00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haraca uwambaye hagati ya AS Kigali na APR FC; Impumeko iri mu makipe yombi

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 26 Gicurasi 2021 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Umwe mu mikino y’umunsi wa kabiri mu makipe umunani ahatanira igikombe cya Shampiyona, urahuza AS Kigali FC na APR FC kuri Stade ya Muhanga. Uyu mukino w’amakipe ahabwa amahirwe menshi kurusha ayandi uyu mwaka, wahawe umusifuzi mpuzamahanga Hakizimana Louis.

Mbere y’uko AS Kigali FC yakira APR FC mu mukino w’umunsi wa kabiri mu makipe umunani ahataniye gushaka igikombe cya shampiyona, imibare igaragaza ko umutoza Eric Nshimiyimana akunda kugora cyane iyi kipe y’Ingabo mu mikino baheruka guhura.

Gusa uretse kuba Nshimiyimana Eric agora APR FC yakiniye akanayitoza, ariko iyi kipe y’Ingabo niyo imaze gutsinda imikino myinshi muri Shampiyona imbere ya AS Kigali.

Icyo aya makipe yombi ahuriraho muri uyu mwaka w’imikino 2020-2021, ni uko abakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda bose ari zo kipe baha amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka.

Kuri bamwe, basanga ikipe itsinda umukino wo kuri uyu wa Gatatu, iraba yiyongereye amahirwe yo kugana ku gikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka nubwo hakiri kare cyane.

Imikino iheruka guhuza AS Kigali FC na APR FC:

2017-2018: APR FC 2-1 AS Kigali FC (Shampiyona):

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yageze kuri iyi ntsinzi, ibifashijwemo na Sekamana Maxime na Twizerimana Martin Fabrice mu gihe igitego cya AS Kigali FC cyatsinzwe na Murengezi Rodrigue.

Undi mukino wabaye muri uwo mwaka w’imikino, warangiye AS Kigali itsinze APR FC ibitego 2-0.

2018-2019: AS Kigali FC 0-3 APR FC (Shampiyona):

Mu mwaka w’imikino wa 2018/19, ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yatsinze AS Kigali ifashijwe na Byiringiro Lague ku mipira yahawe na Imanishimwe Emmanuel na Nsengiyumva Mustafa, ikindi gitego gitsindwa na Omborenga Fitina ku mupira yahawe na Hakizimana Muhadjiri.

2018-2019: APR FC 2-2 AS Kigali FC (Shampiyona):

Muri uyu mukino wo kwishyura, ikipe ya APR FC yatsindiwe na Byiringiro Lague na Hakizimana Muhadjiri mu gihe AS Kigali FC yatsindiwe na Ndarusanze Jean Claude na Nshimiyimana Ibrahim.

2019: APR FC FC 0-1 AS Kigali FC (igikombe cy’Amahoro):

Ni umukino wagoye cyane ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, mu minota ya nyuma AS Kigali FC itsindirwa na Nshiyimana Marc Govin, umukino urangira APR FC isezerewe muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro gutyo.

2019-2020: APR FC 1-1 AS Kigali FC (shampiyona):

Ikipe ya AS Kigali FC yatsindiwe na Rusheshangoga Michel, mu gihe APR FC yo yatsindiwe na Byiringiro Lague.

2019-2020: APR FC 0-0 AS Kigali FC (Shampiyona):

Ni umukino buri kipe yacunze neza izamu ryayo, iminota 90 irangira nta kipe n’imwe ibashije kubona izamu ry’indi.

Uko abatoza bombi bahagaze:

Adil Muhamed Erradi utoza APR FC, amaze imikino 30 ikipe ye idatsindwa umukino n’umwe kuko mu 2019-2020 mbere y’uko Shampiyona ihagarikwa kubera Covid-19, iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yari imaze gukina imikino 23 idatsindwa, hiyongeraho indi itandatu yo mu matsinda aherutse gutsinda, kongeraho umwe aherutse gutsindamo Espoir FC.

Nshimiyimana Eric utoza AS Kigali FC, mu mikino 12 aheruka gutoza, ikipe ye yatsinzwemo inshuro imwe gusa. Nyuma yo gutsinda imikino itatu mu mikino yo kwishyura ya 2019-2020, ikanganyamo indi itatu, AS Kigali yatsinze ine muri itandatu y’amatsinda, hanyuma itsinda undi umwe mu makipe umunani ahataniye igikombe cya Shampiyona. Umukino umwe yatsinzwe ni uwo yahuyemo na Etincelles FC ku bitego 2-1 muri uyu mwaka.

Byiringiro Lague wa APR FC, niwe rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino ikipe ye yahuyemo na AS Kigali FC kuva muri 2017-2018 kuko amaze kuyitsinda bine.

Abakinnyi bo kwitega muri uyu mukino ku mpande zombi:

Hakizimana Muhadjiri: Ni umukinnyi wakiniye APR FC, ariko ugira amayeri menshi y’umupira kandi ufasha ikipe ye cyane mu busatirizi. Muri Shampiyona y’uyu mwaka, Muhadjiri amaze gutsinda ibitego bine.

Hussein Shaban Tchabalala: Ni rutahizamu ufite ibitego byinshi kugeza ubu (7), akaba umwe mu bakinnyi babyaza umusaruro uburyo buke abona mu mukino.

Aboubakar Lawal: Ni rutahizamu w’umunya-Nigeria ariko wafashije cyane AS Kigali FC kuva yayigeramo, kuko uretse kuba atsinda anagira uruhare mu bitego ikipe ye itsinda.

Bayisenge Emery: Ni myugariro wa AS Kigali FC umaze kugira uburambe, hakiyongeraho ko agiye gukina n’ikipe yahozemo kandi yamuzamuriye izina.

Kwizera Pierrot: Ni umukinnyi umaze kugira uburambe muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ashobora gutsindira kure cyangwa akaba yatanga umupira uvamo igitego.

Byiringiro Lague: Ni we rutahizamu wa APR FC umaze gutsinda AS Kigali FC ibitego byinshi mu mikino iheruka guhuza amakipe yombi mu myaka itanu ishize, kandi akaba umusore umaze kuzamura urwego rwe rw’imikinire.

Ruboneka Bosco: Ni umusore umaze kugirirwa icyizere n’abatoza ba APR FC kandi na we yabibyaje umusaruro kuko ari mu batumye iyi kipe ikomera mu kibuga hagati.

Ishimwe Jean Pierre: Ni umunyezamu ukiri muto wahawe icyizere n’abatoza ba APR FC ariko uko iminsi ishira, niko uyu musore akomeza kugaragaza ko ashobora kuzafasha ikipe ye.

Nsanzimfura Keddy: Mu gihe uyu musore yahabwa amahirwe n’abatoza ba APR FC nk’uko byagenze mu mikino iheruka, ni umusore mwiza mu gice cy’ubusatiri ariko akaba mwiza kurushaho mu gutera imipira ya kure n’imipira iteretse.

Niyonzima Olivier: Nk’umwe mu bakinnyi bamaze kugira uburambe, ni umugabo witezweho kuza gufasha APR FC hagati mu kibuga aho araba ahanganye n’abakinnyi barimo Nsabimana Eric wa AS Kigali FC. Niyonzima ’Seif’ azwiho kandi gukinisha ishyaka ryinshi mu kibuga.

Abasifuzi bayobora uyu mukino:

  1. Hakizimana Louis: Umusifuzi mpuzamahanga wo hagati
  2. Karangwa Justin: Umwungiriza mpuzamahanga wa mbere
  3. Bamporiki Désiré: Umwungiriza wa kabiri
  4. Ahishakiye Balthazar: Umusifuzi wa kane kuri uyu mukino

Indi mikino iteganyijwe n‘abasifuzi bayisifura ku wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021:

Espoir FC vs Rutsiro FC ( Stade ya Rusizi, saa 15:00):

  1. Gakuru Steven: Umusifuzi wo hagati
  2. Maniragaba Valery: Umwungiriza wa mbere
  3. Hategekimana Fidel: Umwungiriza wa kabiri
  4. Nsabimana Célestin: Umusifuzi wa kane

Gasogi United vs Gorilla FC (Stade ya Bugesera):

  1. Rulisa Patience: Umusifuzi wo hagati
  2. Mutuyimana Dieudonne: Umwungiriza mpuzamahanga wa mbere
  3. Muneza Vagne: Umwungiriza wa kabiri
  4. Ugirashebuja Ibrahim: Umusifuzi wa kane

Imikino ya tariki ya 27 Gicurasi 2021:

Police FC vs Marines FC (saa 12:30, Stade ya Bugesera):

  1. Uwikunda Samuel: Umusifuzi mpuzamahanga wo hagati
  2. Gakire Patrick: Umwungiriza wa mbere
  3. Umutoni Alice: Umwungiriza mpuzamanga wa kabiri
  4. Ngabonziza Dieudonné: Umusifuzi wa kane

Rayon Sports FC vs Bugesera FC (15:30, Stade ya Bugesera):

  1. Ngabonziza Jean Paul: Umusifuzi wo hagati
  2. Intwali Alain: Umwungiriza wa mbere
  3. Musabyimana Jean de Dieu: Umwungiriza wa kabiri
  4. Mukansanga Salma: Umusifuzi wa kane

Kiyovu Sport vs Mukura VS&L (Stade ya Mumena):

  1. Nshimyumuremyi Abdallah: Umusifuzi wo hagati
  2. Ndagijimana Théogène: Umwungiriza mpuzamahanga wa mbere
  3. Gakwaya Thierry: Umwungiriza wa kabiri
  4. Ruzindana Nsoro: Umusifuzi wa kane

Etincelles FC vs Sunrise FC (Stade Umuganda):

  1. Umutoni Aline: Umusifuzi mpuzamahanga wo hagati
  2. Bwiriza Nonati: Umwungiriza mpuzamahanga wa mbere
  3. Ayubusa Pacifique: Umwungiriza wa kabiri
  4. Ngaboyisonga Patrick: Umusifuzi wa kane

Musanze FC vs AS Muhanga (Stade Ubworoherane):

  1. Nsabimana Claude: Umusifuzi wo hagati
  2. Ndayisaba Said: Umwungiriza wa mbere
  3. Murangwa Sandrine: Umwungiriza mpuzamahanga wa kabiri
  4. Akingeneye Hicham: Umusifuzi wa kane

Nyuma y’uyu munsi wa kabiri, yaba ku makipe ahataniye igikombe cya shampiyona ndetse no ku makipe ahataniye kuguma mu Cyiciro cya Mbere, shampiyona izahita ihagarara hahamagarwe ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yitegura imikino ibiri ya gicuti izahuramo na Centrafrique.

Kwizera Pierrot ni umwe mu bakinnyi bubakirwaho umukino wa AS Kigali
Shaban Hussein 'Tchabalala' umaze gutsinda ibitego birindwi uyu mwaka, ni umwe mu bitezwe i Muhanga
Myugariro wa AS Kigali, Emery Bayisenge, araba akina n'ikipe yamuzamuriye izina
Hakizimana Muhadjiri uheruka kwigaragaza ku mukino wa Rayon Sports, yitezwe no kuri APR FC yanyuzemo
Nsanzimfura Keddy ari mu bakinnyi bo hagati bo kwitondera ku ruhande rwa APR FC
Byiringiro Lague ukubutse mu igeragezwa mu Busuwisi, ari mu bakinnyi bakunda kugora AS Kigali
Umunyezamu ukiri muto, Ishimwe Jean Pierre, byitezwe ko yongera kugirirwa icyizere mu izamu rya APR FC nk'uko byagenze no mu yindi mikino y'uyu mwaka
Niyonzima Olivier 'Seifu' ni we APR FC ishingiraho mu kibuga hagati
Nshimiyimana Eric utaratwara igikombe cya Shampiyona mu myaka icyenda amaze mu cyiciro cya Mbere, arahabwa amahirwe uyu mwaka
Umutoza wa APR FC, Adil Mohamed Erradi, ntaratsindwa umukino wa Shampiyona muri 30 amaze gutoza kuva ageze mu Rwanda
Hakizimana Louis ni we ugomba guca urubanza rw'uyu munsi kuri Stade ya Muhanga hagati ya AS Kigali na APR FC
Rulisa Patience azayobora umukino uzahuza Gasogi United na Gorilla FC
Uwikunda yahawe umukino wa Police FC na Marines FC
Nshimyumuremyi Abdallah azaba ari umusifuzi wa mbere kuri Stade Mumena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .