Harry Maguire yabaye myugariro wa mbere uhenze ku Isi nyuma yo gusinya imyaka itandatu muri Manchester United

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 5 Kanama 2019 saa 03:44
Yasuwe :
0 0

Umwongereza Harry Maguire w’imyaka 26 wakiniraga Leicester City, yashyize umukono ku masezerano y’imyaka itandatu akinira Manchester United ku kayabo ka miliyoni 80 z’amapawundi, bimugira myugariro wa mbere uhenze ku Isi.

Maguire wari umaze igihe yifuzwa cyane na Manchester United, azajyanjya ahembwa £200 000 ku cyumweru. Yitezweho umuti ku kibazo cy’ubwugarizi Manchester United imaranye igihe kitari gito, kuva Nemanja Vidic na Rio Ferdinand basezera kuri iyi kipe.

Aganira n’urubuga rwa Manchester United, Harry Maguire yavuze ko yishimiye gusinyira ikipe ikomeye, anashimira cyane Leicester City avuyemo.

Ati “Ndishimye kuba nasinyiye iyi kipe ikomeye. Nagiriye ibihe byiza muri Leicester, ndashaka gushimira buri umwe mu ikipe, abafana, ku bufasha bwabo mu myaka ibiri ishize. Gusa iyo Manchester United ikomanze ni amahirwe akomeye.”

Umutoza wa Manchester United, Ole Gunner Solskjaer yahaye ikaze Maguire, anavuga ko yishimiye kuba bashoboye kumusinyisha.

At “Harry ni umwe mu bakinnyi beza mu bwugarizi kuri ubu, ndishimye kuba twashoboye kumusinyisha. Ndashaka guha ikaze Harry Maguire kandi twiteguye gukorana na we mu myiteguro y’umwaka mushya w’imikino.”

Harry Maguire yageze muri Leicester mu 2017 aguzwe miliyoni £17, ayikinira imikino 76 atsinda ibitego bitanu. Abaye myugariro wa mbere uhenze ku isi inyuma ya Virgil Van Dijk waguzwe na Liverpool miliyoni £75 muri Southampton, mu mwaka ushize.

Abandi baguzwe amafaranga menshi ni Lucas Hernandez waguzwe na Bayern Munich muri Atletico Madrid kuri miliyoni £68, Matthijs De Ligt wavuye muri Ajax ajya muri Juventus kuri miliyoni £67.5, Aymeric Laporte wavuye muri Athletic Bilbao ajya muri Manchester City kuri miliyoni £57 na Benjamin Mendy wavuye muri Monaco akajya muri Manchester City kuri miliyoni £51.75.

Harry Maguire yasinye amasezerano y'imyaka itandatu ishobora kongerwaho undi umwe
Maguire yiteguye gutangira gukinira Manchester United ahereye ku mukino wa Chelsea mu mpera z'iki cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza