00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagati ya Mugemana na Rayon Sports ni inde wigiza nkana?

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 3 Nyakanga 2021 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka 26 ari we muganga wa Rayon Sports FC, Mugemana Charles n’ubu ntazi niba akiri umukozi w’iyi kipe ikunzwe na benshi cyangwa se yarayisezerewemo burundu mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko akiri umukozi wayo.

Muri Gicurasi 2021 ni bwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko uwari muganga mukuru wa Rayon Sports FC, Mugemana Charles, yahagaritswe mu nshingano ze.

Ihagarikwa ry’uyu muganga ntabwo ryavuzweho rumwe kuko hari amakuru IGIHE yamenye yavugaga ko yahagaritswe kubera ko yagaragaje ko atishimiye uko abatoza n’abandi bamwe badahabwa agaciro kangana n’agahabwa abakinnyi, cyane ko abakinnyi bo bahembwaga umushahara wabo wuzuye ariko byagera ku batoza n’abandi batari abakinnyi, bagahembwa umushahara utuzuye.

Mugemana yemereye IGIHE ko yahagaritswe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ariko mu magambo kuko nta baruwa yigeze ahabwa ndetse ntabwo yabwiwe impamvu ahagaritswe mu kazi.

Ati “Nahagaritswe mu magambo. Perezida ni we wambwiye ngo mbe mpagaze bazaba bambwira igihe nzagarukira mu kazi. Ibi ntabwo byaciye mu nyandiko kuko yabimbwiye mu magambo.“

Uyu muganga yakomeje avuga ko n’ubu ari mu gihirahiro gusa amakuru twamenye ni uko yahembwe umushahara w’ukwezi kwa Gicurasi nubwo atakoze iminsi 30 yose.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports FC, bwahakanye ko Mugemana yahagaritswe kandi bwemeza ko akiri umukozi w’iyi kipe nk’uko Perezida wayo, Uwayezu Fidèle, yabyemereye IGIHE.

Ati “Ntabwo yahagaritswe nk’uko byavuzwe. Ni umukozi wa Rayon Sports FC. Dufite abaganga batatu, ashobora kuba yahabwa ikiruhuko nk’uko n’abandi bijya bigenda ariko ni umukozi wacu. Abaye yarahagaritswe cyangwa yarirukanywe, yaba yarahawe ibaruwa.”

Mugemana yatangiye akazi ko kuvura Rayon Sports FC mu 1995. Ni umuganga wagiye abana n‘abatoza batandukanye muri iyi kipe ndetse n’abakinnyi.

Mu 2006 hari ikipe yitwaga Les Citadins (yahindutse AS Kigali FC) yigeze kumusaba ko yajya kuyibera umuganga arabyanga.

Icyo gihe Mugemana yasubije ubuyobozi bwa AS Kigali FC ko kuyibera umuganga bitamukundira, bitewe n’uko umutima we wose uba muri Rayon Sports FC nkuko yabyemereye IGIHE mu 2018.

Ati “Naramubwiye nti ntabwo byankundira kuko nubwo ndi umukozi ndi n’umufana wa Rayon Sports FC kandi burya umufana ntawe umugura. Ubwo rero nshobora kuba nicaye ku ntebe ya Les Citadins, Rayon Sports yatsinda igitego nkitera mu bicu.“

Uyu muganga aherutse kubwira IGIHE ko yababajwe bikomeye n’uburyo Manishimwe Djabel yagiye muri APR FC ariko biciye mu kubeshya ko agiye muri Gor Mahia.

Kugeza ubu Mugemana ni umuganga ufite ivuriro rye. Ariko akaba asanzwe anakurikirana abandi bakinnyi batari aba Rayon Sports FC gusa.

Mu ivuriro rye asanzwe ahafashiriza abakinnyi n'abandi barigana
Ari kumwe na Rayon Sports FC, Mugemana yagiye agirana nayo ibihe byiza birimo kwegukana ibikombe
Yakoranye n'abatoza batandukanye barimo Roberto Oliveira ukomoka muri Brazil

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .