00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haruna Niyonzima ashobora gusezera mu Amavubi nyuma y’umukino wa Kenya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Ugushyingo 2021 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Haruna Niyonzima, yatangaje ko nyuma y’umukino wa Kenya uzaba ku wa 14 Ugushyingo 2021 aribwo azatangaza ahazaza he mu gihe yashimangiye ko ashaka gusezera mu Amavubi amaze imyaka 15 akinira.

Niyonzima yabivuze mu gihe u Rwanda rwitegura guhura na Mali ku wa Kane, tariki ya 11 Ugushyingo 2021, mu mukino w’umunsi wa gatanu wo mu Itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Ati “Ukuri kwanjye ndacyeka nzagutangaza nyuma y’iyi mikino ibiri [uwa Mali n’uwa Kenya]. Ariko icyo navuga ni uko ibyo bintu biriho, nanjye ndabishaka cyane kuko tutabeshyanye, twese turi abantu, ntabwo ibintu byirirwa bivugwa, nubwo ntashaka kubyinjiramo, ntabwo binshimisha nk’umwana w’Umunyarwanda n’ubundi wakomeje kwitangira igihugu nubwo hari ibitaragenze neza.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ibintu byose dushaka mu buzima ari ko tubibona, ariko nyuma y’iyi mikino ibiri, nzabitangaza kandi ntabwo nzasezera nk’Umunyarwanda wihisha, nzabitangaza, niba ari n’ikiganiro n’abanyamakuri kizabaho kuko n’ubundi aho ngeze ni Abanyarwanda babingejejeho.”

Uyu mukinnyi rukumbi wabashije kugeza imikino 100 akinira Amavubi, aho amaze gukina 104 kuva mu 2006, yavuze ko ari iby’agaciro kuba FIFA yaramushyize ku rutonde rugaragaraho ibihanganye byakiniye ibihugu byabyo byibuze iyo mikino 100 “

Ati "Ni iby’agaciro kuko ni zo zari inzozi zanjye zo kuba nakina mu Amavubi, nkakina imikino myinshi nkanaba Kapiteni. Ntabwo navuga byinshi, gusa ndashimira Imana. Nari mbizi ko nakinnye iyo mikino nubwo ntari nzi neza umubare, ariko nari nzi ko ari njye Munyarwanda umaze gukina imikino myinshi.”

Haruna usanzwe ukinira AS Kigali, yatangiye gukinira u Rwanda ubwo rwahuraga na Somalia muri CECAFA ku wa 27 Ugushyingo 2006.

Nubwo FIFA yagaragaje ko amaze gukina imikino 104 mu Amavubi, muri rusange yakinnye 108, ariko indi ine itabarwa n’iyo u Rwanda rwahuyemo na Zanzibar muri CECAFA ubundi ibarizwa muri Tanzania mu marushanwa yemewe na CAF na FIFA.

Ubwo Amavubi yari amaze gutsinda Mozambique muri Werurwe uyu mwaka, akiyongerera amahirwe yo kubona itike ya CAN 2021, Niyonzima yavuze ko nibiramuka bigezweho azasezera mu Ikipe y’Igihugu.

Gusa, Amavubi yanganyije umukino wa nyuma yakiniye muri Cameroun muri uko kwezi, abura itike ya CAN 2021 ndetse kuri ubu yamaze gusezererwa mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Kapiteni w'Amavubi, Niyonzima Haruna, yavuze ko ahazaza he mu Amavubi azahatangaza nyuma y'umukino wa Mali n'uwa Kenya izaba muri iki cyumweru
Muri Werurwe, Haruna yari yavuze ko u Rwanda nirubona itike ya CAN 2021, azasezera mu Ikipe y'Igihugu
Haruna Niyonzima yashimangiye ko na we ubwe ashaka gusezera mu Amavubi abereye Kapiteni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .