00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutozanya telefone mu ntoki kwa Ndayiragije, amarozi: Ibitaramenyekanye ku mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro FC

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Mu mukino Kiyovu Sports yatsinzwemo na Rutsiro FC ibitego 2-1 ku wa Mbere bigatuma iyi kipe yo ku Mumena yisanga mu makipe umunani azahatanira kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri, hari bimwe byawubereyemo abantu batamenye birimo no kuba Ndayiragije Etienne yaratozanyije telefone mu ntoki iminota 90 yose.

Ni umukino waranzwe na byinshi mbere yawo kuko kuva mbere y’uko utangira hari ibyawubanjirije abantu batamenye ariko IGIHE yagerageje kwegeranya.

Bimwe bitamenywe na benshi kuri uyu mukino:

Rutsiro FC yamaze hanze ya Stade Mumena iminota 30 yageze ku kibuga:

Saa saba n’iminota 47 nibwo ikipe ya Rutsiro FC yari igeze kuri Stade Mumena, ariko abari bashinzwe imyinjirize bayibwira ko itari bwinjire kuko imodoka yayo yakwangiza amarembo ya Stade.

Aha habayeho gukomeza gusobanurira abayobozi ba Kiyovu Sports ko imodoka ya Rutsiro FC itari bwangize amarembo ya Stade kuko bo (aba Rutsiro FC) bavugaga ko muri Stade harimo n’izindi modoka.

Ibi byatumye Rutsiro FC imara hanze ya Stade Mumena iminota igera kuri 30, aho yanabitangaje ibicishije kuri Twitter.

Ndayiragije Etienne utoza Kiyovu Sports, yatoje uyu mukino afite telefone ebyiri mu ntoki:

Umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Ndayiragije Etienne, yatoje iminota 90 yose y’umukino afite telefone ye igendanwa mu ntoki. Ubusanzwe, ntibimenyerewe kubona umutoza uri ku mukino anafite telefoni nubwo nta tegeko ribibuza ngo abe yaryishe.

Abazi neze uyu mutoza kuva muri Tanzania, babwiye IGIHE ko naho yajyaga atoza umukino wose afite telefoni mu ntoki.

Ibisa nk’amarozi byagaragaye muri uyu mukino:

Abakinnyi bamwe baganiriye na IGIHE ariko batashatse ko amazina yabo ajya hanze, bavuze ko mu kibuga hari ibiceri by’ijana byinshi babonye ndetse ngo byari biri mu bice bitandukanye by’ikibuga.

Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi muri Kiyovu Sports n’ushinzwe ubuzima bw’ikipe bwa buri munsi, ntibari ku ntebe y’abatoza:

Kingundu Ibrahim bakunda kwita Baba ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Kiyovu Sports (Team Manager) ndetse na Thumaine Emmanuel (Titi) ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga, bombi ntabwo bagaragaye ku ntebe y’abatoza ba Kiyovu nk’uko bisanzwe.

Kalisa François usanzwe ari umutoza wungirije muri Kiyovu, ni we wari wafashe inshingano za Thumaine Emmanuel (Titi) zirimo kujya gufasha abakinnyi b’abasimbura kwishyushya mbere y’uko bajya mu kibuga mu gihe Rashid utoza abanyezamu b’iyi kipe ari we wari wafashe inshingano za Baba zo kujyana ibyangombwa by’usimbura ku musifuzi wa kane.

Nyuma y’uyu mukino wongeye gushegesha imitima y’abakunzi ba Kiyovu Sports batari bake, ku kibuga hari agahinda kenshi uhereye mu buyobozi bw’iyi kipe bwiriye bukimara ngo burebe ko yabasha gutanga ibyishimo none umusaruro ukaba ukomeje kuba iyanga.

Ikindi cyagaragaye nyuma y’umukino, ni rutahizamu Samson Babuwa utarakinnye kubera ikibazo cy’imvune yagize, ariko yagaragaye ababaye cyane ndetse avuga n’ijwi ryo hejuru ko ikipe yabo itari ikwiye gusezererwa mu makipe umunani ya mbere muri buriya buryo.

Kiyovu Sports izajya guhangana n’amakipe arindwi arimo: Gasogi United, Gorilla FC cyangwa Bugesera FC, Sunrise FC, Etincelles FC, Musanze FC, Mukura VS na AS Muhanga, zirwanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Rutsiro FC yabwiwe ko imodoka yayo itakwinjira muri Stade Mumena kuko yakwangiza amarembo
Ishimwe Kevin wasimbuye, ntako atagize ariko ntacyo byafashije Kiyovu Sports
Muri iki kibuga cyo ku Mumena ngo harimo ibiceri byinshi by'ijana
Rutsiro FC yakoze amateka isezerera Kiyovu mu makipe umunani ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .