00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatanzwe ikirego kigamije kubuza Messi kwerekeza muri Paris Saint-Germain

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 Kanama 2021 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Ahazaza ha Lionel Messi hakomeje kwibazwaho nyuma y’uko hasa n’ahajemo kidobya kubera ikirego cyatanzwe na bamwe mu banyamuryango ba FC Barcelone bashaka kumubuza kwerekeza muri Paris Saint-Germain.

Ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne cyatangaje ko iki kirego cyatanzwe mu rukiko rw’ubujurire na Dr Juan Branco mu izina ry’abanyamuryango ba FC Barcelone kigaragaza ko PSG idashobora gusinyisha Messi hakurikijwe amategeko ajyanye n’ikoreshwa ry’umutungo mu makipe azwi nka ‘Financial Fair Play’.

Dr Juan Branco yagize ati “Ikigereranyo cya PSG ku bijyanye na Financial Fair Play ni kibi kurusha icya Barcelone.”

Yakomeje avuga ko mu mwaka w’imikino wa 2019/20, 99% by’amafaranga PSG yinjije yakoreshejwe mu mishahara mu gihe yari 54% kuri FC Barcelone.

Aba bafite icyizere cyo guhagarika igurwa rya Messi na PSG, bavuze ko impamvu Joan Laporta atasinyishije Messi amasezerano mashya nubwo uyu mukinnyi yari yemeye kugabanya umushahara kugeza kuri 50%, ari uko imishahara ya FC Barcelone yari kuba ikiri kuri 110% by’ayo yasabwe kutarenze na UEFA ndetse na LaLiga.

Dr Juan Branco yagaragaje ko Paris Saint-Germain yasinyishije abakinnyi benshi bashya kandi bashobora guhabwa amafaranga menshi, barimo Gianluigi Donnarumma, Sergio Ramos, Achraf Hakimi na Georginio Wijnaldum, bose biyongereye ku barimo Kylian Mbappé, Neymar na Marco Verratti mu bitabo by’iyi kipe y’i Paris.

FC Barcelone ntiyashoboraga kwandikisha abakinnyi bashya yaguze barimo Sergio Agüero, Memphis Depay, Emerson na Eric García cyangwa kongerera amasezerano Messi kuko yari yararengeje umubare w’imishahara wemewe ku ikipe imwe muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne, La Liga.

Mu gushaka igisubizo, iyi kipe yagurishije abakinnyi batandukanye ndetse na Messi yemera kugabanya umushahara kugeza kuri 50%, ariko na bwo ntibyagera ku rwego rwifuzwaga.

Ku wa Gatanu, Joan Laporta uyobora uyobora FC Barcelone, yatangaje ko kugumana Messi byari gushyira iyi kipe mu gihombo izikuramo mu myaka 50 iri imbere.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku Cyumweru ubwo yasezeraga kuri FC Barcelone, Lionel Messi yemeje ko ari mu biganiro na Paris Saint-Germain.

Ikinyamakuru L’equipe cyo mu Bufaransa cyatangaje ko Messi ashobora gukorerwa isuzuma ry’ubuzima muri PSG kuri uyu Mbere.

Bivugwa ko azajya ahembwa miliyoni 25€ ku mwaka (hatarimo uduhimbazamusyi). Azishyurwa kandi miliyoni 25€ zo gusinya, akaba yahabwa amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kwiyongeraho undi mwaka umwe.

Bamwe mu banyamuryango ba FC Barcelone batanze ikirego bagaragaza ko PSG itemerewe gusinyisha Messi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .