00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyirahamwe ry’abatoza ryamaganye Musanze FC yatesheje agaciro Seninga

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 25 Gicurasi 2021 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Mu itangazo ryageneye abakunzi b’umupira w’amaguru, Ishyirahamwe ry’Abatoza b’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (AEFR), ryatangaje ko ryababajwe n’imyitwarire y’umuyobozi wa Musanze FC ku iyirukanwa rya Seninga Innocent mu mukino yatsinzwemo na Gasogi United ibitego 4-1 ku Cyumweru.

Seninga Innocent watozaga Musanze FC, yirukanywe umukino ugeze ku munota wa 64 ubwo ikipe yari imaze gutsindwa ibitego 4-1 na Gasogi United nyamara ari yo yabanje kwinjiza igitego.

Icyo gihe, ubwo Umuyobozi wa Musanze FC, Tuyishime Placide ’Trump’, yavugaga ko yirukanye Seninga Innocent, yakoresheje amagambo arimo uburakari bwinshi.

Yagize ati “Njyewe ndamwirukanye ntajye mu modoka y’ikipe. Agize amahirwe atuye mu Bugesera, asigarane n’umugore we mu Bugesera. Ndabivuze nka Perezida.”

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Gicurasi 2021, Ishyirahamwe ry’Abatoza mu Rwanda ryashyize hanze itangazo rinenga imyitwarire y’Umuyobozi wa Musanze FC, aho ryavuze ko ryababajwe n’amagambo yakoresheje.

Ryagize riti “Ishyirahamwe ry’Abatoza b’Umupira w‘Amaguru mu Rwanda ribabajwe n‘imyitwarire y‘Umuyobozi wa Musanze FC, yamuranze ku mukino wahuje ikipe ya Gasogi United na Musanze FC ku wa 23/5/2021, aho yirukanye umutoza umukino ukirimo ndetse bikaza no kwemezwa na Perezida wa Musanze FC mu nkuru yatambutse ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ndetse n’amajwi ye ku bitangazamakuru bitandukanye."

"Ishyirahamwe ry’abatoza ryamaganye imyitwarire y’Umuyobozi wa Musanze FC kuko idakwiriye gukorerwa umukozi ufite amasezerano amugenga, kuko ni ugusuzugura siporo cyane cyane umupira w‘amaguru muri rusange ndetse n‘umwuga w‘ubutoza by‘umwihariko. Ishyirahamwe ry’abatoza rirabasezeranya gukomeza gushyira hamwe kuko urugendo rugikomeje kandi ribizeza gukomeza kwihesha agaciro no guhesha agaciro umwuga wabo. Imbaraga za buri wese zirakenewe mu kubaka umwuga w’ubutoza n‘umupira w‘amaguru mu Rwanda.“

Mu gihe abatoza bavuga ibi, ubuyobozi bw‘Ikipe ya Musanze FC bwirinze kuvuga byinshi kuri iri tangazo kuko butararibona nk’uko Umuvugizi wayo, Uwihoreye Ibrahim yabibwiye IGIHE.

Ati “Nta byinshi navuga kuri iyo baruwa keretse mbanje kuyibona nkareba ibyanditse. Twe ubu turajwe ishinga no gushaka umutoza mushya."

Abajijwe uko Musanze FC yiteguye gukemura ikibazo cy’uyu mutoza wirukanwe agifite amasezerano y’umwaka umwe, Uwihoreye yavuze ko umunyamategeko wa Musanze FC ari kubikurikirana.

Ati “Ibijyanye n’amasezerano ya Seninga, umunyamategeko wacu ari kubikurikirana kuko araza kumushyikiriza ibaruwa mu minsi iri imbere.”

“Hari ibyo Seninga yari yumvikanye n’ubuyobozi, yari yavuze ko azageza ikipe mu myanya umunani ya mbere, ariko na we hari ibyo yari yasabye ko yakorerwa birimo no kumuha abakinnyi baguzwe miliyoni 65 Frw, kuba atarabigezeho nibyo byatumye yirukanwa.”

Seninga watoje amakipe arimo Isonga FC, Kiyovu Sports, Etincelles FC na Police FC, yatozaga Musanze FC ku nshuro ya kabiri, aho yari yahawe amasezerano y’imyaka ibiri muri Kamena 2020.

Bwa mbere ayitoza, hari mu mwaka w’imikino wa 2017/18, aho yayitoje mu mikino yo kwishyura, akayifasha kuguma mu cyiciro cya mbere.

Ishyirahamwe ry'Abatoza b'Umupira w'Amaguru mu Rwanda ryanenze imyitwariye ya Tuyishime Placide uyobora Musanze FC
Seninga yirukaniwe ku mukino Gasogi United yanyagiyemo Musanze FC 4-1
Umuvugizi wa Musanze FC, Uwihoreye Ibrahim, yavuze ko batarabona ibaruwa y'Ishyirahamwe ry'abatoza ryamaganye imyitwarire y'ubuyobozi bw'iyi kipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .