00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi U23 yahamagaye abakinnyi 35 bazakina CECAFA

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 25 Kamena 2021 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Abatoza b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abari munsi y’imyaka 23 bahamagaye urutonde rw’abakinnyi 35 bagomba kuzavamo abazakina Cecafa izabera muri Ethiopia.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2021 ni bwo hatangajwe abakinnyi 35 bagomba kujya mu mwiherero wo gutegura Cecafa y’abari munsi y’imyaka 23, izabera muri Ethiopia mu kwezi gutaha.

Ni urutonde rugizwe n’abanyezamu bane, ba myugariro icumi, abakina hagati umunani n’abakina mu busatirizi cumi na batatu.

Urutonde rw’abahamagawe bose:

Abanyezamu (4): Ntwari Fiacre (Marines FC), Ishimwe Jean Pierre (APR FC), Hakizimana Adolphe (Rayon Sports) na Twagirayezu Aman (Bugesera FC).

Ba myugariro (10): Niyigena Clèment (Rayon Sports), Buregeya Prince (APR FC), Rwabuhihi Aimé Placide (APR FC), Ndayishimiye Dieudonnè (APR FC), Ndayishimiye Thierry (Marines FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Ishimwe Christian (AS Kigali), Nshimiyimana Emmanuel (Gorilla FC), Mukengere Christian (Bugesera FC), Hakizimana Félicien (Marines FC).

Abakina hagati (8): Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Mugisha Bonheur (Mukura VS), Ishimwe Saleh (Kiyovu Sports), Mutsindo Yves (S.C Charloi mu Bubiligi), Manishimwe Djabel (APR FC), Ishimwe Anicet (APR FC), Samuel Guelette (RAA La Louvière, mu Bubiligi), Ntirushwa Aimé (Police FC).

Abakina mu busatirizi (13): Nsanzimfura Keddy (APR FC), Nyirinkindi Saleh (Kiyovu Sports), Byiringiro Lague (APR FC), Rugangazi Prosper (Gasogi United), Iraguha Hadji (Rutsiro FC), Niyibizi Ramadhan (Etincelles FC), Biramahire Abeddy (AS Kigali), Mugunga Yves (APR FC), Bizimana Yannick (APR FC), Rudasingwa Prince (Rayon Sports), Nshuti Innocent (APR FC) Isima Moussa (u Bwongereza), Twizerimana Onesme (Musanze FC).

Abagize Staff y’ikipe:

• Habimana Sosthène: Umutoza mukuru

• Kirasa Alain: Umutoza wungirije

• Mugisha Ndoli: Umutoza wungirije

• Mugabo Alexis: Umutoza w’abanyezamu

• Mwambari Serge: Umutoza wongerera abakinnyi

• Rutayisire Jackson: Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe

Abandi bafite inshingano mu ikipe:

• Dr Higiro Jean Pierre: Umuganga w’ikipe

• Rutamu Patrick: Team Physio

• Dr Nuhu Assuman: Team Physio

• Nsengiyumva Emmanuel: Ushinzwe gukurikirana uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa

• Muhire Eric: Ushinzwe gufata amashusho y’ikipe

• Tuyisenge Eric: Ushinzwe ibikoresho by’ikipe

Abayobozi bazajyana n’ikipe:

• Jules Karangwa: Azagenda mbere mu rwego rwo gutegurira ikipe aho izaba

• Habyarimana Marcel: Umuyobozi wa Delegasiyo

Biteganyijwe ko Cecafa y’abari munsi y’imyaka 23 izabera muri Ethiopia tariki ya 3-18 Nyakanga 2021.

Buri kipe y’igihugu izaba yemerewe gukoresha abakinnyi batatu barengeje imyaka 23. Ni irushanwa rizakinwa n’abari munsi y’imyaka 23 cyangwa abayujuje.

Igihugu bazasanga cyakinishije abakinnyi barenze batatu barengeje imyaka 23, kizahanisha kimwe mu bihano bibiri birimo guhita gikurwa mu irushanwa cyangwa gicibwe amande.

Buri gihugu kizitabira iyi Cecafa U23, kigomba kuzatanga umusanzu w’ibihumbi 20$. Ikipe y’Igihugu y’abari munsi y’imyaka 23 ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iherutse kuvuga ko izitabira iri rushanwa.

Ishimwe Christian wa AS Kigali FC muri ba myugariro icumi bahamagawe mu Amavubi U23
Samuel Guelette wa Raal La Louvière mu Bubiligi yongeye guhamagarwa muri U23
Mutsinzi Ange yongeye guhamagarwa mu Amavubi U23
Umunyezamu wa Marines FC, Ntwari Fiacre yahamagawe mu Amavubi U23 azakina CECAFA izabera muri Ethiopia
Ndayishimiye Dieudonnè nyuma yo kuva muri AS Muhanga yahise ahamagarwa mu Ikipe y'Igihugu y'Abatarengeje imyaka 23
Mugabo Alexis utoza abanyezamu ba APR FC, ni we wagizwe umutoza w'abanyezamu mu Amavubi U23
Byiringiro Lague yahamagawe muri iyi kipe ariko ashobora kutazakina Cecafa kubera gahunda zo kujya gukina mu Busuwisi
Myugariro Buregeya Prince yongeye guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu y'Abato batarengeje imyaka 23
Nshuti Innocent (iburyo) na Nsanzimfura Keddy bari muri 35 bahamagawe. Bitezwe mu bazaba bayoboye ubusatirizi bw'Amavubi
Mugunga Yves azaba ayoboye ubusatirizi bw'iyi kipe y'Igihugu y'Ingimbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .