iki cyumweru ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu.

Mu mukino wabaye ku wa Gatanu ku Kicukiro, Heroes FC yatsinze Etoile de l’Est ibitego 2-0, biyiha amahirwe menshi n’ubwo hakiri umukino wo kwishyura.

Heroes yari yakiriye uyu mukino idafite Mugisha Bonheur wari utemerewe gukina kubera amakarita mu gihe na Etoile de l’Est yaburaga abakinnyi batatu; Ngabitsinze Evode; Niyonkuru Ramadhan na Inyange Guillain na bo kubera amakarita bahawe mu mikino yabanje.

Heroes yabonye igitego cya ambere ku munota wa 32 ku ikosa ry’umuzamu wa Etoile de l’Est wasohotse agahusha umupira wari utewe na Uwiduhaye Abu Bakr, ugakomeza mu izamu ryari ryambaye ubusa.

Habura iminota 15 ngo umukino urangire, uyu rutahizamu, Uwiduhaye Abu Bakr, yatsindiye Heroes ikindi gitego cyahaye impamba ikipe ye ku mukino wo kwishyura uzabera i Ngoma ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.

Gasogi United yabashije kwikura i Kinihira

Undi mukino wa ½ wabereye i Kinihira muri Rulindo kuri uyu wa Gatandatu, Sorwathe FC yari yawakiriye, yatsinzwe na Gasogi United igitego 1-0.

Iki gitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, cyatsinzwe na Butare Henry ku munota wa 74.

Gasogi United yari yagarukiye muri ½ mu mwaka ushize w’imikino, izakira umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa 15:30.

Amakipe azagera ku mukino wa nyuma, azaba anabonye itike yo gukina mu cyiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino 2019/20, aho azasimbura Amagaju FC na Kirehe FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gusoreza mu myanya ibiri ya nyuma mu mwaka ushize w’imikino.

Heroes yatsinze Etoile de l'Est mu mukino wabaye ku wa Gatanu ku Kicukiro
Heroes yiyongereye amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza