Gusimbuza abakinnyi mu minota y’inyongera bishobora gukurwaho mu Mupira w’Amaguru

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 26 Ukwakira 2018 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gusanga hari iminota myinshi itakarira mu gusimbuza abakinnyi mu minota y’inyongera, inteko yiga imishinga y’amategeko mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, iri kwiga uburyo byavanwaho.

Mu mupira w’amaguru bimaze kumenyerwa ko ikipe zatsinze zisimbuza iminota 90 yarangiye cyangwa yenda kurangira, ugasanga n’umukinnyi usimbujwe amara umwanya munini ava mu kibuga, bityo iminota y’inyongera iba yashyizweho igashira ntacyo ihinduye ku mukino.

Aya mayeri y’abatoza ashobora gukomwa mu nkokora n’akanama kiga ku mishinga y’amategeko muri FIFA, International Football Association Board, IFAB.

Ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza cyatangaje ko aka kanama gashobora gukuraho burundu gusimbuza mu minota y’inyongera, umwanzuro ushobora gufatwa mu nama rusange iteganyijwe muri Werurwe 2019.

Umwe mu bagize aka kanama yagize ati “Turifuza guhagarika amayeri yo gutinza umukino no gutakaza iminota ahubwo tukongera igihe umupira umara ukinwa. Icyo turafataho umwanzuro ni uburyo tuzabikora.”

Ubundi buryo bushobora gushyirwaho ni ukwemera ko umukinnyi usimbuwe yajya asohokera ku murongo w’ikibuga umwegereye aho gufata iminota yerekeza ku murongo w’ikibuga wegereye intebe y’abasimbura nk’uko bisanzwe bikorwa.

Ibi nabyo byafatwaga nk’amwe mu mayeri yo gutinza umukino, kuko usanga umukinnyi afata umwanya munini ava ku ruhande rumwe rw’ikibuga ajya ku rundi.

Amakipe agiye kubuzwa kujya asimbuza abakinnyi mu minota y'inyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza