00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guy Bukasa ategerejwe muri Musanze FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Kanama 2021 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports na Gasogi United, Umunye-Congo Guy Bukasa, ategerejwe nk’umutoza mushya wa Musanze FC byitezwe ko azasinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Musanze FC nta mutoza mukuru ifite nyuma yo gutandukana na Seninga Innocent wirukanywe muri Kamena ubwo yatsindwaga na Gasogi United ibitego 4-1.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko bitarenze ku wa Gatatu ari bwo Musanze FC izasinyisha Guy Bukasa amasezerano y’imyaka ibiri nk’umutoza mushya ndetse azishakira abungiriza be.

Uyu mutoza azagira kandi uruhare mu igurwa ry’abakinnyi bashya barimo n’abanyamahanga basimbura Moussa Ally Sova, Kyambadde Fred na Mutebi Rashid, bose birukanywe.

Guy Bukasa yageze mu Rwanda bwa mbere nk’umutoza mu mpeshyi ya 2019, avuye muri AS Nyuki yo mu Cyiciro cya Mbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu mwaka umwe yamaze muri Gasogi United yayifashije gusoza shampiyona iri ku mwanya wa cyenda.

Muri Rayon Sports, na ho yamaze umwaka umwe nyuma yo kuhagera muri Nyakanga 2020. Mu mikino 11 ya Shampiyona yatoje, yatsinze itatu, anganya itanu mu gihe yatsinzwe itatu.

Yeguye nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0 mu gihe hari hasiye imikino ibiri ya Shampiyona ngo umwaka w’imikino wa 2020/21 ushyirweho akadomo.

Guy Bukasa uheruka gutandukana na Rayon Sports, ategerejwe muri Musanze FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .