Hari icyo kwitega ku Amavubi muri CHAN 2020?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Mutarama 2021 saa 06:36
Yasuwe :
0 0

Amakipe 16 arimo n’iy’u Rwanda ‘Amavubi’ aratangira guhatanira igikombe cya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama. Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu rizabera muri Cameroun kugeza ku wa 7 Gashyantare 2021.

Cameroun yahawe kwakira imikino ya nyuma y’iki gikombe bitewe n’uko Ethiopia yari kucyakira mu 2019 yagaragaje ko ititeguye neza.

Tunisia ni cyo gihugu cyatwaye iri rushanwa kitazakina iry’uyu mwaka, nyuma y’uko gitangaje ko kitazaryitabira muri Mutarama 2020, kigasimbuzwa Libya cyari cyasezereye mu majonjora.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatwaye iri rushanwa kabiri mu 2009 na 2016, Libya yaritwaye mu 2014 na Maroc ifite iriheruka, byose ni ibihugu biri muri Cameroun.

Amateka y’Amavubi muri CHAN

U Rwanda rwakiriye CHAN mu 2016, rugiye gukina iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya ndetse ni iya kane muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN yo mu 2011 yabereye muri Sudani.

Inshuro ebyiri gusa (2009 na 2014) ni zo u Rwanda rutitabiriyemo iri rushanwa.

Amavubi yagiye muri CHAN mu 2018 yabereye muri Maroc, amaze gusezerera Ethiopia nk’uko byagenze no kuri iyi nshuro mu gushaka itike ya 2020.

Ethiopia ni yo yabujije u Rwanda gukina CHAN yo mu 2014 yabereye muri Afurika y’Epfo.

Mu gushaka itike ya CHAN yo mu 2009 yabereye bwa muri Côte d’Ivoire, u Rwanda rwari rwabanje gusezerera u Burundi ariko rwihanizwa na Sudani ku bitego 5-1 mu ijonjora rya kabiri.

Mu nshuro eshatu Amavubi amaze gukina iri rushanwa, inshuro imwe nibwo yarenze amatsinda, asezererwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bitego 2-1 muri ¼ cya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda.

Hari icyo Abanyarwanda bakwitega ku Amavubi?

Uburyo u Rwanda rubonamo itike yo gukina CHAN ntibigaragaza neza urwego rwarwo nk’ikipe ikomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati dore ko akenshi ruhura na Ethiopia gusa ndetse aho bitagenze uko, biba ari inzira igoranye.

Kuva ikipe y’Igihugu ibonye itike mu Ukwakira 2019, isezereye Ethiopia ku bitego 2-1 mu mikino yombi (0-1, 1-1) byombi byatsinzwe na Sugira Ernest, yakinnye imikino ine ya gicuti yo kwitegura, ariko nta n’umwe yatsinze.

Ubwo iri rushanwa ryari riteganyijwe kuba muri Mata 2020, amezi abiri mbere y’aho, Amavubi yakinnye imikino ibiri ya gicuti hamwe na Cameroun i Yaoundé na Congo Brazzaville i Kigali, yombi irangira ari ubusa ku busa.

Nyuma y’uko iri rushanwa ryimuriwe mu ntangiriro z’uyu mwaka kubera COVID-19, Ikipe y’Igihugu yagombaga gukina irushanwa rito na Congo Brazzaville na Namibia, ariko iki gihugu cya nyuma nticyitabira kubera ko cyarwaje abantu 10 COVID-19.

Amavubi yakinnye na Congo imikino ibiri kuri Stade Amahoro, uwa mbere urangira ari ibitego 2-2 mu gihe uwa kabiri warangiye ari atsinzwe kimwe ku busa.

Uburyo Amavubi yitwaye muri iyi mikino ibiri iheruka byateye impungenge Abanyarwanda bayikurikiranira hafi, biturutse cyane ku mikinire yayo irimo gutsindwa ibitego hakiri kare, gutinda kwinjira mu mukino n’ubusatirizi bugaragaza ko bukigorwa no kubona izamu.

Mbere yo kwerekeza muri Cameroun, umutoza Mashami Vincent yagize ati “Hari abakinnyi bagikeneye ko umuntu abitaho by’umwihariko, hari abagaragaje ko hari byinshi bakibura, urwego rwabo rutaraba rwiza.”

Yego, yari mu kuri, hari ibigomba gukosorwa uhereye ku munyezamu Kwizera Olivier udashobora kubwira abakinnyi be uko bahagarara, amakosa nk’aya Manzi Thierry wakinishije umutwe ku mupira wari hasi, abakinnyi bo ku mpande batinda gusubira inyuma n’abataha izamu badashobora gukinana nk’uko byagaragaye kuri Tuyisenge Jacques na Sugira Ernest, umukino udashamashaje no kuba ikipe idashobora guhanahana inshuro zirenga eshanu.

Bayisenge Emery, Hakizimana Muhadjiri na Tuyisenge bakwiye guheka Amavubi

Biragoye kuvuga ko Bayisenge Emery ari umwe mu bazashingirwaho muri CHAN 2020 bitewe n’urwego amaze iminsi abonwaho n’umutoza Mashami kuva akuwe mu bitegura imikino ya Cap-Vert mu Ukwakira 2020 ndetse no kuba aheruka kumusimbuza hakiri kare mu mukino wa kabiri wa gicuti u Rwanda rwahuyemo na Congo.

Uyu myugariro wo hagati wagarutse mu Rwanda agasinyira AS Kigali mu mpera z’umwaka ushize nyuma yo kuva muri Saif Sporting Club yo muri Bangladesh, yari ku rwego rwo hejuru ubwo yaheshaga Amavubi amanota ya mbere kuri Côte d’Ivoire muri CHAN ya 2016 kuri Stade Amahoro.

Gusa, kuri ubu birasa n’aho ikigoranye kuri Mashami Vincent ari ukumenya myugariro yakwizera ko yakinana neza na Mutsinzi Ange hagati ya Manzi Thierry, Usengimana Faustin na Bayisenge Emery, kongeraho abandi barimo Rugwiro Hervé na Nsabimana Aimable.

Hakizimana Muhadjiri ari mu bakinnyi bitezwe ku ruhande rw’Amavubi, ariko na we ntarigaragaza mu Ikipe y’Igihugu kuva atsinze umupira w’umuterekano muri Ghana mu 2016, abenshi bakemeza ko akinishwa nabi, aho anyuzwa ku ruhande rw’ibumoso mu gihe umwanya yishimira ari inyuma ya rutahizamu.

Kapiteni w’Amavubi, Tuyisenge Jacques, agiye gukina CHAN ku nshuro ya gatatu, aho yatsinze igitego kimwe mu irushanwa ryo mu 2011 ku mukino wahuje u Rwanda na Tunisia. Gusa kuri ubu amaze hafi umwaka n’igice nta gitego atsindira Ikipe y’Igihugu kuva ku mukino wa Seychelles muri Nzeri 2019 mu gihe kandi nta gitego aratsindira APR FC mu mikino itatu yayikiniye kuva ayisinyiye muri Nzeri 2020, avuye muri Angola.

Amavubi agomba kuzirikana ko ari ikipe ihabwa amahirwe mu itsinda

Nubwo atari ikipe Abanyarwanda bose bahurizaho bayiha icyizere bigendanye n’uburyo yitwaye mu myiteguro cyangwa intego yihawe n’abakinnyi ubwabo ko bazatwara iri rushanwa, ariko Amavubi ni ayo kubahwa mu itsinda C aherereyemo hamwe na Uganda, Togo na Maroc.

Mu bakinnyi 23 bakinnye CHAN 2018 muri Maroc, 11 ni bo bongeye kwitabazwa muri 30 bazakina irushanwa ry’uyu mwaka mu gihe 10 ari bo bakinnye iya 2016 naho Tuyisenge na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ bakaba ari bo bakinnye iya 2011 bakiri mu Ikipe y’Igihugu.

Nubwo Uganda ari yo imaze gukina CHAN inshuro nyinshi mu itsinda ry’u Rwanda, eshanu, ntirarenga amatsinda na rimwe, ariko uburyo yitwaye mu irushanwa ryo kwitegura ryabereye muri Cameroun mu ntangiriro z’uku kwezi, aho yatsinze Zambia na Niger, ikanganya n’iki gihugu cyakiriye irushanwa, bigaragaza ko iri tsinda ritazoroha.

Togo yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Bénin, umwe ikawunganya ubusa ku busa, undi ikawutsindwa ku gitego 1-0, ni ku nshuro ya mbere yitabiriye iri rushanwa ndetse nta byinshi ivugwaho nka Maroc ifite iriheruka yatwariye iwabo, ubu ikaba yarongeye kugarukana abakinnyi barimo Ayoub El Kaabi wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa akaba ari na we watsinze ibitego byinshi, umunyezamu Anas Zniti, Walid El Karti ukina hagati na Zakaria Hadraf ukina ku mpande.

Gahunda y’imikino y’Amavubi:

Umukino wa mbere w’u Rwanda uzaba ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama saa tatu z’ijoro, ruhura na Uganda kuri Stade de la Réunification y’i Douala mu gihe kuwa 22 Mutarama ruzakina na Maroc kuri icyo kibuga mbere yo guhura na Togo kuwa 26 Mutarama kuri Stade de Limbé/Buea.

Amatsinda ya CHAN 2020

  • Itsinda A (Yaoundé): Cameroun, Zimbabwe, Mali na Burkina Faso.
  • Itsinda B (Douala): Libya, Niger, RD Congo na Congo
  • Itsinda C (Douala): Maroc, Togo, Rwanda na Uganda.
  • Itsinda D (Limbe): Zambia, Tanzania, Guinée na Namibia.
Amavubi ni imwe mu makipe 16 ahataniye igikombe cya CHAN 2020 muri Cameroun
Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu, Tuyisenge Jacques, ari mu bakinnyi bitezwe muri iri rushanwa nubwo amaze iminsi adatsinda
Mbere yo kwerekeza muri Cameroun, umutoza Mashami Vincent yavuze ko hakiri byinshi byo gukosora
Ikipe y'Igihugu ntihabwa amahirwe na benshi mu Banyarwanda nyuma yo kutitwara neza mu mikino yo kwitegura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .