Hakizimana Muhadjiri avuga iki ku makuru amwerekeza muri Vita Club?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Kamena 2019 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Hakizimana Muhadjiri, ukomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye yo ku mugabane wa Afurika, yanyomoje amakuru avugwa ko yamaze kugurwa n’ikipe AS Vita Club yo muri Congo Kinshasa ku bihumbi $100.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko APR FC na AS Vita Club zamaze kumvikana ku bihumbi $100 kugira ngo uyu mukinnyi w’imyaka 25 yerekeze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aganira na IGIHE, Muhadjiri yavuze ko ayo makuru atari yo kuko amakipe yombi abaye yamaze kumvikana ntacyo yaba agikora i Kigali.

Ati” Ntabwo ari byo. Byarangiye ntabwo naba nkiri i Kigali. Gusa birahari ariko hari n’andi makipe si yo yonyine. Ntacyo nabivugaho kuko hari ababishinzwe.”

Uyu mukinnyi bivugwa ko yifuzwa na AS Vita Club yo muri Congo Kinshasa n’ayandi makipe arimo ayo muri Afurika y’Epfo na Maroc. Muri Werurwe uyu mwaka, nabwo havuzwe ko yifuzwa n’amakipe arimo Gor Mahia yo muri Kenya, Zesco United yo muri Zambia n’ikipe yo muri Qatar.

IGIHE yumvise ko nta kipe n’imwe iregera APR FC iyisaba uyu mukinnyi usigaje umwaka umwe w’amasezerano muri iyi kipe y’ingabo.

Hakizimana Muhadjiri amaze imyaka itatu muri APR FC nyuma yo kuyigeramo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Uyu mukinnyi wanatowe nk’uw’umwaka w’imikino 2017/18 mu Rwanda, amaze imyaka ine ahagaze neza, aho buri gihe aba ari mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi.

Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC akinira kugeza ubu.

Muhadjiri yavuze ko ibyo kujya muri Vita Club bitaba byarangiye ngo agume i Kigali
Hakizimana Muhadjiri ahanganiye umupira na Nshimiyimana Marc Govin wa AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza