Haruna Niyonzima witeguwe nk’igikomangoma muri Simba SC azerekanwa ku mukino wa Rayon Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 5 Kanama 2017 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima wamaze kumvikana na n’ikipe ya Simba SC yo, atagerejwe muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu aho agomba guhurira na bagenzi be bavuye muri Afurika y’Epfo bakitegura umukino wa Rayon Sports.

Haruna wari umaze imyaka hafi itanu akinira Yanga Africans, yagiriyemo ibihe byiza, agatwarana nayo ibikombe bitandukanye, yafashe icyemezo cyo guhindura ikipe nyuma y’umwaka w’imikino wa 2016-2017 yerekeza muri mukeba, Simba SC.

Nk’uko ikinyamakuru mwanaspoti cyabitangaje, Haruna wanegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka mu banyamahanga bose bakina muri Tanzania umaka ushize, ategerejwe kugera i Dar es Salaam kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama.

Uyu mukinnyi witeguwe ku buryo bukomeye n’abafana ba Simba SC ndetse bakaba baramaze kugura umwenda azambara. Haruna aragera muri Tanzania nyuma y’amasaha make bagenzi be bavuye muri Afurika y’Epfo aho bari bamaze ibyumweru bitatu mu myitozo.

Umutoza w’iyi kipe, Joseph Omog yatangaje ko yiteguye gukorana na Haruna nubwo atabashije kumubona mu mwiherero wo muri Afurika y’Epfo kubera ibibazo yari afite mu muryango we.

Yagize ati “Niyonzima yasabye uruhushya rwo kuktitabira umwiherero muri Afurika y’Epfo kubera ibibazo yari afite byo mu muryango akaba yarashakaga gukoresha iyi minsi kugira ngo abishyire ku murongo.”

Yakomeje agira ati “Kubera iyo mpamvu azasanga bagenzi be hano i Dar Es Salaam aho izaza kwitegura umunsi wa Simba Day. Niyo mpamvu nsaba abakunzi ba Simba SC ntibagire impungenge ariko mbashishikariza no kuzaza ku kibuga ari benshi kuri uwo munsi ari nabwo tuzamwerekaana [Haruna] nk’umukinnyi wacu kimwe n’abandi bose twaguze.”

Umukino wa gicuti iyi kipe izerekanaho aba bakinnyi izaba ihura na Rayon Sports tariki 8 Kanama 2017, kwinjira ku kibuga bikaba ari ibihumbi 33 by’amashilingi ya Tanzania, ibihumbi 23 na 18 mu byubahiro bitanduknaye.

Niyonzima Haruna ategerejwe muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza