“Gusinyira Rayon Sports ngahita mpamagarwa mu Mavubi bwa mbere ni inzozi zisohoye”

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 30 Nyakanga 2017 saa 02:29
Yasuwe :
0 0

Myugariro mushya wa Rayon Sports, Nyandwi Saddam, wahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’igihugu, Amavubi, igomba kwitegura Uganda mu gushaka itike ya CHAN 2018 yatangaje ko ari inzozi zitangiye kuba impamo kuri we.

Nyandwi Saddam wari umaze imyaka itanu akiniraga Espoir FC y’i Rusizi, yerekeje muri Rayon Sports nyuma yo kugira ibihe byiza umwaka ushije agafasha ikipe ye kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro bwa mbere mu mateka y’iyi kipe.

Nubwo atarakinira Rayon Sports umukino n’umwe akabva amaze kuyikoramo imyitozo inshuro enye gusa, ntibyabujije umutoza w’Ikipe y’igihugu, Amavubi, Antoine Hey, kumuhamagara mu bakinnyi bagomba kwitegura umukino u Rwanda ruzasuramo Uganda mu gushaka itike ya CHAN 2018.

Aganira na IGIHE, Nyandwi yavuze ko kugera muri Rayon Sports n’Amavubi zari inzozi ze kuva agikina i Rusizi bityo nk’uko yakoze cyane kugira ngo azikabye ngo azakomeza muri uwo murongo kugira ngo atange umusaruro yitezweho.

Yagize ati “Icya mbere ndashimira Imana kuko niyo mpora niyambaza kandi iramfasha. Gusinyira Rayon Sports ngahita mpamagarwa mu Mavubi bwa mbere ni inzozi zisohoye, icyo ngomba gukora ni uguhozaho. Ubu imbaraga nakoreshaga ngomba kuzikuba kuko nibwo nsabwa byinshi.”

Uyu musore w’imyaka 25 yahamagawe mu Mavubi ari kumwe na myugariro Mutsinzi Ange Jimmy bazajya bakinana muri Rayon Sports na rutahizamu wa Police FC, Biramahire Abeddy, bose bahamagawe bwa mbere.

Umutoza yanahamagaye kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame ariko azafasha bagenzi be imyitozo no kubagira inama kuko atemerewe kuzakina umukino ubanza bitewe n’amakarita abiri yabonye mu ijonjora ry’ibanze u Rwanda rusezerera Tanzania.

Abakinnyi 22 Antoine Hey yahamagaye

Abazamu: Marcel Nzarora (Police FC), Eric ‘Bakame’ Ndayishimiye (Rayon Sports) na Yves Kimenyi (APR FC).

Ba Myugariro: Nsabimana Aimable (APR), Mutsinzi Ange (Rayon Sports), Thierry Manzi (Rayon Sports),Rucogoza Aimable (Bugesera FC),Kayumba Soter ,Latif Bishira (AS Kigali),Imanishimwe Emmanuel (APR),Nyandwi Saddam (Rayon Sports), Muvandimwe JMV (Police) na Iradukunda Eric Radu (AS Kigali).

Abo hagati: Imran Nshimiyimana (APR), Djihad Bizimana (APR), Yanick Mukunzi (APR) na Niyonzima Oliver (Rayon Sports).

Ba Rutahizamu: Nshuti Innocent (APR), Mubumbyi Barnabé ,Nshuti Dominique Savio (AS Kigali),Biramahire Abeddy Christophe (Police FC) na Muhire Kevin (Rayon Sports).

Nyandwi Saddam (ufite umupira) yahamagawe bwa mbere mu Mavubi
Nywandi (wa kabiri iburyo) avuga ko zari inzozi gukinira Rayon Sports n'Amavubi
Amavubi aritegura Uganda mu gushaka itike ya CHAN 2018 izabera muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza