Harabaye ntihakabe! Ibintu bitanu bidakwiye kwimukanwa muri shampiyona itaha muri Ruhago

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 13 Nyakanga 2018 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Mu bihugu umupira w’amaguru utegurwamo neza, umaze kuba ubucuruzi bukomeye bwinjiza za miliyari haba mu mifuka y’abashoramari, imisoro mu masanduku ya za leta, abafana bakaryoherwa no kureba amakipe bihebeye, ariko mu mupira w’ino haracyari imbogamizi ku buryo iterambere risa n’inzozi.

Shampiyona y’u Rwanda, ‘AZAM Rwanda Premier League 2017-2018’, yasojwe mu byumweru bibiri bishize yegukanywe na APR FC, ariko kugeza ubu ntirahabwa igikombe ndetse ntiharategurwa igihe bizakorerwa.

Iyo Shampiyona yagaragayemo byinshi umukunzi wa ruhago atakwifuza ko byasubira mu mwaka utaha.

1. Mpaga

Shampiyona y’umwaka ushize yagaragayemo mpaga ebyiri, ugasanga ikipe itsinze idakinnye! Iya mbere yabaye kuri Miroplast FC nyuma y’ubukene bwayishegeshe bigatuma idahemba abakinnyi, ku isaha y’umukino na bo baranangira banga kujya kuri Stade de Kigali i Nyamirambo.

Icyo gihe hari muri Gicurasi, maze Rayon Sports itahana amanota atatu itigeze ikandagira mu kibuga, abafana bari bishyuye ngo birebere ibyo birori batahira aho.

Indi kipe yakojejwe izi soni ni Kiyovu Sports yatangiye uyu mwaka wa shamiyona yitwara neza, bamwe batangira gutekereza ko igiye kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka myinshi.

Iyi mpaga yabaye mu buryo bamwe bagereranyije n’imikorere ya ‘Mafia’ ku wa 18 Kamena 2018, ku mukino wagombaga kuyihuza na Kirehe FC, ndetse ni na yo yagombaga kwakira umukino.

Mu buryo Umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Habinshuti Rashid, yabisobanuye, ku munsi wabanjirije umukino bakodesheje imbangukiragutabara yagoboka umukinnyi wagirira ikibazo mu kibuga, ku bitaro bizwi nko kwa Kanimba. Bakihava ngo abayobozi ba Rayon Sports nabo baba bahateye amatako.

Aba-Rayon ngo babwiye ubuyobozi bw’ibitaro ko Kiyovu itari bwakire ahubwo ijya gusura Kirehe FC, bityo “bayiha ya mbangukiragutabara”, Kiyovu igeze ku kibuga iramanjirirwa, umusifuzi yanzura ko umukino utakibaye, Kiyovu Sports iterwa mpaga ityo.

Kuri shampiyona yerekanwa kuri televiziyo mpuzamahanga, AZAM TV, irebwa cyane mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba n’ahandi kuri uyu mugabane, ni agahomamunwa kubona abantu bamaze kwicara bategereje umupira bakumva hatewe mpaga. Ntibikwiye mu 2018/2019.

2. Amarozi

Bitandukanye n’imyaka ishize, shampiyona ya 2017/2018 ntabwo yavuzwemo ikoreshwa ry’amarozi cyane. Gusa hari umukino wateje impagarara ndetse utinda gutangira ukekwamo amarozi, wahuje Rayon Sports na Police FC muri Kamena.

Kuri uyu mukino wabereye kuri Stade de Kigali i Nyamirambo, abakinnyi ba Rayon Sports babanje kwanga gukina bitewe n’icupa rishyirwamo umunyu wo ku meza ryagaragaye mu kibuga.

Icyo gihe byaketswe ko ryazanywe na myugariro wa Police FC Munezero Fiston wanakiniye Rayon Sports, wakunze kugaragaraho imigenzereze yibazwaho na benshi irimo kumena amazi mu mazamu mbere y’umukino.

Undi mukino wagaragayeho ibyafashwe nk’amarozi ni uwahuje APR FC na Djoliba AC yo muri Mali ku wa 17 Werurwe 2018 kuri Stade Amahoro, warangiye iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda itsinze ibitego 2-1.

Icyo gihe hagaragaye amagi yamenwe asigwa uturangi tw’umukara hafi y’urubuga abakinnyi basimbura bishyuhirizamo. Nta wamenya icyo byari bigendereye gusa ni bimwe mu bigaragaza isura mbi ku mupira w’amaguru mu Rwanda.

Televiziyo ya AZAM TV yerekana Shampiyona y'u Rwanda yakoze ibishoboka byose ifata neza amashusho y'icyaketswe nk'uburozi n'abadahari barabibona

3. Abatoza birukanywe umusubizo

Iyo ikipe itangiye umwaka iba ifite intego ishaka kuzageraho. Hari iziba zishaka igikombe, izirwanira kuzarangiza mu myanya myiza ndetse n’izidashaka kuzamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Uretse kugura abakinnyi bahwanye n’ubushobozi bw’ikipe n’intego ifite, umuntu uba wikoreye umuzigo wo kugera ku byo abayobozi bifuzi ni umutoza.

Muri 16 bari batangiye shampiyona y’u Rwanda ishize, batanu gusa nibo babashije kuyirangiza! Abo barimo Eric Nshimiyimana wa AS Kigali, Cassa Mbungo André wa Kiyovu Sports, Yves Rwasamanzi wa Marines FC, Francis Haringingo wa Mukura VS na Ruremesha Emmanuel wa Etincelles FC.

Andi makipe yose yagiye ahindagura abatoza inshuro imwe cyangwa nyinshi. Kwirukana abatoza igihe umusaruro ari muke bibaho, kugura abakinnyi bashya bibaho, ariko hamwe hagiye haba ukwihangana guke abandi bakegura kubera umutwaro w’ibibazo batagishoboye guheka.

4. Ubukene buranuma mu makipe

Shampiyona y’umwaka ushize yaranzwe n’ibibazo by’ubukene bukabije mu makipe hafi ya yose by’umwihariko ay’Uturere uretse Etincelles FC y’Akarere ka Rubavu.

Miroplast FC y’umuherwe Mironko François Xavier yari izamutse mu cyiciro cya mbere yo yahuye n’ibibazo bikomeye by’imibereho, umutoza yari yatangiranye Muhire Hassan aza kwegura bimurenze.

Byahumiye ku mirari ubwo mu ntangiriro z’Ukuboza 2017, wari umuganga n’umucungamutungo wa Miroplast FC, Sibomana Jean Claude, yahawe amafaranga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda zo guhemba abakinnyi ahita ayatorokana aburirwa iregero.

Kubura imishahara byanavuzwe cyane mu makipe nka Espoir na Sunrise ndetse abakinnyi bagenda bivumbura, nubwo nyuma byageze aho bigahosha, kuko utavuga ko ikibazo cyakemutse bya burundu.

5. Kwegukana igikombe utaha amara masa

Kuba abakinnyi, abatoza, abayobozi b’amakipe n’abafana baba bamaze hafi umwaka wose birya bakimara bayashyigikira umunsi ku munsi, mu mvura y’umurindi n’izuba ry’igikatu, ariko ku munsi wo kwishimira umusaruro bagezeho bagataha bikoreye amaboko batanahawe impamvu ifatika, nabyo ntibikwiye.

Uyu mwaka APR FC niyo yakabaye yarazamuye igikombe, ariko ibyumweru bibiri birashize itaragihabwa ndetse kugeza ubu nta gihe kizwi izagishyikirizwa, ndetse “ntibirategurwa” nk’uko amakuru ava imbere muri Ferwafa abihamya.

Si mu Rwanda honyine ibi bibaye kuko mu 2017 Real Madrid yegukanye igikombe cya shampiyona ya Espagne ku munsi wa nyuma ntiyagihabwa kuko yari yakiniye hanze, imenyeshwa ko izagihabwa mu ntangiriro z’indi shampiyona iri imbere y’abafana bayo.

Aho bitandukaniye no mu Rwanda ni uko icyemezo cyo kudatanga igikombe kitigeze gitangirwa impamvu mu buryo bwemewe, kugeza ubu abafana bakaba bakiri mu gihirahiro ndetse bamwe mu bakinnyi babize ibyuya bakirwanira bashobora gutandukana n’ikipe batagikojejeho imitwe y’intoki.

Si uyu mwaka gusa igikombe kibiriwe ibyuya ariko ntigitangwe, kuko na shampiyona iheruka, Rayon Sports yacyegukanye shampiyona isigaje kwakira umukino umwe wa APR FC ari nabwo yagombaga kugihabwa ntibyakorwa kubera impamvu zitigeze zisobanurwa.

Icyo gihe na yo yanze kucyakira yasuye Kiyovu Sports ku munsi wa nyuma wa shampiyona, biba ngombwa ko igishyikirizwa nyuma ku mukino wa gicuti na AZAM FC.

Harabaye ntihakabe!

APR FC yasoje shampiyona itsinda Espoir FC kuri Stade Amahoro ariko ntiyahabwa igikombe n'ubu ntizi igihe izakibonera
Imwe mu mafoto yafashwe ku mukino wa APR FC na Djoliba AC y'amagi asizeho uturangi tw’umukara yamenewe iruhande rw’ikibuga abakinnyi basimbura bishyuhirizamo/ Ifoto: Umuseke
Miroplast FC ni imwe mu makipe yagowe n'ubukene bukabije mu mwaka ushize wa shampiyona
Umutoza w'abazamu wa Rayon Sports, Nkunzingoma Ramadhan, ni we wagiye gukura iryo cupa ry'umunyu mu kibuga aryereka umusifuzi arangije aritereka imbere y'abatoza ba Police FC
Nkunzingoma atereka icupa ry'umunyu imbere y'abatoza ba Police FC
Umwaka ushize AZAM FC yo muri Tanzania niyo yaje guhesha Rayon Sports igikombe cya shampiyona none n'uyu mwaka nticyatanzwe ku mpamvu zitigeze zisobanurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza