Hahishuwe umugambi w’amakipe akomeye y’i Burayi wo gushyiraho irushanwa rizakura ku isoko asanzwe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Ugushyingo 2018 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Amakipe akomeye yo ku mugabane w’u Burayi ari mu biganiro by’ibanga byo gushyiraho irushanwa rya ‘European Super League’, rishobora gukura ku isoko ayari akomeye ndetse yinjiza amamiliyari, nka Premier League na UEFA Champions League.

Amakuru yashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage, avuga ko amakipe yo mu Bwongereza ari muri uyu mugambi ari Manchester United, Manchester City, Chelsea, Liverpool na Arsenal.

Ari mu “ihuriro ry’ibanga” riri gusuzuma niba hashyirwaho iri rushanwa bitarenze 2021. Andi makipe ari muri uyu mugambi ni Real Madrid, FC Barcelona, Bayern Munich, Juventus, PSG na AC Milan. Ayo makipe uko ari 11 niyo ashaka gushinga iryo rushanwa.

Binateganywa ko habaho andi makipe atanu y’abashyitsi, ku buryo ryahita riba irushanwa ry’amakipe 16. Ayo makipe y’abashyitsi ngo azaba ari Atletico Madrid, Borussia Dortmund, Olympique Marseille, Inter Milan na AS Roma.

Der Spiegel ivuga ko Real Madrid yakiriye email ifite umutwe ugira uti “Imbanzirizamushinga y’amasezerano ya ba 16’, igaragaza gahunda yo gushyira umukono kuri ayo masezerano bitarenze uku kwezi.

Kuri iyo email yohererejwe Perezida Florentino Perez, hari hometseho inyandiko ya paji 13 igaragaza amakipe 11 y’ibanze azashinga iryo rushanwa, hakiyongeraho ko “Champions League izahagarara bitarenze 2021.”

Ayo makipe 11 ngo azaba adateganya kurivamo cyangwa ngo asubire inyuma mu cyiciro, nibura mu gihe cy’imyaka 20.

Ayo masezerano avuga ko “amakipe 11 azarishinga azafunguza ikigo muri Espagne”, abanyamigabane bakazaba ari Real Madrid ifitemo 18.77 %, Barcelona 17.61 %, Manchester United 12.58% naho Bayern Munich ikagira 8.29%.

Muri iyo nyandiko ngo nta hantu havugwamo UEFA isanzwe itegura Champions League.

Iri rushanwa ryatangiye kuvugwa mu 2016 ubwo amakipe atanu yo mu Bwongereza yakoraga inama i Londres, ahujwe n’umugabo witwa Charlie Stillitano utegura imikino ya gicuti y’amakipe yo muri shampiyona ya Amerika n’andi akomeye y’i Burayi.

Bivugwa ko Bayern Munich yamaze guha akazi ikigo cy’abanyamategeko cya Cleary Gottlieb, ngo kiyifashe gusuzuma uko yakwivana muri Bundesliga na Champions League.

Ikindi ngo umunyamategeko wayo Michael Gerlinger ari gukorana n’andi makipe atandatu akomeye i Burayi mu kunoza uwo mugambi.

Umuyobozi wa Borussia Dortmund Hans-Joachim Watzke yavuze ko yizera ko ibyo biganiro byabayeho, nubwo ngo umugambi waba utaremezwa neza.

Amakipe atandukanye yanze kugira ibyo atangaza, gusa abayobozi ba Premier League bo ngo baratuje kuko muri Kamena ari bwo amakipe y’iyo shampiyona yemeje amasezerano yo kwerekana imikino n’inyungu izavamo mu myaka itatu iri imbere, uhereye umwaka utaha.

amakipe yo mu Bwongereza ari muri uyu mugambi ni Manchester United, Manchester City, Chelsea, Liverpool na Arsenal
Umuyobozi wa Borussia Dortmund Hans-Joachim Watzke yavuze ko yizera ko ibyo biganiro byabayeho, nubwo ngo umugambi waba utaremezwa neza
Real Madrid iheruka kwegukana UEFA Champions League irangaje imbere umugambi wo gushinga irushanwa rishya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza